April 25, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Nyamasheke: Abakobwa baranengwa gutiza umurindi Umuco wo kugura Abagabo

Abasheshe akanguhe bo mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke bemeza ko kutigirira icyizere no kwihutira guhonga Abagabo bikunze gukorwa n’Abakobwa bo mu Mirenge Itandukanye y’Akarere bitiza umurindi umuco wo guhonga abahungu ngo bakunde babarongore.

Umuco wo guhonga no kwishyura abahungu mu Karere ka Nyamasheke wumvikanye cyane nyuma y’aho Itangazamakuru ryerekaniye ikibazo cy’abasore basaba “Isake” abakobwa mu mirenge itandukanye y’aka karere ngo kugira ngo bakunde babavane iwabo.

Gusa guhonga abasore bageze mu gihe cyo gushaka si bishya kuko n’ahandi mu Rwanda birakorwa, aho bitandukaniye n’uko ibibera muri Nyamasheke bisa nk’ibyahindutse umuco n’inshingano ku bakobwa zo gutanga impongano z’ubwoko butandukanye kugira ngo umukobwa akunde arongorwe.

Uretse kuba abakobwa aribo bahitamo kwitangira ikiguzi cyo “gukundwa”, hari n’ababyeyi bahitamo kuzitanga ngo abakobwa babo barongorwe nk’uko twabitangarijwe n’abaturage b’umurenge wa Kagano

Bagaragaza ko byatangiye guteza ubukene mu miryango, uretse ibyo kandi bikaba biri kugira ingaruka mbi ku mibereho y’abakobwa bamara gutanga impongano ngo bashakwe nyamara zamara gushira bakirukanwa.

Ibi bikaba bigira ingaruka no ku bana babyaye ugasanga bavukijwe uburenganzira bukwiye umwana ufite ababyeyi bombi.

Francois Twagiramungu yavukiye muri Nyamashe akaba imaze imyaka 63 atuye muri Aka karere.

Avuga ko yavukiye mu mudugudu wa Kavuna akagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano.

Kuri we ngo kuba hari umubare munini w’abakobwa usumba uw’abahungu nabyo byaba intandaro y’umuco wo kugura abagabo.

Yagize ati “Ubundi uyu muco mbere ntiwabagaho, ariko wafashe intera bitewe n’uko usanga abakobwa bavutse ari benshi, gusa nturi muri aka Kagari ko nyine kuko uri hafi mu mirenge yose y’Akarere ka Nyamasheke by’umwihariko mu murenge wa Nyabitekeri.”

Nubwo tutabashije kubona imibare igaragaza abakobwa n’abahungu batuye Nyamashake gusa ubushakashatsi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare bwashyizwe ahagaragara mu 2016, bugaragaza ko kugera mu 2015, u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage 11,262,564 muribo abagera kuri 5,817,360 bagize 51.7% bari abagore.

Twagiramungu yongeraho ko abakobwa b’i Nyabitekeri bifata nk’abagumiwe gusa ntiyemeranya nabo kuko ibyo atariko biri ahubwo abari gukora ari abana ibintu avuga ko biterwa no kutigirira Icyizere.

Mu Rwanda itegeko rigaraza ko ushinga urugo agomba kuba afite nibura guhera ku myaka 21.

Ati “Abakobwa rero iyo bamaze kumva ko bagumiwe bahita bavuga bati turebe bariya bahungu bazaturongore wenda tuzabahe n’amafaranga.”

Avuga ko mu myiteguro abakobwa bakora harimo gushaka amasake n’amafaranga bitegura guhonga abahungu nabo iyo babimenye bakaza bakemeranya kubana. Ibi kandi ngo bikorwa ababyeyi batabizi

Yongeraho ko bihira bake kuko n’ubundi aya mafaranga n’ibihongano bishize mu rugo rurasenyuka.

Ati “Ibyo byose iyo bishize umuhungu ahita amwirukana akamubwira ko ya mafaranga yashize bityo akomwohereza gushaka andi kugira ngo bagumane.”

Emmanuel Kubwayezu nawe yavukiye i Nyamasheke akaba ahamaze imyaka 75. Avuga ko bi biri kuba yabikurikiranye igihe kirekire gusa agasanga biri kujyana n’Umuvuduko w’iterambere.

Kuri we avuga ko uyu muco ushobora kuba warakomotse mu basore b’inda nini kuko ibi bintu bitigeze bigaragara mu Rwanda mu bihe bya kera.

Nyirakanazi Jeanne w’Imyaka 55 na Na Yozafina Mukasibomana uvuga ko arengeje imyaka 70 nabo bemeza ko uyu muco uteye ikibazo ukaba ugomba gushakirwa umuti

Nyirakanazi asobanura ko “Umukobwa amara kuganira n’umusore bamara kwemeranya umusore agatangira akamutegeka. “

Wumvise ibi wagira ngo ababikora hari ubumenyi buke bafite ariko sibyo kuko n’abageze mu Ishuli batanga impongano ngo barongorwe

Nyirakanazi asanga hakwiye kugira igikorwa ngo uyu muco urangwa ku bakobwa ucike.

Ati “bakwiye kudufasha kuko ababyeyi bari kudusiga hanze. Kuko iyo amaze kwinjira mu rugo ukamubaza uti ese uriya ni uwahe agatangira akakubwira ijambo ryaje ngo uriya ni Cheri wanjye umenya ko aje kugusiga hanze. Nta kintu agusigiye.”

Yongeraho ko “Noneho rero haje n’utundi tuntu iyo ari gufiyansa umukobwa wawe aje mu rugo bwa mbere umukobwa ari kumwakira, araza nk’umubyeyi w’umukene, ukabona yagufungiye agakweto yagufungiye agatenge ubwo rwose ukabona mbega utanamwitesha da. Ubwo yamara kugenda..ubwo umukobwa nanone akazagenda akamara iyo nk’iminsi itatu wamubaza uti se wabaga hehe? Ngo narindi mu Kazi, Narindikumwe na Cheri wanjye, ari byo ubu ngubu bitubabaza n’iryo shyingirwa iyo rije akajya gushaka atwite.”

Uretse aba baturage bemeza ko uyu muco ufite ingaruka mbi zirimo guteza ubukene mu miryango no kubangamire ihamwe ry’uburinganire mu muryango, abayobozi b’Akarere bongeraho ko uretse ibyo hari n’ibindi bibazo by’ihohoterwa, n’ibindi bikorwa byose bibangamira imibereho myiza y’abaturage

Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Nyamasheke, Ntaganira Michel yemeza ko uyu muco wadutse kimwe n’ibindi bikorwa by’ihohoterwa bigira ingaruka ku bukungu bw’Akarere n’abagatuye.

Atanga urugero ku mafaranga miliyoni 60 akarere gashyira mu Kigo cya Transit Centre gishyirwamo abakoze bimwe mu byaha byavuzwe haruguru nyamara aya mafaranga yagira ikindi akora.

Ati “Simfite imibare neza ku mafaranga agenda ku bikorwa by’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubukangurambaga bugamijwe kubirwanya. Gusa Ni menshi cyane.”

Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Nyamasheke, Ntaganira Michel

Mu magambo ye ati “nk’Izi miliyoni 60 zitangwa buri mwaka kuri iyi Transit centre, havamo amashuli atatu meza, cyangwa Poste de Sante nziza.”

Akarere ka Nyamasheke kemeza ko kahagurukiye ku birwanya binyuze mu bufatanye bw’abo bireba bose ndetse no mu biganiro bigamije ubukangurambaga ku guhindura imyumvire mu rubyiruko  ndetse no mu bakuze.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.