March 28, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Abahoze ari Abarwanyi ba FDLR bageze mu Rwanda

U Rwanda rumaze kwakira abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’imiryango yabo babarirwa muri 746 nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ubusanzwe igihugu gihora gishishikariza impunzi ndetse n’abari mu mutwe wa FDLR, gutaha ku bushake, gusa kuri iyi nshuro abarimo kwakirwa ni abatashye batabishaka nyuma y’aho barengeje umunsi ntarengwa wa tariki 20 Ukwakira 2018 bari barahawe ngo bave ku butaka bwa RDC.

Abari mu nkambi z’abahoze muri FDLR n’imiryango yabo bari barahawe iyo tariki n’Umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) n’Inama Mpuzamahanga ihuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari (ICGLR).

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, Seraphine Mukantabana, yasobanuye ko Leta ya Congo yaburiye abari mu nkambi gutaha ku bushake ntibabikora.

Yagize ati “Ngira ngo amatwi bayavuniyemo ibiti, bigeza ubwo Leta ya Congo ibafata ahari nk’agasuzuguro, ifata icyemezo cyo kuvuga kiti muhaguruke mujye iwanyu harahari”.

Ubusanzwe ingabo za loni ziri mu butumwa bw’amahoro (Monusco), zashyikirizaga u Rwanda imibare y’abazatahuka ku bushake ariko kuri iyi nshuro siko byagenze. Mu mikoranire n’ibihugu, Congo yabajije u Rwanda niba biteguye kwakira abaturage barwo.

Mukantabana ati “Kuwa Gatanu washize nibwo twamenyesheje mu Kigo cya Mutobo ko hari Abanyarwanda bari mu nzira boherejwe na Leta ya Congo, dukora ibikorwa turabakira ari 210.”

Abo bose ni abari abasirikare, Mukantabana avuga ko baje bafite ubwoba bwinshi ariko bamaze kwakirwa no guhabwa iby’ibanze bahise banezezwa no kugaruka mu gihugu cyabo.

Nyuma y’abo, Mukantabana yavuze ko hiyongeyeho abandi 359 barimo abagore n’abana baturutse mu gice cya Equateur muri Risala, aho “basaga naho bari mu kigo cya gisirikare bafungiranyemo.” Aha ntabwo u Rwanda rwari ruzi ko hari abariyo.

Yagize ati “Uyu munsi mu gitondo twakiriye abandi bageze 177, barimo abasirikare 44.”

Nubwo habayeho kwirukanwa ku butaka bwa Congo, Mukantabana yashimangiye ko bazanywe atari ku bushake bwaho ariko ntawahungabanyirijweubuzima nk’uko n’ubusanzwe bakirwa mu mahoro.

Yagize ati “Nta ngufu babashyizeho, ntawe barasa, ntawakomeretse, ntawakubiswe ariko babazana batabishaka.”

Ku byerekeye amapeti ya gisirikare, Mukantabana yavuze ko hagikorwa igenzurwa.

Nyuma yo kwakira abaturutse mu nkambi ya Walungu na Kanyabayonga, Mukantabana avuga ko hari abagera kuri 839 bari mu nkambi izwi ya Kisangani.

Uretse abo, n’abandi Banyarwanda nk’uko bahabwa uburenganzira ku gihugu cyabo n’Itegeko Nshinga, nabo barashishikarizwa gutaha, bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.

Mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, U Rwanda rwari rumaze kwakira ababarirwa mu bihumbi 11 barimo n’imiryango yabo. Aba bose bafashwa gutangira ubuzima.

Print Friendly, PDF & Email

3 thoughts on “Abahoze ari Abarwanyi ba FDLR bageze mu Rwanda

  1. Hi there would you mind letting me know
    which hosting company you?re using? I?ve loaded your
    blog in 3 completely different web browsers and I must say this blog loads a lot quicker then most.

    Can you recommend a good internet hosting provider at a
    honest price? Cheers, I appreciate it!

Leave a Reply to Construction Labrie Cancel reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.