March 28, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

AMAFOTO: Nyaruguru hafunguwe Inyubako izakoreramo Radio Maria Mpuzamahanga

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatashye icyicaro cya Radio Maria Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru izajya yumvikana mu ndimi zigera kuri eshanu yamamaza ubutumwa bwiza bwa Bikira Mariya.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu mu Murenge wa Kibeho, ku butaka butagatifu aho Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu mu mwaka wa 1981.

Icyo gikorwa cyahuriranye n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 37 y’amabonekerwa yahabereye mu mwaka wa 1981 no gusoza umwaka udasazwe w’ubwiyunge muri Kiliziya Gatolika.

Perezida wa Radiyo Mariya ku rwego rwa Afurika, Kayihura Jean Paul, yavuze ko izafasha kumenyekanisha no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Bikira Mariya ku Isi hose.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.