March 28, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Ibibazo mu bitaro: Hari aho Mituelle Yishyura ari munsi y’Agacupa gashyirwamo Ikizami cy’inkari

Abayobozi b'Ibitaro Bavuga ko ubu hari ihangana hagati y'Ibitaro na Farumasi z'Akarere

Mu gihe u Rwanda rukomeza gutera imbere mu nzego zitandukanye zirimo n’ubuzima hari impungenge ko hatagize igikorwa ku mitangira ya Serivisi n’ibikorwaremezo by’ubuzima mu myaka mike iri imbere byaba biri mu gihombo kirimo n’isenywa ry’Ibitaro biri kubakwa ubu n’ibyamaze kubakwa.

Mu mpera z’Iki cyumweru turangije nibwo, Ikinyamakuru TOPAFRICANEWS.COM cyamenye ko abayobozi b’ibitaro hirya no hino mu gihugu bugarijwe n’ibibazo bitandukanye ku buryo bidakurikiranwe byazagenda bigira ingaruka mbi kuri serivisi zihabwa abarwayi.

Mu nama yari yahuje abakozi b’Ibitaro bitandukanye ariko yari igamije gushima abo mu bitaro bya Kibagagaba na Masaka nyuma y’amahugurwa bari basoje y’amezi atandatu agamije kunoza ireme rya serivisi zihabwa abarwayi muri ibyo bitaro, Abayobozi b’ibitaro bagaragarije Minisiteri y’ubuzima ibintu bikomeye bitakunze kuvugwa nyamara bibangamye dore ko bavuga ko hari n’ababizira mu maherere.

Ikibazo cy’Imyubakire y’Ibitaro

Muri iyi nama yari yateguwe n’Ikigo MSH binyuze muri USAID ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, hagaragajwe ko uburyo ibitaro biri mu Rwanda byubatsemo ndetse n’uburyo bikomeza kubakwamo hatagize igikorwa mu myaka iri imbere uzasanga ari ukubisenya kuko bitazaba bigishoboye kwakira abarwayi.

Dr. Kanyankore William uyobora ibitaro bya Gisenyi yagize ati “Abubatsi bacu, Minisiteri yacu dukwiye kugira ikintu cy’imyubakire ihwitse.  Nta gishushanyo mbonera dufite mu gihugu cyacu cy’Ibitaro ku nzego zitandukanya yaba Centre de Sante, Ibitaro by’Akarere, Ibitaro by’Intara, Ibitaro bya Referal, hagomba kubaho ibishushanyo mbonera by’Ibitaro twifuza byujuje ibisabwa.”

Akomeza avuga ko muri ibyo bitaro hagomba kugaragaramo ibikenewe byose, inyubako, imesero, morgue aho igomba kuba iri, bikaba bishushanyije haboneka n’ushaka kubaka agahabwa igishushanyo mbonera cy’Ibitaro agomba kubaka.

Dr. Kanyankore William uyobora Ibitaro bya Gisenyi

Ati “Ubu twebwe nk’aba DG (abayobozi bakuru b’ibitaro) turarwana n’ingaruka z’abantu bubatse nabi, z’abantu baduhaye aho gukorera haduteye ibibazo.  Ugasanga turarwana nabyo bamwe bakanabizira bakanirukanwa nyamara ikibazo nyamukuru sitwe tubitera.”

Atanga uruhgero aho avuga ko “ Uyu munsi urebye nko mu mya 10 iza ibitaro bya Kibagabaga ntacyo bizaba bigishoboye ugereranyije n’umuvuduko w’Abaturage ba Kigali. Hazabaho kubisenya bakubaka bajya hejuru cyangwa bikimuka.

Ati “Ariko ubu turarwana nuko nta ntumbero dufite mu myubakire y’Ibitaro, umuntu akibaza uko bizaba bimeze mu myaka itanu cyangwa 10 iri imbere.

