Kinyinya: Ibyabaye ku mukazana wasizwe n’umugabo mu nzu ya “Nyirabukwe” biri guteza urujijo
Hashize ukwezi kurenga mu Kagari ka Gasharu mu murenge wa Kinyinya havugwa byinshi kuri D. Laetitia na M. Aimable basezeranye imbere y’Amategeko ya Repubulika y’u Rwanda ariko nyuma y’imihango y’ubukwe umugabo akaza gufunga isafari akerekeza mu mahanga asize umugore kwa Nyirabukwe nawe waje kwerekeza mu mahanga umukazana agasa n’usigaye i Rwanda wenyine kuko na baramu be bari bagiye.
Amakuru agera ku Kinyamakuru TOPAFRICANEWS.COM avuga ko Laetia washyingiranwe na Aimable ku wa 25/3/2017 yagiye kuba mu nzu Abaturage bavuga ko ari iya Nyirabukwe ayijyanywemo n’umugabo we ariko ngo hakaba hari ibyo bari bumvikanye bityo nyirabukwe yemera kubatiza inzu babanamo nk’umuryango.
Amakuru iki kinyamakuru kigitohoza nukumenya niba Aimable na Laetitia barazanye ibirongoranwa by’umwihariko salon yo mu nzu kuko ibibazo bikomeje guteza urujijo abaturage bifite izingiro ku mitungo irimo inzu n’ibiyirimo nk’uko Abaturage babivuga.
Aimable bivugwa ko yasize ashingiye Laetia ubucuruzi bwa Gaz akajya mu mahanga ndetse baramu be bavuga ko bari bavuganye ko agiye gushakisha ngo ariko nyuma y’imyaka 7 akagaruka gufatanya n’umufasha.
Mu kugenda ariko Aimable nta mwana yasiganye Laetitia kandi nubu ntawe afite.
Laetitia yasigaye mu nzu abaturage n’ubuyobozi bwemeza ko ari iya Nyirabukwe ndetse ko Nyirabukwe anayifitiye ibyangombwa, ariko mukuyisigaramo Laetitia yasigaranye n’undi mwana w’umuhungu udafite ababyeyi basigara mu nzu ari babibiri ariko ukw’iminsi y’icuma hatangira kuvuka urunturuntu.
Ababikurikiye hafi bavuga ngo hagati ya Laetitia n’umugabo ubusabane bwatangiye kuyoyoka, abava indimwe n’umugabo bavuga ko ngo Laetia yatangiye kwanga kwitaba Telefoni kandi amakuru akajya agera ku muryango w’umugabo na nyirubwite baba mu mahanga ko Laetie yaba asigaye ataha ijoro ndetse Iki kinyamakuru cyarumvirije gisanga umugabo yaramenyeshejwe ko umugore yaba yaratangiye ku muca inyuma.
Hibazwa uwatangaga aya makuru ariko ikingenzi nuko ari uko byatangiye
Urunturuntu mu rukundo rushyira gutakarizwa icyizere n’umuryango
Umuryango rero umaze kumenya aya makuru witoranyijemo umwe mubawugize agaruka mu Rwanda ariko abaturage bavuga ko uwagarutse mu Rwanda yaraje gukurikira icyo kibazo by’umwihariko umutungo urimo inzu n’ibikoresho byo mu nzu bigezweho.
Umwe muri baramu ba Laetia waganiriye na TOPAFRICANEWS yakibwiye ko byageze ku rwego rwo gusaba Laetia ko asohoka mu nzu y’umukecuru akajya gukodesherezwa ahandi, ibintu byemezwa n’abayobozi aho bavuga ko bashyikirije Laetia amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 110 yo gukodesha amezi abiri ariko ntitwabashije kumenya niba yari no kuzamwishyurira andi mezi.
Laetitie yarabahakaniye ababwira ko inzu azayikurwamo n’uwayimushyizemo ahibereye.
Ubwo Laetitia yaguriwe intebe zo kwimukana ariko nabwo aratsemba avuga ko atakwimukana intebe za “Je commense La vie” “Ntangiye ubuzima” nk’uko byagarutsweho cyane.
Ubuyobozi bwibanze nabwo busa nubwanzuye ko Laetitia ava mu nzu ya Nyirabukwe nkuko yabisabwaga ariko ntibyakunze kuko Ikirego cyahise kigera ku rwego rw’ubugenzacyaha (RIB) mu murenge wa Kinyinya ariko ngo akaba yarahimbye ikirego kitaricyo kuko yagiye avuga ko ahozwa ku nkeke na muramu we afatanyije na wamwana utagira ababyeyi ngo yateka bakamena yafura bakanduza, n’utundi twinshi,
Mu kwitaba ubugenzacyaha ariko ngo uyu muramu we yagiye agira impungenge kuko umugenzacyaha yahoraga amubwira ati “Witonde twe turafunga.”
Laetitia yagaragaye mu nzu aryamye hasi afite udusharu ku mubiri n’ahokejwe n’ipasi kuri uyu wa Kane
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Laetia na Muramu we bagombaga kwitaba ku Kagari ngo hakurikiranwe ikibazo cyabo, ariko habyuka amakuru yanahuruje inzego zitandukanye zirimo na RIB ko Laetitia yasanzwe mu nzu agaragaza ibimenyetso byo kugirirwa nabi, ndetse n’udukomere mu bitugu nahandi hatwitswe n’ipasi ku mugongo ariko hasaga umukara.
