March 29, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Twagiramungu yatangiye gushimishwa n’Ibibera mu Rwanda, ariko ntiyiyumvamo abayobozi barwo

Mu buryo buteruye, Fuastin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda hagati ya 1994-1995 yatangiye gusa n’unyurwa n’Ibibera mu Rwanda ariko arakijunditse abayobozi barwo, akanemeza ko ibiri gukorwa biterwa n’Igitutu amahanga akomeje kotsa u Rwanda.

Mu minsi ishize ubwo Perezida Kagame yakiraga Indahiro z’abagize Inteko nshingamategeko yeruriye buri umwe wese wumva ko u Rwanda rushyirwaho igitutu ngo rukunde rushyire mu ngiro ibiteganywa n’amategeko, by’umwihariko agaruka kuri Ingabire Victoire yagize ati “Ukajya kubona abantu ngo njye ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi. Buriya baturekuye kubera igitutu, igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo.”

“Niba ari ubuhamya bushakwa kugira ngo tukwereke ko igitutu atari cyo gikora, hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa se urisanga wasubiye hanze kujya kuzererera kuko nta kindi uzakorayo.”

Yakomeje agira ati “Uru Rwanda mureba, aho rwavuye, twavanyemo amasomo atuma abantu batadukanda ngo dukandike. Rero, uwashaka yacisha make.”

Yasabye buri wese kugira umutima wo gukorana n’abandi neza kuko aricyo kigezweho hose ku Isi bitandukanye na politiki yari igamije gusa n’itamika abandi.

Twagiramungu rero nyuma yo kumva ijambo rya Perezida Kagame nk’uko bisanzwe no kumenya ko Ingabire Victoire na Kizito bafunguwe binyuze kukiganiro cyaciye kuri YouTube yagize ati “Icya mbere navuga n’uko nta muntu utarashimishijwe n’uko biriya byabaye, Abantu barenze ibihumbi 2000 hakaba harimo n’abo tuzi nka Madame Ingabire na Kizito, tukaba twizera ko n’abandi ahari bazafungurwa, ni ibyo kwishimirwa cyane.”

Yakome agira ati “Ni ibyo kwishimirwa kubera ko imiryango yabo, ngira ngo ni yo yambere yashimishwa n’uko abo bantu barekuwe. Abakabiri ni abantu baziranye nabo cyangwa abo bakoranaga nabo. “

Arongera ati “Nanjye rero ubwanjye nkaba nishimye, kandi nkaba mbifurije ikaze mu Rwanda rw’abadafunzwe.

Akomeza agira ati “Icya kabiri rero ni ukumenya impamvu bafunguwe, n’imyaka bari barakatiwe,

“Eeeh! Nibwira ko bitakorwa kubera ko Kagame murabizi ni Umunyagitugu ntabwo yaba yabafunguye kubera ubwende bwe ngo ni ibyishimo afite dore nta n’iminsi mikuru iriho, biraterwa n’ingufu ziturutse hanze, bigaterwa ahari n’uko ibintu byifashe mu gihugu.”

Arongera ati “Kuba babafunguye rero tukaba tubyishimiye, ariko kubaba bafunguye ntibagirengo hari amashyi tubakomera, nta mashyi tubakomera na make.”

Yakomeje avuga ko nabandi banyarwanda bose bafunzwe bagomba gufungurwa barimo abitwa ba Deo Mushayidi n’abafunzwe na Gacaca aho yemeza ko imanza za Gacaca zaciwe n’abantu batumva ikinyarwanda barimo ngo abanyamulenge n’abagande.

Ni Ikiganiro k’Iminota hafi 59 yagiranye n’uwitwa Mulindahabi Jean Claude ukunze gushyira ibiganiro yagiranye n’abantu batandukanye kuri You Tube.

