March 28, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Leta, Abagatolika n’Abaporoso bazahurirahe ku Kuboneza Urubyaro?

Ni kenshi uzumva abayobozi batandukanye bavuga ko abanyamadini arimo na Kiliziya Gatolika batavuga rumwe na Leta ku bijyanye no gutanga serivisi zo Kuboneza Urubyaro aho usanga hari namwe mu madini ashobora kwirukana umuyoboke mu nzu y’Imana baramutse bamenye ko yaboneje Urubyaro.

Ibi kandi byiyongeraho n’abagifite imyumvira twavuga ko itajyanye n’Ibihe turimo aho bakunze kwifashishi ijambo ngo bibiriya iravu ngo “…Mujyende mubyare mwororoke, mwuzure isi..” bati “Uwiteka yadusabye kuzura isi niyo mpamvu kuboneza urubyaro ari icyaha gikomeye yewe bikanigishwa mu nsengero n’abayobozi b’amatorero.”

Gusa iyo uganira n’abayobozi batandukanye usanga bashyira mu majwi amatorero atandukanye bagera kuri Kiliziya Gatolika ugasanga imvugo irasa nigabanyije ubukana ndetse ntibatinya kukubwira ko Kiliziya Atari imbogamizi ikomeye kuri Leta mu bijyanye no kuboneza Urubyaro dore ko n’umubare munini w’Abaruboneza bakomoka muri iryo dini.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko imibare yerekana ko mu banyagatolika baboneza Urubyaro 1% abuhagarika mu gihe ku bapoloso baboneje urubyaro 37% babuvuyeho burundu bitewe n’Imyumvire y’Amadini.

Mu 2016 Kiliziya Gatolika mu Rwanda yafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro hifashishijwe uburyo butari ubwa kamere burimo inshinge n’ibinini mu bitaro n’ibigo nderabuzima byayo byose mu gihugu.

Musenyeri Filipo Rukamba Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Icyo gihe Umushumba wa Diyoseze ya Butare akaba n’Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Filipo Rukamba, yabwiye itangazamakuru ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kuganira na leta kandi bakabyemeranyaho.

Impamvu iki cyemezo cyafashwe, ngo ni uko ku bigo nderabuzima hari aho abaturage bavugaga ko iriya miti ibagiraho izindi ngaruka aho kubafasha

Yagize ati “Tubona ari ibintu abantu bagomba kwitondera cyane cyane ko gukoresha inshinge bigira ingaruka nyinshi. Ni ibintu abantu batari bakwiye kwirukira nta muganga cyangwa nta wundi ukureba hafi, kandi no mu buryo busanzwe twumva umugabo n’umugore bakwimenya, bakubahana kuko ari byo bihuye n’umuco wacu wa Kiliziya, bagakoresha ibijyanye no konsa igihe kirekire.”

Musenyeri Rukamba yavuze ko mu mavuriro ya Kiliziya hazajya hatangwa inama z’uko uburyo bwa kamere burimo urunigi, kwigisha abagore uko bamenya igihe cyabo cyo gusama no konsa igihe kirekire bwakifashishwa mu kuboneza urubyaro.

Iyo usesenguye usanga Ibivugwa na Kiliziya ntaho bitandukanira n’abandi banyamadini uretse ko hari abakabya bakagera ku cyiswe “Ubuhanuzi” no “kwerekwa”

Serucaca Joel ushinzwe Ubuzima bw’Imyororokere n’Ubuzima muri RBC

Umuyobozi Ushinzwe Ubuzima bw’Imyororokere muri RBC, Joel Serucaca avuga ko gahunda zo kuringaniza Urubyaro zibangamiwe cyane n’Umuco ndetse bikaba akarusho iyo bigeze mu madini.

Akomeza avuga ko abantu benshi bareka kwitabira gahunda zo kuboneza Urubyaro cyangwa bakanazihagarika bitewe n’amadini.

Ati “Nubwo Kiliziya Gatolika ivuga ko kuboneza Urubyaro bitazatangwa mu mavuriro yayo ariko mu baporoso ho biraranze kuko ho bari kuva mu buryo bwo kuboneza Urubyaro ku bwinshi bitewe n’ibyo babwirwa bati narakweretswe, uzibeshye uboneze umuriro ukurundumukiyeho uragowe.”

Avuga ko hari gahunda yo gukomeza kuganira n’abanyamadini ku buryo ubukangurambaga bwakorwa umuntu akajya ahabwa uburyo bwo kuboneza urubyaro bumuboneye abifashijwemo na muganga mu kumuhitiramo ubutamugwa nabi.

