April 18, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Ese Koko Hashingiwe ku myitwarire ya Kizito muri Gereza yaba yenda gufungurwa?

Source: VOA:  Rwanda: Kuki Kizito Mihigo Yemeye Kuzafungwa Imyaka 10?

Umuhanzi n’umuririmbyi w’icyamamare Kizito Mihigo na Demob Jean Paul Dukuzumuremyi basabye urukiko rw’ikirenga kureka ikirego cyabo cy’ubujurire. Bombi urukiko rukuru m u Rwanda mu 2015 rwabahamije ibyaha by’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho na Prezida w’u Rwanda Paul Kagame. Kizito Mihigo wamamaye mu bihangano by’ubumwe n’ubwiyunge n’ibihimbaza Imana y yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 mu gihe mugenzi we yakatiwe gufungwa imyaka 30.

Abaregwa bombi bagaragaye mu cyumba cy’urukiko bari mu mpuzankano z’iroza ziranga abagororwa kandi bakomeye ku masura. Ku muhanzi n’umuririmbyi w’icyamamare Kizito Mihigo yari n’ishapure ku kuboko ndetse yambaye n’amasogisi y’umweru mu nkweto zitukura ziriho akarango ka Nike kereruka.

Umucamanza yibukije ko ku itariki ya 27 z’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka abaregwa bombi bandikiye urukiko rw’ikirenga barusaba kureka ikirego cy’ubujurire mu rubanza rwabo.

Ntihasobanuwe impamvu ku yindi yaba yaratumye abaregwa basaba gusubirana ikirego cyabo uretse kubaza buri umwe niba agihagaze ku busabe bwe.

Uhereye kuri Kizito Mihigo ati “ Nyakubahwa Prezida w’iburanisha , banyakubahwa bacamanza n’ubushinjacyaha, Mugire amahoro. Ati yego ni ko bikimeze.”

Umucamanza yabajije Me Antoinette Mukamusoni wunganira Kizito Mihigo icyo avuga ku busabe bwe. Yasubije ko atamuvuguruza ku cyemezo cye kuko icyo akora ari ukumwunganira.

Demob Dukuzumuremyi na we ati “ Nanjye ni ko bikimeze.” Me Blandine Ntabwoba umwunganira na we avuga ko atavuguruza uwo yunganira kuko ari uburenganzira bwe bwo gusaba ko urukiko rwareka ikirego cye cy’ubujurire.

Bwana Faustin Nkusi ku ruhande rw’ubushinjacyaha yavuze ko ayo mabaruwa ya Kizito na mugenzi we bayabonye kandi ko ari uburenganzira bwabo. Yisunze ingingo z’amategeko Bwana Nkusi yasobanuye ko aho urubanza rwaba rugeze hose, rupfa kuba rutarapfundikirwa burundu , uwatanze ikirego ashobora gusaba urukiko rukakireka.

Umucamanza mu rukiko rw’ikirenga yavuze ko nyuma yo kwandikira urukiko babihurije hamwe kandi no mu rukiko bagakomeza kubisaba, ubusabe bwabo bwubahirije amategeko. Avuga ko urukiko rubibemereye.

Abaregwa bombi ubutabera bw’u Rwanda bwabahamije ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho na Prezida wa Repubulika Paul Kagame ubwe n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi. Ni ubwicanyi bivugwa ko bwari kuba bugambiriye bamwe mu bategetsi bakuru b’igihugu.

Ku ruhande rw’umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zibumbatiye isanganyamatsiko z’ubumwe n’ubwiyunge n’izihimbaza Imana Bwana Kizito Mihigo yaburanye yemera ibyaha anabisabira imbabazi ku buryo no ku munsi w’ipfundikirwa ry’urubanza yasabye imbabazi umuryango nyarwanda, Prezida wa Repubulika na Madamu we Jeannette Kagame. Kizito kandi ku rwego rwa Mbere yari yarirukanye abanyamategeko mu rubanza rwe yanga ko impaka zabo zishingiye ku mategeko zatambamira ukwiyemerera ibyaha kwe.

Wagaruka kuri Demob Jean Paul Dukuzumuremyi n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga bo byari ikinyuranyo. Bo bavugaga ko ibyo baregwa ari ibiremekanyo byacuzwe n’ubutegetsi.

Mu rwego rw’amategeko bivuze ko gusaba kureka ikirego cyabo cy’ubujurire Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi bemeye bidasubirwaho ibyakozwe n’umucamanza wa mbere.

