April 25, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

U Rwanda rwiteguye gusubiza mu buzima busanzwe Maj. Ntuyahaga uzava mu Bubiligi

Leta y’u Rwanda ivuga ko yiteguye gusubiza mu buzima busanzwe Maj. Ntuyahaga Bernard wahoze mu ngabo za Ex-FAR akaba azoherezwa n’u Bubiligi mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu.

Maj. Bernard Ntuyahaga, warangije igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe n’urukiko rw’i Buruseri kubera uruhare rwe mu iyicwa rw’abasirikare b’Ababiligi 10 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agiye koherezwa mu Rwanda nyuma yo kurangiza igihano yari yarahawe.

Maj. Ntuyahaga warangije igihano cye tariki 2 Kamena 2018, abamwunganira mu nkiko bakoze uko bashoboye ngo ntiyoherezwe mu Rwanda, ariko birangira ntacyo bakoze kuko indege izamuzana i Kigali igomba guhaguruka kuwa Gatanu w’iki cyumweru.

Urukiko rwa Strasbourg narwo ntirwigeze rwanga kohereza uyu mugabo mu Rwanda, nyuma y’uko u Rwanda rubinyujije mu butumwa bwanditse rwemereye uru rukiko ko uyu Bernard Ntuyahaga azakirwa neza kandi agasubizwa mu buzima busanzwe kimwe n’undi wese urangije igihano cye.

Ikinyamakuru DH.be dukesha iyi nkuru kivuga ko urukiko rw’i Buruseri, rwaraye rwanze ubusabe bwa Ntuyahaga wasabaga gusubira mu buzima busanzwe mu Bubiligi, kugira ngo ahite asanga umugore we n’umukobwa we batuye muri Denmark.

Tariki 3 Ukuboza, ni bwo u Rwanda rwanditse rumenyesha ko Ntuyahaga azakirwa neza kimwe n’undi muntu wese ushoje igihano cye, kimwe n’uko bigendekera n’abandi bagize uruhare muri Jenoside ariko bagasoza ibihano byabo.

Iri tangazo ryagiraga riti “Ntuyahaga azasubizwa mu muryango nyarwanda, nk’undi wese urangije igihano cye, nk’uko bigendekera n’abahoze mu mitwe y’iterabwoba”.

Ibi kandi byemejwe na minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye aganira na KT Press, iishami rya Kigali Today ryandika mu Cyongereza.

“Ntuyahaga ni umuturage w’u Rwanda. Azasubizwa mu buzima busanzwe nk’umuturage. Uburenganzira bwose yemererwa n’itegeko azabuhabwa”.

Yakomeje agira ati “ibihumbi by’abahoze ari abarwanyi mu ngabo zatsinzwe (EX Far) ndetse n’abahoze muri FDLR basubijwe mu buzima busanzwe ubu bagira uruhare mu buzima bw’igihugu. Ntuyahaga ni umwe mu bahoze ari abasirikare muri EX Far kimwe n’abandi ibihumbi bari mu gihugu”

Yashoje avuga ko hari byinshi bihamya ko uyu mugabo azasubizwa mu buzima busanzwe kandi bikagenda neza.

Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana, we yibukije ko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu bityo ko ntawe ukwiye kugira impungenge ku hazaza h’umuntu washoje ibihano yagenewe n’ubutabera.


Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.