Dore Impamvu 5 Umwana wawe Akwiye kwiga muri Peace and Hope Accademy

1
442

Ni kenshi usanga ababyeyi bashyushye Umutwe bibaza Ikigo cy’ishuli bajyanamo umwana ku buryo usanga Ibi hari naho bigera bikaba byabashwanisha nko mu mpera z’umwaka bitana bamwana umwe ati ni wowe wabiteye utuma tujyana umwana wacu hariya kandi nari nakubwiye ko nshaka hariya.

Ibi rero nibyo byatumye Umunyamakuru wacu atekereza ku Kigo cy’Ishuli wajyanamo umwana wawe muri izi ntangiriro z’Umwaka w’Amashuli ku buryo wakwizera ko azagira icyo ahakura bitewe n’umuhate w’Umubyeyi n’abarezi b’Ishuli twasuye.

Izi ni impamvu Eshanu zatuma ufata Umwanzuro wo kujyana Umwana wawe kuri Peace and Hope Accademy riherereye I Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

  1. Ubuyobozi bw’Ikigigo

Ishuli Peace and Hope Accademy rifite inzego z’Ubuyobozi zubatse neza kandi buri rwego rwuzuzanya n’urundi kugera ku mubyeyi ufite umwana muri icyo Kigo.

Hari ibigo byinshi by’amashuli uzajyamo usange umuyobozi umwe niwe ukora byose rimwe na rimwe ugasanga hari gahunda zigongana zikabangamira Serivisi zindi zakabaye zihabwa abagana ikigo.

Mu kwirinda ibi byose Iki kigo gifite ubuyobozi kuva kuri Komite y’ababyeyi ukazamuka kugeza ku buyobozi bw’Ikigo nabwo bugabanyijemo izindi nzego ariko zose zigamije kunganirana no gusenyera umugozi umwe kugira ngo uburezi bw’Umwana wawe bugerweho.

  • Intumbero zagutse mu bana

Iri shuli abana baryigamo batozwa kugira intumbero yagutse bakiri bato kandi bagafashwa mu buryo bwo gukomeza kuyitekerezaho kugera ubwo uzarisohokamo wese azaba azi gutandukanya Icyo ashaka kugeraho n’ibimubangamira mu rugamba rwo kugera ku ntego ye.

Buriya ni byiza ko umwana afashwa gutekereza ku cyo yumva azaba mu buzima ndetse no kugenzura koko ibyo yifuza ari mu nzira nziza cyangwa kureba Inama zinoze zahabwa Umubyeyi we mu kumwereka inzira nyayo imuganisha kuri ejo heza.

Iri shuli rero abarezi baryo usanga bashishikajwe no gutekereza muri ubwo buryo ndetse hyakabaho n’uburyo bwo guhura n’ababyeyi mu rwego rwo gukomeza gukurikirana inzozi z’Umwana.

  • Ubugenzuzi

Iri shuli rya Peace and Hope Accademy rifite Uburyo rikora Ubugenzuzi haba ku barezi n’ababyeyi harebwa niba uburezi buhabwa abana Atari ubwa tereriyo. Aha niho usanga abarimu biri shuli bafata umwana wese uryigamo nkuwabo ku giti cyabo akaba ari nabyo byorohereza ubugenzuzi kuko ubu ikigamijwe nuko ubu bugenzuzi bwaguka bukagera no ku mwana mu rugo aho ataha.

  • Intego n’Intumbero y’Ikigo

Iki kigo cya Peace and Hope Accademy gifite Intego n’Intumbero yagutse kandi ibumbiye mu myumvire yagutse igamije kugera ku burezi bushyira Iterambere rirambye.

Buriya kugira ibitekerezo byagutse ni byiza. Nyuma y’aho byakunze kugaragara ko hari ubwo umwana yiga bitewe n’uburyo yizemo budafatika ugasanga ararangiza amashuli ntacyo azi, iri shuli rigamije kurema umunyeshuli ufite imyumvire mu kwishakira ibisubizo kuko buryo Fondation ya mbere y’Ubuzima igaragarira hasi uko watangiye ukagenda ukura uzi icyo ushaka nicyo ugamije. Ni muri urwo rwego iri shuli rigamije kurema Umunyeshuli ufite ubumenyi buzamugeza ku Iterambere rirambye.

  • Umutekano n’ahantu heza

Iri shuli riratekanye kandi riri hanze y’ibishobora kurangaza umwana. Riherereye I Kinyinya mu Kagari ka Gasharu ku muhanda KG 384 St. Rikikijwe n’udusozi duteyeho amashyamba azana amahumbezi n’akayaga ndetse rikaba ryitaruye Urusaku rw’Imodoka n’ibindi bisakuza ku buryo umwana aba atekereza neza kandi iyo udatekanye burya ntacyo wageraho.

Ishuli riha abana ifunguro ku Ishuli kandi ryakira abana kuva kuri Maternelle kuzamura ukageza ku rwego rwa Primaire.

Iri shiri rifite Imbuga Ihagije n’ibikoresho by’abana bakiniraho ndetse ubu ryamaze gutumiza ibindi bishyashya bizava I Dubai.

Rifite Isuku ihagije ndetse Ibi byanatumye rihabwa Icyangombwa cya Minisiteri y’uburezi kiriha Uburenganzira bwo gukora nk’ishuli ryemewe mu gihugu.

Uramutse wifuza kwandikisha Umwana wawe mu Ishuli rya Peace and Hope Accademy mu cyiciro cya Maternelle na Primaire wahamagara Umuyozi w’Ikigo kuri Telefoni: 0783306138/0786109225

Ushobora gusoma n’Iyi nkuru: PHOTOS: Peace and Hope Academy holds graduation for Nursery Leaving Children

Reba andi mafoto y’ishuli:

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here