April 19, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Ibyo Abafite Ubumuga bwo Kutabona bifuza ko byakumvwa na Leta na buri Munyarwanda

Tariki ya 24 Ukwakira 2018, Mu Rwanda hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Inkoni yera yifashishwa n’abafite Ubumuga bwo kutabona; ukaba wizihirijwe mu karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Abafite Ubumga bwo kutabona bavuga ko ari  Umunsi wo kwishimira ko Umunyarwanda Ufite ubumuga atakitwa “Ikimuga” kuko ryari ijambo ribatesha agaciro.

Ni umunsi nanone wo kwisuzuma no kurebera hamwe aho ufite ubumuga bwo kutabona yavuye, aho ageze n’aho yifuza kugera.

Insanganyamatsiko y’Uyu mwaka yahariwe inkoni yera mu Rwanda iragira iti “Twubahe Inkoni Yera, Dushyigikire Abafite Ubumuga bwo kutabona”

Ubundi uyu munsi mpuzamahanga w’inkoni yera wizihizwa tariki ya 15 Ukwakira ku isi hose. Mu Rwanda uyu munsi ukaba utegurwa n’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona, aho uyu mwaka bahisemo kuwizihiza tariki ya 24 Ukwakira 2018.

Nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibisaba harimo kubaha iriya nkoni, no gushyigikira uyifite.

Mu butumwa bwatangiwe mu murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara abafite ubumuga bwo kutabona berekanye byinshi bashoboye birimo imirimo y’amaboko nk’Ubudozi, Ikoranabuhanga ndetse no gusoma no kwandika Bibiliya yanditse mu nyuguti zisomwa n’abatabona.

Baboneyeho Umwanya bagaragariza Leta na buri munyarwanda wese icyo bifuza kugira ngo ufite ubumuga bwo kutabona agere ku iterambere yifuza.

  1. Hasabwe ko Inkoni Yera Yagenerwa Umunsi Mukuru wizihizwa mu Rwanda hose nk’Uko indi minsi mikuru Ihabwa agaciro

Ubusanzwe mu Rwanda haba iminsi mikuru itandukanye ndetse igatangirwa n’Ikiruhuko mukorohereza Abanyarwanda kuyizihiza neza. Abafite ubumuga bwo kutabona bifuza ko n’umunsi w’Inkoni yera wagenerwa agaciro ukwiye kuko bizafasha mu gukomeza kumvikanisha uruhare rwa buri wese mu gushyigikira ufite ubumuga bwo kutabona.

Mu Rwanda kugeza ubu Intara y’Uburengerazuba niyo iza ku isonga mu guha agaciro iyi nkoni yera.

Dr. Suubi Patrick uyobora Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga bwo kutabona avuga ko byibuze buri karere gakwiye kugena ingengo y’imari yahariwe inkoni yera.

Ati “Kugeza ubu intara y’Uburengerazuba niyo yabashije kubikora.”

Avuga ko muri iyo ntara ariho uyu munsi wizihizwa mu turere twose hakiyongeraho n’akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

  1. Abatabona babashije kwihangira uturimo tw’ubucuruzi bakwiye gukurirwaho imisoro irimo n’Ipantanti

Mu buhamya bwe, Hategikimana Boniface utuye mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, yagaragaje urugendo yakoze nk’umuntu utabona kugeza ubwo ari mu nzira nziza imuganisha ku Kwigira.

Hategekimana yatangiye acuruza amazi ijerekani igura 15 agakuraho 10 akariha umukoresha andi atanu akaba aye. Yarayabitse atangiye kugwira ayajyana mu matsinda yo kugurizanya, bigera ubwo agura inkoko arorora, yubaka inzu agura n’Ikibanza kiyongera ku nzu.

Ati “Ubwo maze kugera kuri ibyo byose nararebye nti reka nanjye nkurure umuriro, ubu narawukuruye ndetse na y’amazi nacuruzaga ubu nanjye narayizaniye iwanjye.”

Nyuma y’ibi Hategikimana yashinze Boutique aracuruza, ariko mu rwego rwo kumufasha kimwe na bagenzi be bifuza ko basonerwa imisoro kuko nubundi ayo bakuramo n’ayo gusunika ubuzima banga kwicara ubusa.

