March 28, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Hatangajwe Imyanzuro Ikarishye ku bakozi n’Imicungire yabo MU BUTEGETSI BWITE BWA LETA

Minisitiri w'Umurimo n'abakozi ba Leta, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan

Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, yatangaje imyanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo Komisiyo yagiranye n’Inzego zo mu Butegetsi Bwite bwa Leta,  kugira ngo harushweho kubahirizwa amategeko agenga abakozi ba Leta no kugira ngo iyo myanzuro izashyirwe mu bikorwa.

Mu Minsi Ishize Iki Kinyamakuru cyabatangarije Inkuru zitandukanye zivuga kuri Ruswa, Ikenewabo, Itonesha, abakoresha ibizami batabifitiye Ubumenyi ku buryo hari n’aho byavuzwe ko Ababikoresha (Examiners) hari n’aho baba barushwa Ubumenyi n’abakora Ibizami.

Icyo gihe kandi Twagaragaje ko hafi Miliyari 1,5 y’amafaranga y’u Rwanda Leta yayahombye binyuze muri iyo mikorere mibi.

Mu Minsi ishize Kandi Perezida Paul Kagame ari kuganira n’Urubyiruko yatunguwe no kumva ko utapfa kubona akazi utazwi muri Iki gihugu.

INDI NKURU WASOMA:

Kigali: Hot Debate Focuses on Corruption, Nepotism, and Favoritism in the Public Institutions

Ibibazo byasuzumiwe mu nama yateranye kuwa 13/6/2018 i Kigali muri Mariyoti Hoteli byari byinshi ndetse abayobozi n’abashinzwe abakozi ba Leta bemerera Imbere ya Minisitiri Ushinzwe Umurimo n’Abakozi ba Leta Rwanyindo ko bagiye Kwisubiraho abakozi ba Leta bagashakwa bakanashyirwa mu myanya binyuze mu mucyo.

Kuri uyu Wa Gatanu iyi Komisiyo yashyize ahagaragara Imyanzuro yavuye muri iyo nama, TOPAFRICANEWS.COM ifitiye Copy ndetse iyo komisiyo ikaba ifuga ko ari ukugira ngo itangire Ishyirwe mu bikorwa.

Iyo myanzuro n’iyi:

IMYANZURO Y’INAMA NYUNGURANABITEKEREZO MU BUTEGETSI BWITE BWA LETA

KIGALI, MARRIOT HOTEL, KUWA 13.06.2018

  1. Inzego za Leta zigiye kongera imbaraga mu kujya zigisha inama Abakozi bashinzwe imicungire y’abakozi n’abajyanama mu by’amategeko b’Inzego mu gihe hagiye gufatwa ibyemezo bijyanye n’imicungire y’Abakozi;
  2.  Kwita ku bumenyi bw’impuguke zikoresha ibizamini mu gihe Inzego za Leta zigiye gukoresha amapiganwa;
  3. MIFOTRA igiye gusuzuma uko ikemura ikibazo cy’abakozi bake batanga ubufasha mu ikoreshwa rya IPPIS cyane modules za E-recruitment na RBM;
  4. Gukomeza kubahiriza amategeko agenga gushaka abakozi ba Leta hirindwa uburangare, icyenewabo, cyangwa kutamenya amategeko nk’uko bijya bitangwa nk’ibisobanuro iyo makosa yagaragaye muri raporo;
  5. Gukemura ubujurire ku rwego rwa mbere bidasabye ko bijya ku rwego rwa kabiri arirwo Komisiyo
  6. Abayobozi b’Inzego za Leta bagiye kongera imbaraga mu kubahiriza amategeko, biyemeza kubazwa inshingano kandi bafata ibyemezo bikwiriye;
  7. Komisiyo igiye gusuzuma uko yazakora ubushakashatsi ku bunyamwuga bukwiye kuranga abakozi ba Leta.

 

 

Print Friendly, PDF & Email

8 thoughts on “Hatangajwe Imyanzuro Ikarishye ku bakozi n’Imicungire yabo MU BUTEGETSI BWITE BWA LETA

  1. Nta kizakorwa igihe abashyirwa mu nzego ubunyangamugayo bwabo bubarirwa ku mashyi. Uzuko ukora ikizami nyirumwanya awicayemo cg abakoresha ibizami baciye iteka ko umwanya uhabwa runaka. Minisiteri n.a. Komisiyo barasinziriye niba badasinziriye Ni abafatanyabikorwa mu guhemuka

  2. Njye nkunze aya magambo atarimo kurya Indimi:
    For Rwandan Minister of Public Service and Labour, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan “Fovoritism, nepotism and emotional feelings in recruitment processes must stop in the public service Institutions.”

    “What you are doing today will have negative impacts on future generations “, Minister Rwanyindo told Public Institutions Bosses and HR managers.
    Who should be blamed for such malfeasances and abuse of laws governing public service recruitment? Who is responsible for unskilled examiners tasked to hunt qualified Public Servants while they are non-qualified? Are there solutions for these problems considered as minor business in the nepotistic eyes but very shocking to an increasing number of jobseekers?

  3. Yewe, bibatangaje kweli, ngo abagarariye abakozi biyemejeko haribyo bagiye gukosora hanyuma ngo abakozi bakajya bashyirwa mumyanya biciye mumucyo, Aha icyo numva nuko, haribyakorwa bitawuciyemo ariko, nikibazo niba harabahabwa imirimo hashingiwe kuri nepotism, ataruko akabashije cg agacyeneye nikibazo!!!!!!!!

  4. Akananundi koko izina ryawe riranakwihera igisubizo, Icecekere Imana izakwihera akazi twebwe mu Magepfo twarumiwe ahubwo mureke dushoke Ibshanga duhinge naho ubundi aka Leta ko ni aka Leta koko

  5. Cyokoze naba namwe mupfa kubitwandikira. Ariko iyaba aba bayobozi ibyo bavuga ariko bishyirwa mu bikorwa u Rwanda rwaba rwatengamaye. Baraguha akazi uri mwende ukomoka kwande. None ngo ubu bamwe nugukora ibizami ariko imyanya igenewe beneyo. Naho kubabikoreshabo ni akumiro upfa kuba uri Intore ukoresha Ikizami Dr. Muzima ukemeza ko yatsinzwe. Njye nzi henshi bagira amanyanga ariko simbavuze bazivugira igihe ni kigera

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.