April 25, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

UBUBILIGI: Ibya Bernard Ntuyahaga Bikomeje kuba Agatereranzamba

Bernard Ntuyahaga ni Umunyarwanda wahoze mu ngabo z’U Rwanda kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yahunganye na bagenzi be nyuma y’aho Inkotanyi zari zimaze gutsinda Ingabo za kera no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntuyahaga yaje guhungira muri Zambia Kimwe n’abandi banyarwanda benshi aza gutabwa muri yombi ndetse anahamwa n’icyaha cyo kugira Uruhare mu rupfu rw’abasirikare 10 b’Ababiligi bari bari mu butumwa bwa Loni mu Rwanda mu 1994.

Nyuma yo guhamwa n’ibyaha yarakurikiranweho Urukiko rwo mu Bubiligi rwakatiye Bernard Ntuyahaga igihano cy’Imyaka 20 y’igifungo akaba yarakirangije muri Kanama 2018 ariko nyuma yo kukirangiza kuri ubu ari gusaba igihugu cyamwakira ariko kugeza ubu ntikiraboneka.

Mu Bubiligi hari kwibazwa byinshi

Hari amakuru avuga ko Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Abimukira mu Bubiligi Theo Francken yaba ashaka kwirukana Ntuyahaga ku butaka bw’Ububiligi mu gihe mu minsi ishize yari yasabye ubuhunzi muri icyo gihugu cyangwa akaba yakoherezwa muri Denmark aho umuryango we uherereye.

Kuri ubwo busabe urwego rw’abimukira rwari rwavuze ko rugiye kuvugana n’ababishinzwe rukazamusubiza. Gusa kuva ubwo nta kigeze gitangazwa nk’uko itangazamakuru ryo mu Bubiligi ribivuga.

Ntuyahaga kandi ngo hari impunge ko ashobora kuza mu Rwanda bikaba bitamugwa neza kuko n’ubundi yahamwe n’icyaha cyo kugira Uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Haribazwa niba Ntuyahaga azagarurwa mu Rwanda, Guhabwa ubuhunzi mu Bubiligi, koherezwa muri Denmark aho afite umuryango cyangwa koherezwa muri Zambia aho yari yarahungiye nyuma yo gutsindwa kw’ingabo za Ex-Far.

Mu Bubiligi kandi abo mu miryango y’abasirikare Ntuyahaga yarakurikiranweho ntibishimiye irekurwa rye ku buryo banakeka ko Ntuyahaga agiye ahagaragara hari abamumerera nabi bo muri iyo miryango.

Kuva Ntuyahaga yasoze igihano acumbikiwe ahantu harinzwe mu Bubiligi hitwa Steenokkerzeel nk’uko amakuru agera kuri TOPAFRICANEWS abigaragaza.

Ntuyahaga asabirwa gukomeza gufungwa

Mu minsi ishize uwitwa Shema Innocent Ikinyamakuru The Guardian yanditse ko umuvugizi w’itsinda ry’Abakomoka ku bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagitangarije ko babwiwe iby’irekurwa rya Ntuahaga aho yagize ati “Twamenyeshejwe ko Ntuyahaga yarekuwe, ariko turi kubikurikirana. Turabizi ko yarangije igihano cye ariko Ntuyahaga agomba gufungwa ubuzima bwe bwose.”

Ati “Yishe abasirikare b’ababiligi 10. Ntekereza ko agomba no koherezwa mu Rwanda akaburanishirizwayo.”

Mu rubanza rwe Ntuyahaga yashinjwe ko yakwirakwije ibihuha ko abasirikare b’Ababiligi aribo bagize uruhare mu ihanurwa ry’Indege ya Habyalimana tariki ya 6 Mata 1994.

Umunsi Umwe nyuma y’Ihanurwa ry’Indege ya Yuvenali Habyalimana bivugwa ko Nuyahaga yahise ajya kwa Minisitri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana agategeka abasirikare yayoboraga ko bavana kwa Minisitiri w’Intebe Abasirikare 10 b’Ababiligi bari bamucungiye Umutekano ategeka ko babajyana mu Kigo cya Gisirikare cyari kiri I Kigali aho biciwe urw’Agashinyaguro.

Mu minsi mike Agatha Uwiringiyimana kandi nawe yahise yicwa kuri ubu akaba ari mu Ntwali z’u Rwanda kuko yagaragaje kenshi ko adashyigikiye Umugambi w’Ababisha bari bafite wo kurimbura ubwoko Tutsi n’ababushyigikiye bose.

Mu minsi yakurikiyeho miliyoni irenga y’Abanyarwanda yarishwe igihugu gihinduka amatongo abari bamaze gukora Jenoside berekeza mu bihugu bitandukanye birimo iby’abaturanyi n’ibindi byo ku Isi hose.

Umugore wa Ntuyahaga n’abana baba muri Denmark. Ikinyamakuru Het Nieusblad giherutse kwandika ko yagerageje kwerekera muri Denmark ariko Leta y’icyo gihugu ikamutsembera. Aramutse ahawe Ubuhungiro mu Bubiligi yabasha no kujya ajya muri Denmark kureba Umuryango we.

Ntuyahaga yari afite ipeti rya Majoro akaba amaze kuzuza imyaka 66.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.