April 18, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Kinyinya: Hasanzwe Umurambo w’Umusore umanitse mu giti

Agace byabereyemo kegereye Statio ya REG ya Birembo

Mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Gasharu mu Mudugudu w’Agatare mu Karere ka Gasabo hasanzwe Umurambo w’umusore warukibyiruka umanitse mu gite.

Jean Marie Vianney waruzwi ku Izina rya FILO yasanzwe yapfuye muri Iki gitondo cyo ku wa 10/11/2018.

Abo mu muryango we barakeka ko yaba yishwe akamanikwa mu gihe hari n’abakeka ko yaba yiyahuye.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) Mbabazi Modeste adutangarije ko bagiye gukurikirana hakamenyekana icyo yazize.

Filo yigaga ku Rwunge rw’Amashuli rwa Kinyinya mu mwaka wa Gatatu yiteguraga gukora Tronc Commun mu cyumweru gitaha.

Imana imuhe iruhuko ridashira

 

Print Friendly, PDF & Email

2 thoughts on “Kinyinya: Hasanzwe Umurambo w’Umusore umanitse mu giti

Leave a Reply to darc Cancel reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.