Iki gitekerezo cyasubiwemo n’Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga nawe wabaye nk’ugaragaza ko gishoboka kuko n’ubundi imisoro yakwakwa abo bafite Ubumuga yakwa n’akarere bityo akaba asanga gakwiye kubisuzuma kakabasonera. Iki gitekerezo kandi byaba byiza gikozwe mu gihugu hose

Abafite Ubumuga basabwe kwigirira Icyizere mu byo bakora ndetse baniyemerera ko bageze ku rwego rushimishije nabo ubwabo bakwibwiriza bakongera gusora.

  1. Koroherezwa kubona Inkoni yera

Nubwo hari byinshi bigenda bikorwa mukuzamura abafite ubumuga bwo kutabona, haracyari ikibazo cy’uko umubare munini w’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda batagira iriya nkoni.

Amateka y’iriya nkoni agaragaza itandukaniro hagati yayo n’Ikibando. Iriya nkoni hari byinshi ifasha uyifite birimo nuko uyifite atapfa gukubitwa n’inkuba kubera imiterere yayo hakiyongeraho ko amabara yayo n’ubundi ari amabara aha uburenganzira uyifite bwo kugenda nta nkomyi.

Iyi nkoni ubusanzwe igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25,000 kuzamura dore ko hari n’izigura ibihumbi 50.

Abafite ubu bumuga bifuza ko bakoroherezwa kuyibona byibuza ikajya muri serivisi zishyurwa na mituelle.

Ingabire Severin, Umujyanama muri komite nyobozi y’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona(RUB), yavuze ko ubusanzwe abafite ubumuga bwo kutabona ntaho babasha kubona izi Nkoni hirya no hino mu Rwanda nkuko izindi nsimburangingo ziboneka kwa muganga hifashishijwe Mituelle de Sante.

  1. Si Leta Yonyine yafasha abafite ubu bumuga kubona iyo nkoni

Bavuga ko umuntu wese yafasha mukubonera ufite ubumuga bwo kutabona iyo nkoni. Urugero batanga ni nk’uko umuntu yaba ari umucuruzi we ku giti cye akiyemeza akavuga ati “Mu bucuruzi nkora ngiye gukuramo amafaranga angana atya nguremo inkoni umubare runaka nzishyikirize abatabona.

Si umucuruzi wenyine kuko n’umukozi ukorera umushahara yakoraho akagurira utabona iriya nkoni bityo abanyarwanda bakazamurana ntawusigaye.

Mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga bwo kutabona bagera 57312 nk’uko bigaragazwa n’ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2012, nubwo iyi mibare ngo ishobora kuba irenga bitewe n’ababyeyi cyangwa imiryango igikomeje guhisha abana babo mu mazu ndetse n’abakomeje kugira ubumuga bwo kutabona bitewe n’impamvu zitandukanye.

  1. Abatwara ibinyabiziga n’abagenzi bakwiye kubaha Umuntu ufite inkoni yera

Iyi nkoni yera igizwe n’amabara atatu ariyo Umukara, Umweru n’umutuku. Ariya mabara afite aho ahurira n’Ibirango bikoreshwa mu muhanda,

Abafite ubumuga bwo kutabona bagaragaza ko bagihutarizwa uburenganzira mu nzira aho usanga abatwara ibinyabiziga batabaha agaciro nko mu gihe cyo kwambuka umuhanda, ndetse ku rundi ruhande ugasanga umuntu ubona ararebera umuntu utabona agiye nko kugwa muri rigori. Iki nacyo gikunze kugaragara. Igihe ubonye utabona agenda ayoba ukwiye kumufasha aho gutegereza ngo abanze yikubite muri rigori cyangwa agonge ibikuta.

  1. Ubushake bwa Politiki burahari

Intumwa ya rubanda ihagarariye Abafite Ubumuga mu Nteko Nshingamategeko, Musolini Eugene asanga Ubushake bwa politiki buhari mu gukomeza gushyikira abafite Ubumuga, aho atanga n’urugero ko benshi mubabohoye u Rwanda bafite Ubumuga bityo baka batareberera igihe uburenganzira bw’ufite ubumuga buri guhonyorwa.

Musolini yabijeje ubuvugizi ndetse anashimira Perezida Kagame wasubije agaciro abafite ubumuga kuri ubu bakaba batakitwa IBIMUGA nk’uko byahozeho kera bikaba byaranabateshaga agaciro.

MU MAFOTO REBA UKO IBIRORI BYAGENZE

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.