April 20, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

None ku wa Mbere, tariki ya 19 Ugushyingo 2018, Inama y’Abaminisitiri Idasanzwe yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 24 Ukwakira 2018.

2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe:

a) Uko u Rwanda rwitwaye mu bushakashatsi bwakozwe na Banki y’Isi ku byerekeye aho ibihugu bigeze mu korohereza ishoramari muri Raporo ya Doing Business 2019;

b) Aho gahunda yo kubarura umutungo kamere igeze;

c) Itangizwa ry’uburyo bushya bwo kwihutisha ishyirwamubikorwa rya Gahunda yo gufasha Abanyarwanda bari mu cyiciro cy’ubukene n’icy’ubukene bukabije gutera imbere no kwigira.

3.    Inama y’Abaminisitiri yemeje:

a)    Ingamba zivuguruye z’Uburyo bwo Kwishyurana mu Rwanda 2018-2014;

b)    Politiki ivuguruye y’Umutungo Bwite mu by’Ubwenge;

c)    Politiki y’Igihugu y’Ubuziranenge;

d)   Gahunda y’Igihugu y’Ubwishingizi bwo mu rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi;

e)    Ishyirwaho ry’Urwego rushinzwe Umutungo Kamere w’Amazi;

f) Ko u Rwanda ruba Umunyamuryango w’Ikigo gishinzwe Iterambere cy’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubufatanye mu Bukungu n’Iterambere (OECD Development Centre).

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 19 Nzeri 2018, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Ikigo cy’Ubuyapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA), yerekeranye n’impano ingana na miliyari ebyiri na Miliyoni magana atandatu na mirongo itatu n’eshanu z’Amayeni y’Ubuyapani (2,635,000,000 JPY) agenewe umushinga wo kunonosora imiyoboro ihuza sitasiyo nto z’amashanyarazi no kuyakwirakwiza mu baturage (Igice cya 3)

– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 05   Ugushyingo 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni cumi n’enye  n’ibihumbi  magana atatu z’Amadetesi  (14, 300,000  DTS) agenewe umushinga wo kuvugurura imicungire y’imari ya Leta, ari ku mugereka, yemerewe kwemezwa burundu.

– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 19 Nzeri 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Mpuzamahanga y’Iterambere nk’intumwa y’Ikigega cyo Gutera Inkunga Gahunda y’Isi yo Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubwihaze mu Biribwa, yerekeranye n’impano ingana na Miliyoni makumyabiri n’esheshatu n’ibihumbi magana atatu z’Amadolari y’Abanyamerika (26, 300, 000 USD) agenewe umushinga wo kwagura ubuhinzi burambye n’ubwihaze mu biribwa;

– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 16 Ugushyingo 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni mirongo inani n’icyenda n’ibihumbi magana atandatu z’Amadetesi (89, 600, 000 DTS) y’inkunga ya kabiri igenewe politiki y’iterambere ry’urwego rw’ingufu mu Rwanda;

– Umushinga w’Itegeko ryemera u Rwanda kuba mu bihugu bigendera ku masezerano yasinyiwe y’i Viyeni ku wa 21 Gicurasi 1963 yerekeye uburyozwe bw’ingaruka ziterwa n’ubumara bwa kirimbuzi;

– Umushinga w’Itegeko ryemerera u Rwanda kubahiriza amasezerano y’Arusha yerekeye kurinda ubwoko bushya bw’ibihingwa yemejwe ku wa 06 Nyakanga 2015 i Arusha, muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, mu rwego rw’Umuryango Nyafurika wo kurengera Umutungo Bwite mu by’Ubwenge mu bice bitandukanye bigize umugabane wa Afurika (ARIPO).

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

– Iteka rya Perezida ritiza Ofisiye Mukuru n’Abofisiye bato 34 muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso Bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga Bikoreshwa mu Butabera (RFL);

– Amateka ya Minisitiri w’Intebe agena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi bo Nzego zikurikira:

a) Serivisi z’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe;

b) Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT);

c) Minisiteri y’Ibidukikije (MoE);

d) Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINIEMA);

e) Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA);

f) Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI);

g) Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC);

h) Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC);

i) Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET);

j) Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE).

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Ahantu Hihariye mu by’Ubukungu mu Bugesera (BSEZ).

