April 23, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

VIDEO: Umuganura mu buryo budasanzwe burimo runonko yariwe n’abayobozi bakuru

Aha ni mu Mudugudu w'Agatare mu Kagari ka Gasharu, Abana bagaburiwe Umutsima, Ibishyimbo n'Amata

Mu murenge wa Kinyinya mu Akagari ka Gasharu hijihirijwe umuganura mu buryo bwanyuze abawitabiriye kuva ku rwego rw’Isibo kugeza ku rwego rw’Akarere ka Gasabo.

Ni ibirori byaranzwe n’ibice bitandukanye birimo, Umupira w’Amaguru usa na karere, Kugaburira abana no kubigisha uko indyo ya Kinyarwanda itegurwa, Inkera y’Abahizi yiswe “Gasharu twataramye” akaba ari nayo yatangaje benshi mubayitabiriye kuko habayemo no kotsa runonko yariwe n’Abayozi gusa uhereye ku rwego rw’Umudugudu ukageza ku rwego rw’Akarere.

Abaturage basangiye indyo nyarwanda zirimo Umutsima w’Amasaka, Igitoki cy’amaganda, Inyama zokeje zimeze nk’izo ku muhigo, imboga za dodo zivanze n’Umubaga w’Ibishyimbo, ibijumba by’Amafufu, ibirayi by’amaganda, Ibigori, amateke, amata n’Ibindi.

Muri ibi birori kandi Abayobozi b’Imidugudu yose bahigiye Imbere y’Umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya Umuhoza Rwabukumba, bemeza imihigo itandukanye irimo guca inyubako zubakwa ku buryo butemewe n’Amategeko, gusezeranya Ababana badasezeranye bose, guteza imbere isuku, gufata amazi y’Imvura ariko bararahira baratsemba bemeza ko mu gufata amazi y’Imvura hakoreshejwe ibyobo by’Amazi byo bitazakunda kuko hazifashishwa uburyo bwo gufata amazi hakoreshejwe ibigega.

Visi Meya Ushinzwe ubukungu mu Karere ka Gasabo, Mberabahizi Raymond aha yarari kwarura Runonko

Mu mbyino nyarwanda zahabereye hanagaragaye umusore w’Amashagaga n’Imyitwarire ya cyami arambagizwa imbere ya rubanda rwitabiriye ibirori ahetswe mu Kitabashwa nuko nyuma aza kwegera Inteko ye maze abari bateraniye ijabiro abasangiza ku ntango y’Amarwa yari yateguwe ndetse abana twagereranya nk’Ibikomangoma bye bahabwa amata basomeza Umutsima.

REBA VIDEO Y’IGITARAMO CYARI GISHYUSHYE CYANE:

N’Ibirori byatangaje benshi ndetse Umuyobozi w’Umurenge na Visi Meya Ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Gasabo bemeza ko ibyabereye I Kinyinya bishoboka ko nta kandi Kagari byabereyemo kuko byaranzwe n’Udushya dutandukanye.

Nyuma yo kuneza rubanda ndetse n’Abatware (Abayobozi)  bitabiriye Igitaramo “Gasharu Twataramye”, Abahagarariye rubanda (Abayobozi b’imidugudu) bafashe umwanya banisabira umuriro, mubyo basabye hakaba harimo Umuhanda w’Umukara uhuza akagari kose ndetse n’Ibindi tuzabagezaho mu nkuru Itaha.

Umuhoza Rwabukumba wicaye hagati ni Umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya, Uwambaye Umushanana ni Rukundo Theophile uyobora Akagari Ka Gasharu, Undi ni Mutsindashyaka Andre, Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kinyinya

Kubera Umunezero wari wamurenze, Umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya, Rwabukumba mu Ijambo rye yateruye agira ati “Banyagasharu murasobanutse ahari wenda n’uko Umuyobozi wanyu ushinzwe Imibereho myiza ari Umushyushya rugamba, naho ibyabereye aha byo byaturenze kandi ndabizeza ko Ibirori nk’Ibi bigiye kujya biba buri mwaka ku buryo  buzatangaza amahanga yose.”

Yongeyeho ati “Kubera uburyo musobanutse nanabamenyeshaga ko ubu noneho Igishushanyo mbonezamiturire cyo mu Kagali ka Gasharu cyabonetse Ubu tugiye gufatanya kugishyira mu bikorwa.”

Mu minsi ishije abaturage bo mu Kagari ka Gasharu, mu mudugudu w’Agatare bagaraye ku matereveziyo no kubinyamakuru basaba kurenganurwa ko ubutaka bwabo bwashyizwe muri zone zagenewe amarimbi, ibi akarere ka Gasabo kakaba karabiteye Utwatsi kemeza ko nta rimbi ryashyirwa I Kinyinya kuko amarimbi niyo yakubakwa ajyanwa mu bice by’Inkengero kandi Kinyinya yegereye Umugi.

Rwabukumba yanasabye abaturage gutegura amatora ateganyijwe y’Abadepite aho yateruye agira ati “Murabizi ko ibyacu bihora ari ubukwe. Ibi bibereye aha noneho ndizera ko uko mwabiteguye ari nako muri gutegura Ubukwe bw’Amatora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.”

Imbuga nkoranyambaga zakuruye abari mu kazi baza kwihera ijisho

Abayobozi babonye ibirori biri gucishwa ku mbuga nkoranyambaga, Imirimo barimo bakora biyemeza kuba bayihagaritse bafata iyerekeza mu Akagari ka Gasharu kwihera ijisho.

Ubundi byatangiye Rwabukumba ari we mushyitsi mukuru bijya gusoza Mberabahizi Raymond, Visi Meya Ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Gasabo ahasesekaye aza gufatanya n’abanya-Gasharu gukesha Igitaramo maze nawe si ukunezerwa karahava.

Ahawe Ijambo nawe ati “Mbuze Icyo mvuga, ndumiwe, Ibyabereye aha ni agashya, ibi birori bigomba kugezwa ku rundi rwego, kandi amakuru nkuye aha ndayageza ku nzego nkuru.”

Nabo bati “Urasobanutse kandi urashoboye ntituzagutererana mu guteza u Rwanda rwacu imbere.”

Barongera bati “Ahooo..Ni ho ho.”

Ibirori by’Umuganura mu Kagari ka Gasharu byabereye muri Salle mbera byombi iri muri Ako Kagari ikaba yarubatswe na Perezida Paul Kagame dore ko igaragaramo n’Ibiganza bye.

Mu nkuru itaha tuzabagezaho ibijyanye n’Umuriro rubanda (Abaturagege) basabye.

Print Friendly, PDF & Email
TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.