April 25, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

VIDEO: Ibya Sankara ntibyakoma mu Nkokora iterambere rya Nyaruguru

Meya wa Nyaruguru Habiteko Francois yemeza ko Ibihuha bya Sankara bitabaca Intege mu guharanira Iterambere ry'Akare. Anemeza ko Umutekano w'Akarere Ucunzwe neza kandi ntawishisha kukagendamo nk'Uko byagaragaye ku bashyitsi bitabiriye Assomption y'uyu mwaka wa 2018

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu Turere tugize u Rwanda kagizwe n’Imirenge ya Busanze, Cyahinda, Kibeho, Kivu, Mata, Muganza, Munini, Ngera, Ngoma, Nyabimata, Nyagisozi, Ruheru, Ruramba, Rusenge.

Mu minsi ishize hakwirakwijwe amakuru ku mbuga Nkoranyambaga ko aka karere kari mu maboko y’Ingabo z’Uwitwa Sankara ariko Akarere kemeza ko ibyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyamba bitakoma mu nkokora Urugamba rw’Iterambere akarere kiyemeje.

Ku wa Kabiri tariki ya 14/Kanama/2018 Aka karere gafatanyije n’Abafatanyabikorwa bako bo muri Korea batangije Ibikorwa bigamije Iterambere ry’Aka karere byibanda ku buhinzi n’Ubworozi.

Muri aka karere kandi kazwiho kuba gafite Ubutaka butagatifu bwa Kibeho aho Umubyeyi bikiramariya yabonekereye abanyarwanda; ubu karajwe inshinga n’Ibikorwaremezo birimo amahoteli n’Ubukerarugendo mu rwego rwo kwita ku mubare muni w’Abakagana by’Umwihariko abasura Ishyamba rya Nyungwe, Kibeho n’Ibindi bice Nyaburanga by’ako Karerere.

Meya w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois Yemeza ko mu minsi mike iri imbere aka karere kazaba kahinduye isure bitandukanye n’abakwirakwiza ibihuhu ku mbuga nkoranyamba ngo ntikagendwa.

REBA INKURU YOSE HANO:

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.