Aya makuru yamenyekanye atanzwe na Maraine wa Laetie n’umusore bari kumwe bageze I Kinyinya baturutse ku Kagugu baza binjira mu nzu yo kwa Laetitia mpaka mu cyumba umusore arasohoka atabaza uwahitaga ati “Mwadutabaye ko hano mu nzu harimo umuntu wagiriwe nabi.”
Umunyamakuru wa TOPAFRICANEWS yahageze hashize nk’iminota 20 amakuru atangajwe akomeza kubaririza uko byagenze aza kumenya ko muri uwo mwanya Muramu wa Laetia yari yageze ku Kagari yitabiriye iburana ryari riteganyijwe nawe akamenyera ibyabaye kuri Telefoni kuko n’ubundi babanaga ntawuzi ibyundi nk’uko yabisobanuye.
Ati “Yatashye n’ijoro ndamufungurira mpita nsubira mu nzu.”
Yongeraho ati “Najyaga mufungurira umuryango mpita ninjira mu cyumba cyanjye nkahita mfunga kuko nahoraga nkeka ko umunsi umwe azaza akaba yansingira tukagundagurana akaba yangerekaho ibyaha nta koze,”
Abaturanyi n’ubuyobozi bavuga ko yishinganishije ahantu hose kuko yumvaga Laetitia azamugerekaho ibyaha birenze bikurikije n’imikoranire yagiye irangwa mu iperereza umugenzacyaha wa RIB arimo.
Iyo usesenguye usanga abaturage badafitiye icyizere uwashinzwe iperereza.
Andi makuru avuga kandi ko Laetitie yasaga nutavugisha abaturanyi kuko abenshi banavugaga ko bataramubona ariko mu Kiganiro hari aho maraine we yumvikanishije “Ko Laetitia yari yarabwiwe ko Abaturanyi ari abo kwitondera”. (Bya bindi byo mu giturage byo kwa kanaka bararoga,)
Mu masaha nk’atanu bibaye Laetitia akiryamye hasi ariko ahumeka Abakozi ba RIB babanje kuhagera hakurikira guhamagara imbangukiragutabara abaganga binjira mu nzu bubahiriza amategeko agenga bene ibyo byaha n’ubutabazi, Nyuma y’umwanya n’ibazwa abari muri Salon babona abaganga basohokanye Laetia asindagizwa na muganga ariko yifashe mu nda ahita yitwikira igitenge cya mugenzi we yinjizwa mu mbangukiragutabara berekeza kwa muganga abandi berekezwa ku bugenzacyaha bwa RIB.
Hagati aho ariko Maraine (Umwe uba uri kumwe n’umugeni mu bukwe) niwe wabaye uwambere kuhagera akivugira ko atatabajwe gusa yumvikanishaga amajwi ngo yikiganiro yaraye agiranye na Laetia.
Birashoboka ko yaba yatewe impungenge n’Ikiganiro bagiranye akabyuka aza kumureba n’ubwo abandi bavuga ko ari umupango bapanze
Abaturage basigaye bibaza ibibazo bikurikira:
Ese Laetitia yahohotewe na Muramu we?
Ese Laetitia yahohoterewe mu cyumba cye yararagamo nk’umupango?
Ese kuki Maraine yahageze mu cyakare akanafata amajwi y’ibiganiro bagiranaga?
Ese Laetitia yavumbuye ko bashaka kumumenesha bamushukisha kumucumbikira ahitamo kuba ibamba?
Ese kuki umubare munini w’abari bahari bavugaga ko ari amayeri akaba yitwitse cg akaba ari ibyo yapanze na Maraine we?
Ese Umugabo wa Laetitie na Nyirabukwe bazaza mu Rwanda gukurikirana iki kibazo?
Hagati aho hari benshi bavugaga ko Ikibazo Laetitia afitanye n’uyu muryango gikwiye gucukumburwana ubwitonzi byaba ngombwa akungwa n’umugabo we dore ko nta nagatanya bafitanye.
Abandi bemeza ko nubwo Laetitia ari gusohorwa mu nzu ya Nyirabukwe ariko amategeko akwiye kubahirizwa ntihagire urenganira muri iki kibazo.
Hari n’abasabye ko Aimable yagaragara hafi iki kibazo kigakemurwa kabone n’ubwo hakwifashishwa inzira y’Ambasade yigihugu aherereyemo.
Tubamenyeshe ko inzu n’ibkoresho by’agaciro biri mubiri gusabwa na Nyirabukwe nawe bavuga ko ari kwivuriza hanze ariko bikaba biri gukurikiranwa n’umunhungu we.
I don’t even know how I ended up here, but I thought
this post was great. I don’t know who you are but
definitely you are going to a famous blogger if
you are not already 😉 Cheers!
When someone writes an paragraph he/she retains the idea of a user in his/her mind that how a user can understand it.
Thus that’s why this piece of writing is outstdanding.
Thanks!
Attractive element of content. I simply stumbled upon your web site and in accession capital to claim that I acquire actually loved account
your blog posts. Anyway I will be subscribing for your augment and even I
achievement you get right of entry to consistently fast.