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana KATANISA Peter wari Umujyanama wa Minisitiri muri Minisiteri y’Ibidukikije guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Dr. MURINDAHABI Ruyange Monique, wari Umuyobozi w’ishami ryo Gukumira indwara (Director of Prevention Unit) mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

– Iteka rya Minisitiri ritiza ba Su-Ofisiye bato 15 bo muri Polisi y’u Rwanda bakajya muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso Bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga Bikoreshwa mu Butabera (RFL);

– Iteka rya Minisitiri rishyiraho Liyetona Moses Ndoba na Serija Bihezande Bernardin Magnus nk’Abanditsi b’Urukiko mu Rukiko rwa  Gisirikare.

6.  Inama y’Abaminisitiri yemeje ko:

a) Madamu BURCU CEVIK wa Repubulika ya Turukiya ahagararira Igihugu cye cya Turukiya mu Rwanda nka Ambasaderi, afite ikicaro i Kigali;

b) Bwana RICHARD MUGISHA ahagarira inyungu za Repubulika ya Lituwaniya mu Rwanda afite ikicaro i Kigali.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo  bukurikira:

v Muri Serivisi z’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (PRIMATURE):

– NGUGABE Chris: Economic Advisor;

– KARUHANGA Wilson: Macroeconomic Policy Analyst.

v Muri Minisiteri y’Uburezi

– KAGERUKA Benjamin: Head of Department of Basic Education and Quality Assurance;

– RUGAZA Julian: Director General of Corporate Services;

– BAGUMA Rose: Director General of Education Policy and Planning.

v Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Transiporo (RTDA)

MUNYAMPENDA Imena: Umuyobozi Mukuru (Director General).

v Mu Kigega cy’Imari yo Gusana Imihanda (RMF)

SIBOMANA Mathias: Umuyobozi Mukuru (Director General).

v Mu Nama y’igihugu y’Amashuri Makuru (HEC)

NTUKANYAGWE MICOMYIZA Michelle: Head of Policy, Planning, Scholarship & Fund Management Department.

v Mu Kigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA):

– KABATENDE Joseph: Head of Food and Drugs Assessment and Registration Department (FDAR);

– GISAGARA Alex: Head of Food and Drugs Inspection and Safety Monitoring Department (FDI & SM);

– BERWA Françoise: Chief Finance;

– IRASABWA Clarisse: Drug and Health Technologies, Assessment and Registration Division Manager (DHTR);

–  MUSANGWA Desire: Food Assessment and Registration (FAR) Division Manager;

– MUNYANGAJU Edouard: Drug and Food Inspection and Compliance (DFI) Division Manager;

–  NTIRENGANYA Lazare: Pharmaco-Vigilance and Food Safety Monitoring (PV & SM) Division Manager;

–  MUKUNZI Antoine: Quality Control Lab (QCL) Division Manager.

v Mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP):

– Dr. UWAMARIYA Valentine: Deputy Vice Chancellor in charge of Trainings, Institutional Development & Research;

–  Dr. RUBERWA Alexis:  Deputy Vice Chancellor in charge of Finance and Administrative.

v  Mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi Mu Rwanda (REB)

NGOGA James: Head Teacher Development and Management Department.

v  Mu Kigo cya Leta gishinzwe Guteza imbere Ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga mu Rwanda (WDA)

– GATABAZI Pascal: Umuyobozi Mukuru (Director General);

– INGABIRE Winfred: Head of Qualifications Standards & Accreditation Departement.

v Muri Integrated Polytechnic Regional Centers (IPRCS).

– NDAYAMBAJE Fortunate: Head of Corporate Services Division, IPRC Kigali;

– RUDAHIGWA Oswald: Head of Corporate Services Division, IPRC Ngoma;

– Senior Superintendent KABUYE David: Principal, IPRC Gishari;

– INGABIRE Dominique: Vice Principal in Charge of Academic Affairs, IPRC Gishari;

– KAYITSINGA Jean Marie Vianney: Head of Corporate Services Division, IPRC Gishari;

–  Dr. NSABIMANA Ernest: Principal, IPRC Karongi;

– Eng. UMUKUNZI Paul: Vice Principal in Charge of Academic Affairs IPRC Karongi;

– MUSABE Liliane: Head of Corporate Services Division, IPRC Karongi;

– Major Dr. TWABAGIRA Barnabé: Principal, IPRC Huye.

v Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB):

– BATETA Jeanne: Inspector;

– BANYUNDO Dieudonné: Inspector;

– MUKARUGINA Valerie:Inspector;

– MBABAZI Modeste: Communication Analyst;

– UMUHOZA Marie Michelle: Investigation Analyst;

– KAMARAMPAKA Consolée: Chief Investigator at Provincial Bureau;

– RUZAYIRE Prosper: Chief Investigator at Provincial Bureau;

– MUKAMANA Belline: Chief Investigator at Provincial Bureau;

– GASIRABO Félicien: Chief Investigator at Provincial Bureau;

– RUTARO Herbert: Chief Investigator at Provincial Bureau.

v Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi /MINECOFIN

– TUYISENGE Faustin: Director of Central Government Internal Audit Unit;

– KUBWIMANA Gratien: Director of Local Government Internal Audit Unit.

