April 25, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Congo yahisemo kwimura abahoze ari abarwanyi ba FDLR ibegereza u Rwanda

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe umwanzuro wo kwimura abahoze ari abarwanyi ba FDLR ibavana ahitwa Lubero muri Kanyabayongo ibazana I Goma, umujyi uhana imbibe n’u Rwanda.

Leta ya Congo yavuze ko ibaye ihabashyize mu gihe bategereje gucyurwa mu Rwanda.

Aba barwanyi n’Imiryango yabo bari bamaze imyaka irenga 3 bacumbikiwe I Lubero muri Kanyabayonga.

Intumwa ya Guverineri, Heri Vutseme yemeje aya amakuru ahamya ko bose ubu bari mu nzira berekeza I Goma.

Ibinyamakuru byo muri Congo byatangaje abaturage ba Kanyabayonga bishimiye igenda ry’abo banyamahanga bari babangamiye.

Vutseme ati “Ni ibyishimo by’abatuye Kanyabayonga kuko kuhaguma kwabo cyari nk’igisasu kizaturika isaha n’isaha.”

Abandi barwanyi ba FDLR bacumbikiwe I Kisangani ahitwa Tshopo

Amakuru atangazwa aravuga ko abo bahoze ari abarwanyi ba FDLR bacumbikirwa ahitwa Munigi, muri Kilometero esheshatu ujya mu majyaruguru ya Goma mu gace ka Nyiragongo ahacumbikiwe abandi barwanyi 500 bahoze mu nyeshyamba za Sudani y’Epfo kuri ubu bose barinzwe na MONUSCO

 

Print Friendly, PDF & Email

1 thought on “Congo yahisemo kwimura abahoze ari abarwanyi ba FDLR ibegereza u Rwanda

  1. Hi! This is my first visit to your blog! We are a group of
    volunteers and starting a new project in a community in the same niche.
    Your blog provided us useful information to work on. You have done a outstanding job!

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.