March 28, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Mwiseneza Josiane Yatangaje Siporo akunda gukora anagira icyo abwira Nyina

Mwiseneza yigaruriye imitima y'abanyarwanda


Mwiseneza Josiane uhatanira Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 yatangarije abanyarwanda siporo akunda gukora mu Kiganiro yagiranye na Isango Star TV.

Kuri uyu wa 10 Mutarama 2019, Mwiseneza yabajijwe n’umunyamakuru niba ajya akora siporo amusubiza ko ayikora kandi yatangiye kuyikora kuva kere.

Mwiseneza yagize ati “Nkunda gukora siporo, siporo nkunda gukora cyane ni abudomino.”

Ubu bwoko bwa siporo ababuzi babukoze bavuga ko bukomeza imitsi by’umwihariko igatuma umuntu atagira inda ije imbere.

Mwiseneza yavuze kandi ko naramuka atowe nta kindi azakora Uretse gushyira mu bikorwa umushinga we wo kurwanya imirire mibi mu bana.

Ati “Nzahita nshyira mu bikorwa umushinga wanjye wo kurwanya imirire mibi ndetse no gukomeza gukurikiza ibyifuzo by’abanyarwanda.”

Abajijwe icyo yabwira Mama we ndetse na bandi biyumvishaga ko umukobwa waturutse mu cyaro atagera kuri Televiziyo, yagize ati “Icyo nabwira Mama ni uko ngiye kumuhesha ishema ku buryo azabona ko yabyaye neza kandi ntazamukoza isoni.”

Urebye Iyi mvugo ntaho itaniye ni iyo abanyarwanda bifuza kubona kuri Miss uzatorwa kuko agomba kuba ari Miss uhesha Ishema igihugu atagikojeje isoni

Uyu mukobwa yakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru no muri rubanda aho bakomeza gushimangira ko byanze bikunze ari we ugomba kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 kubera amahirwe akomeje guhabwa n’ingero zose.

Print Friendly, PDF & Email

1 thought on “Mwiseneza Josiane Yatangaje Siporo akunda gukora anagira icyo abwira Nyina

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.