Twagiramungu rero utanyurwa neza n’ibibera mu Rwanda ngo yerure, yabwiye uyu munyamakuru ko mu Rwanda ibintu byakomeye aho abantu barara bakubitwa ati “Abantu barara bakubitwa, Abantu barakubitwa inkoni ku bibuno….”

Akomeza avuga ko mu Rwanda abantu nta munezero bafite nk’uwo bagize mu bihe byashize.

Uyu mugabo wabayeho Minisitiri w’Intebe mu Rwanda atsimbaraye ku bitekerezo n’imikorere yaranze Repubulika ya mbere n’iya kabiri aho yemeza ko abanyarwanda ngo barata amataje n’imihanda ati “Nta mihanda iruta iyakozwe kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri iri mu Rwanda.”

U Rwanda ruvuga ko benshi mu banyarwanda baba hanze bagiye mu 1994 abenshi barimo abakurikiranyweho ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi baba barahunze banyereje umutungo wa Leta n’ibindi byaha.

Aba rero ngo nibamwe mubakomeza guharabika isura y’u Rwanda bagakomeza kwereka amahanga ko nta cyiza kiba mu Rwanda; ibi ndetse bikaba bigira ingaruka ku bana bavuye mu Rwanda bakiri bato n’abavukiye hanze usanga koko nabo babwirwa ibibi gusa ku gihugu cy’abakurambere babo.

Twagiramungu ari mu banyarwanda bumvikana cyane bavuga ibibi gusa ku Rwanda kabone n’ubwo yaba yabishimye ntashobora kwerura neza ngo yerekane ko anyuzwe nk’uko abakurikiranire ibye hafi babitangarije iki kinyamakuru.

Twagiramungu ugeze muzabukuru abo akorana nabo bakunze kumushinja kubakubita amacenga mu migambi baba bagiranye.

Twagiramungu Yigeze Kwijundika Amerika ivuze ko izarasa FDLR

Mu mwaka wa 2014 mu mezi nk’aya, uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda  kuri ubu ubarizwa mu Bubiligi yijunditse  Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) nyuma y’aho hateraniye inama yahuje Perezida Barack Obama n’abayobozi bakuru b’ibihugu by’Afurika.

Bimwe mu byavugiwe i Washington hakaba harimo n’uko USA izarasa FDLR ikorana na Twagiramungu nibaramuka badashyize intwaro hasi kandi nta yandi mananiza.

Uyu musaza ukunze kurangwa no kutishimira iby’Abanyarwanda bagezeho ndetse no kunenga abayobozi b’u Rwanda, ubwo yamenyaga ko Perezida Obama icyo gihe yari yahaye ubutumire Perezida Kagame bwo kwitabira iriya nama yahise yandikira ibaruwa Obama yifuza ko Perezida Paul Kagame atayitumirwamo ariko byatanze ubusa kuko Kagame yayitabiriye ndetse anayitangiramo ikiganiro.

Mu ibaruwa Twagiramungu yanditse kuwa 4 Kanama 2014 ikagaragara ku mbuga za Internet yanifuzaga ko Perezida Kagame adakwiye kwakirwa muri White House, ariko ibi byifuzo nabyo ntibyamuhiriye kuko Perezida Kagame ari kumwe n’umukobwa we Ange Kagame bakiriwe na Obama n’umufasha we muri White House nta nkomyi kandi ibi byanabaye no ku bandi bakuru b’ibihugu bari bitabiriye inama.

Twagiramungu arashaka Passport y’im-VIP kugira ngo agaruke mu Rwanda

Faustin Twagiramungu kuri ubu yemeza ko yangiwe kugaruka mu Rwanda yimwa urwandiko rw’inzira rwa VIP ruhabwa abategetsi ati “Njye wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda nzajye gutonda umurongo (nk’abasivili) ngo ndaka urugendo rw’inzira rwo gusubira mu Rwanda?”

Twagiramungu yasoje Ikiganiro aratsemba yemeza ko agomba guhabwa icyubahiro gikwiye abandi bategetsi bose.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.