April 18, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Amajyaruguru: “Ntihabuze Ibiryo, Ikibazo bafite ni uko babitegura”

Imanizabayo Gaudence, Umuhinzi w'Ibijumba i Rulindo

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yemeza ko mu Ntara y’Amajyaruguru abereye umuyobozi hatigeze habura ibiryo ahubwo ko ikibazo gihari ari ukumenya ku bitegura.

Gatabazi yabitangaje mu Cyumweru gishize ubwo mu Karere ka Musanze herekanwaga uburyo hategurwa ifunguro ryujuje ibisabwa kandi ry’Umwihariko rigenewe Abana bari mu nsi y’Imyaka Itanu.

N’ubwo iri funguro rizingiye ku kijumba gikungahaye kuri vitamin A kandi rikaba ryari rigenewe abana bato, bamwe mu bakuru bari bahari nabo bagaragaje kurigata iminwa bitewe n’uburyo ryari riteguye.

Ifunguro rigizwe n’Ikijumba kizwi ku Izina rya Orange Sweetpotato, imboga za Dodo, Ibishyimbo bitekanye na Karoti n’Intoryi, Indagara, idegede, Umuneke, igi n’amata byerekanye umwimerere w’Ifunguro riribwa n’umwana agaca ukubiri na bwaki.

REBA IFUNGURO MURI IYI VIDEO:

 

Guverineri Gatabazi ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye icyo gikorwa yavuze ko ari ibintu bizwi ko Amajyaruguru y’u Rwanda atabuze ibiryo ahubwo ko ikibazo gihari ari ukumenya gutegura indyo zikomoka ku bihingwa bihera.

Abaturage nabo kandi baganiriye na TOPAFRICANEWS.COM bemeza ko nta nzara irangwa iwabo ndetse bakanifuza ko ubuso bahingaho ibijumba bwakongerwa bakabasha guhaza igihugu cyose.

Imanizabayo Gaudence uhinga ibijumba mu murenge wa Bushoki avuga ko ikijumba kimaze kubateza imbere gusa nta bundi buryo bazi bwo gikuramo indi ndyo Atari kwakundi ubiteka byashya ukaminina kandi nyamara ngo ikijumba kivamo byinshi.

Mu Karere ka Rulindo ku isoko rya Gasiza Ikiro cy’Ibijumba kigura amafaranga 150 cyagera I Kigali kikagura amafaranga y’u Rwanda hagati ya 300 na 350.

Ikijumba gikomeje gusa n’ikigarura agaciro kuva aho hari zimwe mu nganda zitangiye kukibyaza inyungu zirimo kugikoramo amabiscuits, amandazi, imigati ndetse Sina Gerard wa Entreprise Urwibutso Nyirangarama aremeza ko agiye gukora Divayi mu kijumba mu minsi ya vuba.

Sina Gerard aganira n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ibinyabijumba. International Potato Centre.

Mu minsi iri imbere atwemereye twazamusura tukaganira ku by’iyo divayi n’izindi ngamba afitiye ikijumba.

Ufite igitekerezo kuri iyi nkuru watwandikira kuri Email: vickange@gmail.com

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.