Marie Claire Uwamariya Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Musanze avuga akarere ka Musanze nako kari kugenda gashyira Poste de Sante iruhande rw’amavuriro y’amadini aho bahererwa serivisi zo kuboneza urubyaro. Ibi bikaba bikorwa n’ahandi mu gihugu

Ku rundi ruhande ariko Leta igenda ishakira ibisubizo ibibazo by’amavuriro ashamikiye ku madini adatanga serivisi zo kuboneza urubyaro aho hagenda hubakwa Poste de Sante ya Leta mu gace karimo Ivuriro ry’idini kugira ngo abashaka serivisi zo kuboneza urubyaro bazibone hafi

Ingaruka ziterwa no kuboneza Urubyaro ntizivugwaho rumwe

Mukampunga Clotilde wo mu Karere ka Gakenke mu murenge wa Kivuruga yemeza ko amaze imyaka itanu akoresha uburyo bwo kuboneza Urubyaro bw’urushinge kandi nta ngaruka zihambaye bwamugizeho.

Ati “Uretse iserere nagize mu minsi ya mbere ariko nyuma byahise bikira kuko kugeza n’ubu nibwo nkoresha kandi ntacyo buntwaye.”

Ndayambaje Deogratias afite imyaka 28 arubatse n’abana babiri. Yatangiye kuboneza Urubyaro we n’Umufasha we nyuma yo kubona ko amikoro bafite kuri ubu atabemerera guhita babyara undi mwana

Undi Ndayambaje Deogratias nawe wo mukarere ka Gakenke we asanga impamvu hari abavuga ngo uburyo runaka bwabateye ibibazo atemeranya nabyo aho yagize ati “None se niba uziko umugore wawe arimo kuboneza urubyaro ukaba utamwitaho ngo umugaburire neza urabyumva nawe azagira iyo sereri kubera inzara, erega ugomba kumenya ko aba ari ku miti nk’iyindi yose ukamugaburira neza ntahure n’ikibazo cy’inzara.”

Gusa ku rundi ruhande hari abavuga ko hari uburyo bwo kuringaniza urubyaro bubagwa nabi birimo no kuva bidakama mu gihe babukoresheje.

Ni byiza gusubira Kwa Muganga ugahindurirwa iyo waguwe nabi

RBC ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’imibereho myiza y’abaturage basaba ko uwagizweho ingaruka yajya ahita yihutira kugana muganga akamuhindurira kuko muri rusange imiti uko imibiri iyakira Atari kumwe kuko hari abo igwa nabi bitewe n’impinduka yazanye mu mubiri

Abagore bo mu Bugarama mu Karere ka Rusizi mu minsi ishize babwiye Ikinyamakuru TOPAFRICANEWS ko hari uburyo bwo kuboneza Urubyaro bubagwa nabi

Ubusanzwe uburyo bwo kuboneza urubyaro burimo ibice 2 by’ingenzi hakaba uburyo bukoresha imisemburo (ibinini, inshinge, …) hakaba n’ubudakoresha imisemburo.

Uburyo bukoresha imisemburo usanga ari bwo bwitabirwa cyane, kandi ni mu gihe kuko burizewe ku gipimo cyo hejuru kurenza ubudakoresha imisemburo.

Ubundi mu Rwanda ababoneza Urubyaro bifashisha Uburyo butandukanye burimo Uburyo bw’Agapira, Urushinge, Ibinini, urunigi, Uburyo bwa Kamere nko kubara ukwezi ku mugore ndetse n’agakingirizo gakoreshwa cyane n’Urubyiruko.

Uburyo bukoreshwa cyane mu Rwanda ni ubw’Urushinge, bukurikirwa n’agapira, ibinini bikoreshwa n’abagera ku 8% bari hagati y’imyaka 15-49 ndetse n’udukingirizo dukorshwa na 4% by’abagabo bubatse ndetse na 6% batarubaka abasigaye bagakoresha uburyo bwa Kamere.

Muri rusange Imibare yerekana ko hagendewe ku mibare ya buri kwezi 66% by’abagore bamaze kubyara bemera gukoresha serivisi zo kuboneza Urubyaro mu gihe Impuzandengo yo kuboneza Urubyaro mu gihugu hose no mu ngeri zose igeze kuri 53% bafite hagati y’imyaka 15-49  mu gihe 19% bari muri icyo kigero bazikeneye zitabasha kubageraho.

Serucaca ati “Iri 19% ritabasha kuzibona biterwa ahanini n’umubare munini w’Abaturage ukomeza kwiyongera ndetse n’ubuke bwa serivisi zo kuboneza Urubyaro burimo n’aho usanga badafite amakuru ahagije bityo ntibanazitabire kandi bazikeneye.”

Aha kandi umuntu yakongeraho ko mubafite imyaka iri munsi ya 18 bazikeneye batazihabwa kuko amategeko y’u Rwanda atabyemera.

