April 19, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Diane Rwigara n’Umubyeyi we bagizwe Abere

Urukiko rukuru rwagize abrere Diane Rwigara n’Umubyeyi we ku byaha byose bari bakurikiranweho.

Amakuru Dukesha IGIHE:

Kuri Diane Rwigara, urukiko rwasuzumye niba kuba yarahamaje itangazamakuru ari ukumenya niba ibikubiye mu butumwa yatanze bugamije kwangisha abaturage ubutegetsi, gutera rubanda intugunda agamije kubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda.

Ku cyaha cyo guhimba inyandiko, kwari ukureba niba mu mikono yatanze harimo imikono mihimbano no kureba niba hari aho yiganye imikono y’abantu, cyangwa niba yarayikoresheje azi ko ari imihimbano.

Nyuma yo kumva ubwiregure bwa Mukangemanyi kuko ari we wabonetse, ku cyaha cyo gukoresha amagambo agamije guteza imvururu, umucamanza yavuze ko icyaha kibaho iyo ijambo ryakoreshejwe mu ruhame, rukaba rusanga igisuzumwa ari ukuba amajwi Mukangemanyi n’abo baregwa hamwe yaravugiwe mu ruhame kuko kuba ari imvugo nta mpaka bigibwaho.

Yavuze ko icyo urukiko rushingiraho rurega Mukangemanyi ari amajwi yifashe akoherereza Mugenzi, Mushayija na Mukangarambe cyangwa ayo bagiye bamwoherereza, harimo aho Mukangemanyi yavugaga ko ‘aba bantu nta mbuto yo gutegeka bafite, icyo bazi ari ukwica gusa’.

Umucamanza yavuze ko mu biganiro bagiranaga, bigaragara ko ari nk’aho umuntu yasaga n’aho abwira undi nk’abari kumwe, akifata amagambo akoherereza undi, nk’aho ari umuntu umwe ubwira undi bari kumwe.

Icyakurikiye ngo kwari ukureba niba ari imvugo zavugiwe mu ruhame, itegeko rikaba risobanura ko uruhame ari ahantu hateraniye abantu barenze babiri, cyangwa ubutumwa butangajwe hakoreshejwe internet cyangwa itangazamakuru.

Gusa ngo iyo ari ubutumwa bwoherejwe bifatwa nk’uruhame ari uko ubwohererejwe aba ashobora nawe kubwoherereza undi, kandi ngo uwohereje aba afite ubushake ko ibyo yohereje bikwirakwizwa. Gusa ngo hano byagaragaraga ko ari ubutumwa bwabaga bwohererejwe umuntu umwe, nta bushake bwo kubugeza ku bantu benshi.

Bityo ngo ubutumwa bw’aba baregwa ntibwafatwa nko gukwirakwiza kuko bishingirwa ku butumwa umuntu yageneraga mugenzi we, butagenewe abantu benshi.

No kuba bose baregwa, ngo ntabwo byafatwa nko “gushishikariza”, kuko nta muntu ubushinjacyaha bwagaragaje ko yashukaga abandi, ari nayo mpamvu bose bwabakurikiranye.

Umucamanza yagarutse ku rubanza rwa Bizimungu Pasiteri na Ntakirutinka baregwaga gushishikariza abandi kujya mu migambi mibi, aho Pasiteri yaregwaga kuvugira mu nama zo gushinga ishyaka PDR Ubuyanja ko ubutegetsi buvangura, buyobowe n’abatutsi n’ibindi, kandi ngo ntaho byagaragaye ko ubwo butumwa bwagejejwe kuri rubanda.

Ni yo mpamvu ngo nk’ibintu byavugiwe mu nama itari uruhame, muri urwo rubanza bitarahanwe nk’ibyavugiwe muri rubanda.

Ku bw’ibyo ngo amajwi y’abo kwa Rwigara ntiyari agenewe rubanda, yari ay’umuntu ku giti cye, bitandukanye n’icyaha gihanwa n’ingingo ya 204 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ku bw’ibyo urukiko rusanga ibyo Mukangemanyi Adeline na bagenzi be baregwa bitagize icyaha baregwa.

Ku cyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri kiregwa Mukangemanyi, umucamanza yasobanuye ko kibarwa iyo hari nk’amagambo ashobora gutera intugunda bishingiye ku ivangura, kandi hakaba hari uri kubyinjizwamo, kubikangurirwa.