Hari ibindi bibazo birimo na Mituelle yishyura igiciro kiri munsi y’Agacupa gashyirwamo ikizamini cy’Inkari

Muri iyo nama hakomeje hagaragazwa ibindi bibazo bibangamiye ibitaro n’abayozi babyo aho undi ba Dogiteri bari bayirimo yemeje ko hari Ibibazo mu mitangire ya Serivisi zo kwa muganga.

Ati “Nk’uko Dr. William yarabivuzeho nange reka mbivugeho. Buriya imitangire ya serivisi ni ikintu kigari. Hazamo ubufasha bwinshi n’ibindi byinshi birimo ireme, uko twakira abarwayi, uko tubafata n’uko tubavura. Ariko hari ikindi kintu gituma serivisi irushaho kuba nziza kandi kitajya kivugwaho. Ikintu kijyanye n’amafaranga.”

Hari ihangana ry’Ibitaro n’amafarumasi y’Akarere.

Avuga ko bimwe mubiri gutuma serivisi zo mu bitaro ziba mbi hamwe na hamwe biri guterwa n’imyenda ibitaro biba birimo iturutse ku miti.

Ati “ariko wareba iyo myenda aho ituruka, wareba n’ingaruka bigira, ingaruka zose ziza ku ireme rya serivisi duha abarwayi.”

Yongeraho ko utavura umuntu utamuvuza umuti.

Ati “Ntiwamuha igitanda ngo aryame ativuza.”

REBA VIDEO HANO:

 

Icyorezo cya “Password”

Avuga ko mu bitaro hari icyorezo aho bigaragara ko abantu basigaye baziko kwivuza ari Ubuntu.

Ati “Umuntu akaza akabyara, cyangwa akivuza wavuga uti ishyura ati “Nta mafaranga mfite.” Ufite se mituelle ati ntayo.”

Ikindi kandi ngo kuba hariho ibwiriza rya Perezida wa Rebulika risaba amavuriro gufasha ababyeyi bose baje kubyara bagahabwa serivisi hagakurikiranwa imyishyurire nyuma, uyu muyobozi akomeza avuga ko ubu noneho byabaye “Password” ku buryo ubu noneho basigaye babwirana bati “Uzagende ubyare nta muntu uzakwishyuza ugasanga buri munsi uko mukoze igenzura urabona abarwayi bagera kuri 20 badafite amafaranga.”

Yongeraho ko basinyishwa bakitahira kandi bagataha baseka ubona ibyo kwishyura ntacyo bibabwiye.

Ibi rero bikaba biri kugira ingaruka kuko uri gusanga no kuyobora ibitaro bigoranye kubera ibura ry’imiti.

Ati “Noneho ikibabaje ukabona wawundi waraye ugiye atishyuye mu gitondo haje mu rumuna we akabura imiti maze induru akayiha umunwa agamagara ngo yimwe imiti.”

Hari aho Mituelle yishyura ari mu nsi y’Agacupa gashyirwamo ikzamini cy’Inkari

Uretse ibyo kandi ngo hari n’Ikibazo muri Mituelle de Sante aho usanga bishyura imiti gusa nyamara hari n’ibindi bikoresho byakoreshejwe byiyongera kuri serivisi ya mituelle.

Ati “Nta kuntu umuntu azaza ngo yatanze Mituelle, noneho yumve ko ibintu byose nabyo ari bubikorerwe ku buntu. Cyane cyane ngaruka kuri Serivisi twishyurwa na Mituelle: Umuntu aje gutanga ikizamini cy’inkari. Kariya gacupa gatangwamo inkari karagurwa. Ariko wajya kureba ikizamini uburyo mituelle icyishyura, ikishyura igiciro gito kuri ka gacupa uko mukarangura.”

“Mwakoresheje uturinda ntoki, mwakoresheje ako gacupa, mwapimye, mwatanze imiti ariko mugasanga mucyuye igihombo, ubwo se muzayobora ibitaro muri icyo kiguzi gute?”

Kuri ibi bibazo byose Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko igiye kubikurikirana nk’uko byemejwe na Edourard Kamuhangire impuguke mu Ireme rya Serivisi z’ubuzima muri Minisante.

 

 

 

 

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.