April 18, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Jules Sentore ahangayikishijwe n’Ibintu bibi bimuvugwaho ku mbuga Nkoranyambaga

Jules Sentore yatangaje ko amaze guhomba ibintu byinshi kubera ibimuvugaho biba byanditswe nabi kuri we bigatuma n’abashaka gukorana nawe babyanga.

Sentore yavuze ko ibyinshi abantu babyandika bagamije gukurara ama-Views ku nkuru zabo by’umwihariko Youtube nyamara birengagije ko bibangamira umuziki nyarwanda.

Sentore mu Kiganiro Versus cya TVR yavuze ko mu minsi ishize amaze guhomba ibitaramo bya Festival bitatu bitewe nuko ababitegura baba babanje kureba ibimuvugwaho kuri Youtube n’ahandi bagasanga harimo ibyo babona ko bidakwiye bakamusaba ko abanza kubikuraho kugira ngo yemererwe kubyitabira.

Yagize ati “Tekereza guhomba ibihumbi 10 by’idorari hejuru y’umuntu wagiye akandika ibintu bidakwiye agamije ama-views.”

Yongeraho ko abantu bari bakwiye gutekereza ku bintu bandika bakareba ko hari ibitabangamira inyungu z’anbantu n’igihugu muri rusange.

Nubwo aya makuru asa n’aho ari mashya mu matwi ya benshi ariko iki kibazo giteye inkeke.

Iyo urebye usenga hari abantu bandika ibihuha cyangwa ibintu bibi ku bandi bagamije gukurura abasomyi nyamara birengagije ingaruka.

Sentore yasabye ko abantu bashyize ibintu bibi kuri youtube bimuvugaho byaba byiza babikuyeho  kuko siwe bihombya wenyine bihombya n’abo bakorana.

REBA VIDEO NSHYA JULES SENTORE YASHYIZE AHAGARAGARA:

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.