April 16, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Abarimu batangiye guhabwa Amasomo azabamara Ubwoba Ku Kwigisha Amateka Ya Genocide n’amahoro


Mu minsi ishizeIkinyamakuru TOPAFRICANEWS.COM cyanditse inkuru yagaragazaga ibibazo abarimu bahura nabyo iyo bari kwigisha ku mateka ya Jenoside kugeza ubwo hari bamwebahitamo gusimbuka iryo somo ngo batavuga ibitaribyo bikaba byabaviramo nogufungwa.

Icyo gihe Celestin Munyandekwe, wigisha Social Studies muri TTC Kirambo mu Karere ka Burera yadutangarije ko abarimu bigisha ibyo bazi kuri Jenoside ari ababa barize isomo ry’amateka mu gihe nyamara n’umwalimu wize siyansi asabwa kuryigisha kuko ritareba runaka wenyine.

Yagize ati “Ni Ikibazo gikomeye by’umwihariko kubatarize amateka.”

Avuga ko Amasomo kuri Jenoside n’amahoro muri rusange akora ku mpu nyinshi kuko n’umwarimu w’Imibare aba asabwa kuyigisha

Ati “Byange bikunde Umunyeshuli ahita akubaza icyateye Jenoside, inkomoko nyamara uba ufite amakuru make kuri iyo subject bityo ugasanga umuhaye amakuru make ugereranyije n’ayakenewe”

Yongeraho ko muri Iki gihe hari abakiri bato bahabwa akazi mu burezi. Ati “Niba bene abo batarize amateka bizabagora kwigisha kuri Jenoside.”

Yongeraho kabone nubwo hari uba yarize amateka hari abatinya kuvuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo hato badakora amakosa bakaba banafungwa bityo bagahitamo gusimbuka iryo somo.

Ubusanzwe Imfashanyigisho nshya ku bijyanye n’amasomo kuri Jenoside isaba ko abarimu bose mu masomo yose bigisha iryo somo.

Mu 2016, Hasohotse ibwiriza risobanura ko n’ubwo Jenoside ari isomo rijyana n’amateka bigaragarako byarushaho kuba byiza muri buri Subject umwarimu uwariwe wese uyigisha yajya agira umwanya wo kuganira kuri iryo somo mu buryo bw’Ikiganiro “TOPIC of Discussions.”

Abarimu bari guhugurwa

Kuri ubu rero abarimu bari guhurwa mu rwego rwo gukemura icyo kibazo kimwe n’ibindi byosebyabangamira umwarimu bikamubuza gutanga amasomo agaruka kuri Jenoside n’amahoro.

Aya mahugurwa ari gutangwa n’Ikigo cya AEGIS Trust binyuze mu Ishuli ry’amahoro, hakaba hari guhugurwa abagera kuri 32 baturutse mu mashuli nderabarezi 15, ayo mahugurwa akaba ari kubera i Karongi, abo barezi akaba ari nabo baza umusemburo mu guha ubumenyi abarezi bo mu gihe kizaza ku bijyanye n’inyigisho zigamije amahoro.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.