Umucamanza yavuze ko urukiko rusanga Ubushinjacyaha burega Mukangemanyi na bagenzi be iki cyaha, bushingiye ku majwi, avuga ko leta yigaruriye abantu baturutse i Burundi n’Abagogwe kandi ngo ari bo bakora ubwicanyi, agasaba Tabitha kutegera bene abo bantu.

Ngo muri ayo majwi hari n’aho yavuze ko Mucyo Jean de Dieu yishwe ahondaguwe imihini, ko umuherwe Rwabukumba yishwe bakabeshya ko yiyahuye n’abandi.

Umucamanza yavuze ko nabyo bihurira ku kuba amajwi yashingiweho yarahererekanyijwe, kandi ngo ntaho bigaragara ko ayo majwi hari uwo “yashishikarije” kuko bombi iki cyaha bakiregwa, bityo Ubushinjacyaha bugomba kugaragaza uwo ayo majwi “yashishikarizaga”.

Yavuze ko ubusanzwe iyo abantu bahuje umugambi bititwa gushishikariza, ahubwo byaba gucura umugambi cyangwa kugambana, kurusha gukurura amacakubiri nk’uko babiregwa. Ngo byari kuba icyaha iyo babikangurira abandi.

Umucamanza yavuze ko nubwo Mukangemanyi na bagenzi be bohererezanyije amajwi, bitafatwa nko gutangaza. Yavuze ko hanashingiwe ku zindi manza zaciwe, kuganira ibintu hagati y’abantu babiri bidahagije ngo bigire icyaha kuko bitaba ari uruhame.

Yongeye gutanga urugero ku rubanza rwa Pasiteri Bizimungu rwaciwe n’urukiko rw’Ikirenga, aho rwemeje ko nta kimenyetso cyerekana ko ibyavugirwaga mu nama zo gushinga ishyaka PDR Ubuyanja byageraga kuri rubanda, kuko byavugwaga n’abantu bahuje umugambi, ntibijye hanze, bityo ntibyafatwa nk’icyaha.

Umucamanza yavuze ko kuba Ubushinjacyaha butaragaragaje ko ubutumwa bw’amajwi bagiye bahererekanya hari ahandi bwageze cyangwa nko ku mbuga nkoranyambaga ari bo ubwabo babikoze, bitakwitwa icyaha, ati “bityo nta cyaha cyo gukurura amacakubiri cyakozwe.”

Imyanzuro y’urukiko kuri Diane Rwigara

Kuri Diane Rwigara, ku cyaha cyo gukurura imvururu hashingiwe ku kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, abamwunganira bireguye ko yatanze ibitekerezo bye bwite kandi abyemererwa n’Itegeko Nshinga, ndetse ko atavugishaga rubanda kuko yabwiraga abanyamakuru b’umwuga.

Gusa Umucamanza yavuze ko nubwo umuntu yemererwa n’Itegeko Nshinga gutanga ibitekerezo, itegeko rigena ko bitagomba kubangamira ituze rya rubanda n’imyitwarire mbonezabupfura.

Umucamanza yavuze ko icyarebwe ari ukumenya niba Diane yarangishije rubanda ubutegetsi cyangwa yari agamije gukurura imvururu.

Umucamanza yavuze ko hari ibyo Ubushinjacyaha burega Diane ko ari ukwamamaza ibihuha agamije kwangisha abaturage ubutegetsi, guteza imidugararo n’uko abanyarwanda basubiranamo, we akavuga ko ari ukuri nk’akarengane mu kwimura abantu ku nyungu rusange, ko ubukungu buri mu bantu bamwe, ko abantu baburirwa irengero n’ibindi, kandi ubuyobozi ntibugire icyo bukora.

Umucamanza yagaragaje ko urubanza rwa Deo Mushayidi rwari rwasabwe gushingirwaho, rutashingirwaho kuko we icyo gihe yakoresheje inyandiko kandi akabyiyemerera.

Yavuze ko icyo ubushinjacyaha bwashingiragaho burega Diane kwangisha abaturage ubutegetsi cyangwa guteza imvururu yamamaza ibihuha, hatagaragazwa uko byakozwe kuko hatarebwa gusa kuba amagambo yavuze afatwa nk’atari ay’ukuri.

Umucamanza yavuze ko itegeko ry’u Rwanda n’amasezerano mpuzamahanga byemerera umuntu gutanga igitekerezo nubwo byagira uwo bishimisha cyangwa bidashimisha, kikaba cyaba icyaha igihe cyabangamira ituze rusange.