9.    Mu bindi:

– Minisitiri muri Perezidansi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 4 kugeza tariki ya 9 Ukuboza 2018 mu Rwanda hateganyijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa muri 2018. Yayimenyesheje kandi ko u Rwanda ruzifatanya n’amahanga kwizihiza  Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa uzaba ku itariki ya 9 Ukuboza 2018. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Gutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa, iterambere rirambye mu Rwanda”.

– Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

  • Kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 23 Ugushyingo 2018, u Rwanda ruzakira Inama ya 11 Ngarukamwaka y’Abagira Uruhare mu gufata Ibyemezo bijyanye n’ubwishingizi. Iyi nama izayoborwa n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatorewe kuzayobora uwo muryango;
  • Kuva ku itariki ya 20 kugeza tariki ya 22 Ugushyingo 2018, muri Kigali Convention Centre hazabera Inama ya 22 y’Akanama k’Impuguke ka Komisiyo Nyafurika Ishinzwe ubukungu mu Muryango w’Abibumbye (UNECA) – Ibiro by’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba (SRO-EA).

– Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite ubumuga ku itariki ya 3 Ukuboza 2018. Ibirori bizabera mu Turere twose. Ku rwego rw’Igihugu, uwo munsi uzizihirizwa mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro. Ibirori byo ku rwego rw’Igihugu bizabanzirizwa n’Icyumweru cyahariwe Abamugaye kizatangira tariki ya 24 Ugushyingo 2018.

–       Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje ko:

  • U Rwanda ruzifatanya n’amahanga kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu ku itariki ya 10 Ukuboza 2018. Ku isi hose kandi hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 70 y’Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu. Ku rwego rw’Igihugu, ibyo birori bizabanzirizwa n’Icyumweru kuva ku itariki ya 1 kugeza kuya 9 Ukuboza 2018 yahariwe Ubukangurambaga ku mahame y’Uburenganzira bwa Muntu;
  • Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yashyizwe mu rwego rwa “A” ku nshuro ya kane. Iki kiciro gishyirwamo Inzego zita ku burenganzira bwa muntu zubahiriza amahame y’Uburenganzira bwa Muntu;
  • Urwego rw’Ubucamanza rufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha bateguye Icyumweru cyahariwe Ubutabera kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2018.

–  Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

  • Gahunda y’Intore mu Biruhuko 2018  iteganyijwe kuva tariki 24 Ugushyingo kugeza tariki 20 Ukuboza 2018 ku rwego rw’Akagari. Ku rwego rw’Igihugu iyi gahunda izatangirizwa mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Kageyo, mu Kagari ka Kageyo, ahazaterwa ibiti mu muganda rusange w’impera z’Ukwezi;
  • Ikiciro cya gatatu cy’Itorero Urunana rw’Urungano kizatangira ku tariki ya 5 kigasozwa ku ya 11 Ukuboza 2018. Iki kiciro kizahuza urubyiruko 616 rufite imyaka iri hagati ya 21 na 35 kirimo urubyiruko 200 rw’Abanyarwanda baba mu bihugu byo hanze. Uru rubyiruko ruzanitabira Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteganyijwe kuva ku itariki 12 kugeza kuya 14 Ukuboza 2018.

– Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Nyafurika wahariwe Inganda uzizihizwa ku itariki ya 20 Ugushyingo 2018 mu gace kahariwe Inganda i Kigali.

– Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 27 Ugushyingo 2018 muri Kigali Serena Hotel hateganyijwe kubera Inama y’Abaminisitiri bashinzwe Kubaka Ubufatanye mu Guteza imbere amahoro n’Umutekano no Gucunga neza Umutungo Kamere mu Karere k’Ibirunga.

–  Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko amatora ya Komite zigize ihuriro ry’abana azaba kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 07 Ukuboza 2018. Amatora azabanzirizwa n’inama z’abayobozi b’Inzego z’Ibanze (Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu) ku bijyanye n’amatora ya komite zigize ihuriro ry’abana azaba ku itariki ya 30 Ugushyingo 2018. Komite z’abana zigizwe n’abana 104,622 bazatorerwa guhagararira abandi zizashyirwa ku nzego zose z’imiyoborere y’Igihugu.

 

Iri tangazo ryashyizweho Umukono na

Marie Solange KAYISIRE

Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.