Aha niho ahera avuga ko Umunsi hatowe Itegeko ryemerera abari munsi y’Imyaka 18 kuboneza Urubyaro nabyo bizakemura ibibazo bitandukanye birimo no kuganya Umubare w’Abangavu batwara inda zitateganyijwe binagira uruhare mu kuganya Umuvuduko w’Ubwiyongere bw’Abaturage utajyanye n’ubushobozi bw’Igihugu.

Ati “Ntushobora kugira abantu 100 imbere yawe batonze Umurongo ngo ubahe serivisi yuzuje Ubuziranenge, Niyo mpamvu dusaba abantu ngo babyare abo babashije kurera n’Igihugu kibasha kwitaho.”

Ni ngombwa gutekereza ku mibereho y’abavuka kurusha gutekereza ku Umugisha

Kubyara koko ni umugisha yewe ni n’iby’agaciro kuko umuryango wishima kurushaho iyo ufite abana ariko nabo babayeho neza.

Imibare iheruka ya 2014-2015 igaragaza ko kuri ubu byibuze ku mugore umwe mu Rwanda abana bake agezeho ni 4.2, aba nabo bakaba bakiri benshi ku muryango nk’uko abahanga babivuga.

Aganira na TOPAFRICANEWS, uyu mubyeyi yasabye bagenzi be kujya batekereza ku mubare w’abana bashoboye kurera bakiga neza bakavurwa neza ndetse bakanabona ibibatunga bihagije

Iyo uganiriye n’abaturage usanga bakubwira ko byibuza Umuntu yagombye kugira abana 3 bitewe n’uko Ubuzima bugenda buhenda mu Rwanda ndetse n’uburyo bwo kubitaho nabwo buhenze hatitawe aho utuye.

Kimwe n’imiryango itandukanye nayo igaragaza ko ubusanzwe Umuntu byibuze yajya anabanza akonsa imyaka ibiri mbere yo kumukurikiza undi kandi nabwo akabanza akareba ko afite ubushobozi.

Ntirenganya Alphonse, Uyobora Ishyami ry’Umuryango Nyarwanda wita ku buzima bw’Imyororokere n’Ubuzima ( ARBEF) mu Karere ka Musanze agira ati “Ubundi umuntu yakabanje kumenya neza ko yonkeje umwana we imyaka ibiri ubundi agatekereza kuwukurikiye agasobanukirwa niba koko amufitiye ubushobozi.”

Ntirenganya uyobora ishami rya ARBEF Musanze

Ku ruhande rw’Urubyiruko, Ntirenganya avuga ko kimwe n’ahandi mu gihugu hose Urubyiruko rwinshi rwumva neza gahunda zo kuboneza Urubyaro by’Umwihariko urwageze mu mashuli kuko ari nabo ubu bari gufasha mu guhindura bagenzi babo binyuze muri gahunda mpindura myumvire kukuboneza urubyaro mu baturage.

Imibare ariko igaragaza ko guhindura imyumvire kuri gahunda zo kuboneza urubyaro ikiri hasi kuko igeze kuri 48% mu gihugu hose.

Ntirenganya ati “Gusa ni intambwe ikomeye n’ubwo urugendo rukiri rurerure

U Rwanda ruvuga ko byibuze mu 2024 muri rusange abazaba baboneza urubyaro bazaba bageze kuri 60%

Kugira ngo bigerweho birasaba ubufatanye mu nzego zose zaba iza Leta n’abikorera, abanyamadini n’abantu ku giti cyabo.

Ntirenganya agaragaza ko uretse no mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, mu gihugu hose hamaze gushyirwaho Komite iri gukurikirana iki kibazo ndetse yanatubwiye ko mubayiyoboye barimo abapadiri n’abahagarariye andi matorero y’Abaprotestanti.

Mu Rwanda Imibare y’Abifungishije burundu igaragaza ko mu bagabo abarenga ibihumbi 3000 bifungishije mu gihe mubagore abarenga ibihumbi 12,000 aribo bifungishije burundu.

Ubundi ubusanzwe Icyiciro cy’abakuze nibo bemererwa kwifungisha burundu mu gihe mu rubyiruko cyangwa undi wese utarabyara aba atabyemerewe.

Iyi ni imwe mu mafishi yifashishwa n’abaganga hagamijwe guhitiramo usaba serivisi zo kuboneza Urubyaro uburyo bujyanye n’umubiri we

U Rwanda rukaba ruvuga ko rugiye gukomeza ingamba n’ubukangurambaga kugira ngo imyumvire n’ubwitabire mu kubonza Urubyaro bigere hejuru kuko byagaragaye ko uko igihugu kigira umubare munini w’abaturage kidafitiye ubushobozi bidindiza n’iterambere ry’Ubukungu.

Ubushashatsi bwa Banki y’Isi bugaraza ko hagendewe ku mibare ya 2017 u Rwanda rutuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 12.21.


Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.