Umucamanza yavuze ko ku icyaha cyo gukangurira rubanda kwanga ubutegetsi bibarwa ari uko habaye gushishikariza abantu kwivumbagatanya kandi bikanyuzwa mu buryo butaziguye.

Yavuze ko urukiko rusanga bikwiye kugaragazwa mu buryo butari ukugenekereza ko yashishikarije abantu gukora ibyaha aregwa.

Urukiko rwavuze ko rusanga kuba hari abimurwa ugasanga ibibanza bihawe agaciro gato, kuba ubukungu buri mu maboko y’abantu bari mu ishyaka riri ku butegetsi, kuba hari abantu baburirwa irengero, kuba Komisiyo y’Amatora ikora ibyo itegetswe, ngo uretse kuyasubiramo, ntaho byagaragajwe ko ayo magambo ateza imvururu.

Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha bwagombaga kugaragaza ko amagambo ye ateza intugunda cyangwa imidugararo, ariko ko bitakozwe, bityo icyo cyaha kitamuhama.

Umucamanza yavuze ko urukiko rusanga amagambo Diane Rwigara yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru, ntaho ubushinjacyaha bwagaragaje ko ateza imvururu.

Ku cyaha kijyanye n’impapuro mpimbano yakoresheje ashaka kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017, umucamanza yahereye ku busabe bw’uwunganira Diane Rwigara, Me Buhuru Pierre Celestin, wavugaga ko mu gukurikirana iki cyaha hagenderwa ku itegeko rigenga amatora, aho kuba igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umucamanza yavuze ko mu itegeko rigenga amatora harimo ngo “bitabangamiye ibiteganywa n’andi mategeko” cyangwa ngo “bitabujijwe ko hafatwa ibihano bikomeye”, bityo ibyo Me Buhuru Pierre Celestin umwunganira yasabaga nta shingiro bifite kuko ryemera ko n’andi mategeko yakwifashishwa.

Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari abantu Diane yagiye yaka imyirondoro ababwira ko agiye kubashakira akazi ko kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, agashakisha imyirondoro yagiye ikorwa ahantu hatandukanye n’ibindi, akayishyira ku rutonde rwe yashyikirije Komisiyo y’Amatora, akanabahimbira imikono.

Bwanagaragaje ko isuzuma rya Kigali Forensic Laboratory (KFL) ryerekana ko imikono yakoreshejwe yiganywe, ariko ngo kuba KFL yerekana ko imikono ari imihimbano, icyo bifasha ubushinjacyaha ari ikimenyetso cyo gutangira iperereza, si igihamya ko Nshimiyimana Diane Rwigara ari we wayihimbye.

Umucamanza yanavuze ko nubwo hari ubuhamya bwatanzwe n’abavuga ko imikono yabo yiganywe, nta n’umwe ushinja Diane Rwigara ko ari we wayihimbye.

Bityo ngo Ubushinjacyaha ntibugaragaza uko byagiye bikorwamo ku buryo buvamo ibyaha bya Nshimiyimana Diane Rwigara. Ikindi ni uko mu turere two hanze ya Kigali, Diane yari afite abamusinyishirizaga bityo babazwa ibyo bakoze.

Kuba Diane Rwigara ngo yarajyanye imikono mihimbano muri Komisiyo y’Amatora, Ubushinjacyaha nabwo ngo nibwo bwagombaga kugaragaza ko yayijyanyeyo abizi ko ari imihimbano.

Kuba Ubushinjacyaha butagaragaza ko Diane yashyikirije iyo mikono Komisiyo y’Amatora azi neza ko ari imihimbano, ibimenyetso bigaragaza ubushake bwo gukora icyaha bituzuye.

Umucamanza yanavuze ko kuba ubushinjacyaha buvuga ko urutonde Nshimiyimana yatanze muri NEC harimo umuntu utari mu Rwanda ndetse n’uwitabye Imana mu 2016 hakagaragazwamo n’icyangombwa cyo kwitaba Imana, urukiko rusanga nko ku muntu utari uhari, bigaragaza ko atari we wisinyiye.

Print Friendly, PDF & Email

1 thought on “Diane Rwigara n’Umubyeyi we bagizwe Abere

  1. Hi, I do think this is a great web site. I stumbledupon it 😉 I may come back yet again since i
    have saved as a favorite it. Money and freedom is the best
    way to change, may you be rich and continue to guide others.

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.