Kizito Mihigo ku rwego rwa Mbere umucamanza yamuhamije ibyaha maze amuhanisha gufungwa imyaka 10 kuko ngo atagoye ubutabera. Ku munyamakuru Cassien Ntamuhanga bivugwa ko yaba yaratorotse gereza yari yahanishijwe gufungwa imyaka 25. Ni mu gihe Demob Dukuzumuremyi we yahanishijwe gufungwa imyaka 30.

Ibyabaye asaba kureka ikirego cye cy’ubujurire mu rukiko rw’ikirenga rero ku rundi ruhande kuri Demob Dukuzumuremyi birasa n’ibyatunguranye kuko nta na rimwe yaburanye yemera ibyaha kugeza no ku ipfundikirwa cy’urubanza aho yabwiye umushinjacyaha ko namufungisha bazibonanira igihe azaba afunguwe.

Icyakora hari amakuru yakomeje guhwihwiswa ko ku muhanzi n’umuririmbyi w’icyamamare Kizito Mihigo ko hashingiwe ku gihe amaze afunzwe kandi yaritwaye neza mu buroko ashobora guhabwa imbabazi agafungurwa. Abavuga ibyo bakabishingiraho ko iyo yaba intandaro yo gusaba kureka ikirego cye cy’ubujurire.

Print Friendly, PDF & Email

1 thought on “Ese Koko Hashingiwe ku myitwarire ya Kizito muri Gereza yaba yenda gufungurwa?

  1. Kizito ntiyaba ashaka gusaba gufungurwa by’agateganyo?

    Ingingo ya 246 mu Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ko usaba gufungurwa by’agateganyo ashobora kubyemererwa mu bihe birimo ‘ iyo yakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo’.

    Mu bigenderwaho, harimo kuba yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi.

    Magingo aya Kizito amaze imyaka ine n’amezi atanu muri gereza. Bisobanuye ko mu gihe nk’iki mu myaka ibiri, azaba yujuje imyaka itandatu n’igice ingana na 2/3 by’igihano cye ku buryo yasaba gufungurwa by’agateganyo.

    Me Mukamusoni ntazi niba umukiliya we afite gahunda yo kuzandika asaba kurekurwa by’agateganyo.

    Ati “Keretse niba azabimbwira nyuma ariko kugeza ubu ibisobanuro yampaye ni uko yaburanye asaba imbabazi kandi ko bamukatiye bubahirije itegeko. Ubwo ibiba bisigaye ni ibye kuri we cyangwa izindi nzego […] azabikore nibimuhira, Imana ishimwe.”

    Me Rudakemwa Jean Felix, umwe mu banyamategeko bakomeye wunganiye abantu batandukanye barimo Dr Leon Mugesera , asanga uko byagenda kose hari impamvu zatumye Kizito afata umwanzuro wo guhagarika ubujurire yari yatanze.

    Ni urugero rwiza muri gereza

    Kizito Mihigo akunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye biba byateguwe na gereza, aho ku nshuro zitandukanye, yagiye agaragara ayoboye ibiganiro byahuje abagororwa.

    Igikorwa giheruka hari mu Kwibuka muri Gereza ya Nyarugenge ku wa 13 Mata.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Sengabo Hillary, yavuze ko ari umwe mu bagororwa bubahiriza ibyo asabwa, unagerageza kubana neza na bagenzi be.

    Akunze kugaragara mu bikorwa byo kwigisha abandi cyane ibijyanye na muzika.

    Ati “Uko ari ntabwo bishamaje kuko ni ko yari ateye atarafungwa. Icyo tureberaho ko ashobora kuba yarahindutse ni uko yabivuze mu rukiko, agakomeza kubivuga no muri gereza, akanabigaragaza. Ni cyo twagenderaho tuvuga ko ashobora kuba yicuza icyaha yakoze.”

    Abajijwe impamvu abona yaba yatumye Kizito akuraho ubujurire bwe yagize ati“ashobora kuba yararebye akavuga ati gukomeza mburana ntibyaba bihanagura ibyo navuze? Kuko kwemera guhanwa, akemera ko yakoze icyaha kandi agakomeza kuburana, ahari umutimanama wamugiriye inama ahitamo gukomeza ku byo yari yaravuze.”

    Kizito yahamijwe icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

    Yari yasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cyo gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bwose mu gihugu.

    Gusa kubera kwiregura yemera icyaha ndetse agasaba n’imbabazi aho yavugaga ko aramutse azihawe waba ari umwanya mwiza wo kwisubiraho, urukiko rwabishingiyeho rumuhanisha igifungo cy’imyaka 10.

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.