April 19, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Kizito Mihigo na Ingabire Victoire barekuwe

Inama y’Abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abagorwa 2140, barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza.

Bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo bwo muri Kamena 2018.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yemeje aya makuru nk’uko yabwiye IGIHE ati “nibyo barekuwe”.

Kizito Mihigo arekuwe nyuma y’uko Ku wa 26 Kamena 2018 yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba ko ubujurire bwe bwahagarara, ndetse icyifuzo cye gishyirwa mu bikorwa amaze kubisobanurira urukiko ku wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018.

Mu 2016 nibwo Kizito yari yajuririye igifungo cy’imyaka 10 yahawe mu 2015, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Yahagaritse ubujurire bwe kuko yumvaga nta kintu gishya azazana mu rubanza rwe kandi yaraburanye asaba imbabazi, nk’uko umwavoka we Me Mukamusoni Antoinette yabibwiye IGIHE.

Kuri Ingabire Victoire, ku wa 13 Ukuboza 2013 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko yari yajuririye igifungo cy’imyaka umunani yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru.

Yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Indi nkuru:

Ese Koko Hashingiwe ku myitwarire ya Kizito muri Gereza yaba yenda gufungurwa?

Don’t use my name in activities against Gov’t of Rwanda”, Kizito Request to Opposition

Print Friendly, PDF & Email

2 thoughts on “Kizito Mihigo na Ingabire Victoire barekuwe

Leave a Reply to Danyell Delgadillo Cancel reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.