April 19, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Abategura Miss Rwanda banasabiwe kugezwa Imbere y’intumwa za rubanda

Benshi mubakomeje gukurikira Imitegurire n’imigendekere y’irushanwa ryo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 umenyerewe kwitwa Miss Rwanda, bakomeje kwibaza impamvu irushanwa ry’uyu mwaka ryavugishije benshi bikaba akumiro noneho ku mbuga nkoranyambaga aho buri wese ari kwirekura akavuga uko abyumva kugeza n’aho hari n’abasaba Abadepite b’u Rwanda ko bahata ibibazo abategura iri rushanwa ryakunze kuvugwamo amanyanga nkuko Ibitangazamakuru bikomeje kwandika.

Uwitwa Ismael Danks yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ati “Miss RWANDA organizing committee (Abategura Miss Rwanda) igomba kujya kwisobanura imbere y’abadepute kuko ibi birakabije. Ibintu byabo bikajya ahagaragara bakareka gukinira ku bana b’abanyarwanda.”

Ibi bintu byo kurya karungu mu banyarwanda byaje muri Miss Rwanda 2019 biri gutuma bamwe bibaza impamvu uyu mwaka aribwo bisakuje cyane nyamara iki gikorwa kimaze igihe gitegurwa.

Gusa hari n’abashinja itangazamakuru ry’imyidagaduro ko ryaba ryaragiye rikingira Ikibaba iri rushanwa bigatuma hari ibyo abantu batamenyaga ku ri ubu bagenda batahura dore ko ngo ntamunyamakuru noneho upfa kwemererwa kugera aho bibera mu buryo bworoshye keretse uwabiherewe uruhushya.

Ababaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro iyo basesenguye basanga Miss Rwanda 2019 ishobora kuba itaragize imyitwarire nkiyo yagiriraga abanyamakuru mbere bityo bituma nabo bashobora kuba bagira uruhare mukwirekura bakavuga n’iritaravuzwe.

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hari guca ubutumwa aho uwabwanditse avuga ko ari guhishura ibyakwitwa Itekinika ryagiye rikorwa muri Miss Rwanda ndetse akavuga ko umukobwa uba Miss agomba kuba yabaye recomende par (Yavuzwe na) Uwamubanjirije.

Abandi bati iyi si “Miss Rwanda” ni Miss Cogebank nk’umuterankunga mukuru kuko ariyo ngo yihitiramo uhabwa ikamba, ibi bikaba bidafitiwe gihamya.

Ndetse muri iyi minsi handitswe Inkuru isa noneho n’Iyakongera ubukana mu guha imbaraga abanenga iri rushanwa aho ibitangazamakuru byinshi mu Rwanda byakomeje kugaruka ku byatangajwe n’umuyobozi wa Transparency International Ishami ry’u Rwanda aho ngo nawe kugeza ubu atarabona akamaro Miss Rwanda yagiriye abenegihugu kuva yatangira.

Gusa si we wenyine, kuko n’umunyamakuru Ntwali John Williams we bisa n’ibyamukoze ahantu yandika Inkuru yasohotse mu Kinyamakuru Bwiza aho arondora amanyanga yose kugeza n’aho asobanura ibigaragaza Ihuzagurika ry’abayiteguye birimo no gucyura abana b’abakobwa ijoro ryose ngo nyamara bagakwiye gucumbikirwa bagataha habona nkuko biba mu muco nyarwanda

Gusa nanone ku rundi ruhande biragaragara ko niba Miss Rwanda ikorera Abanyarwanda bitazayorohera gutangaza Uwatsinze igihe ataba ari uwitwa Mwiseneza Josiane kuri ubu uvugwa kurusha ibindi mu Rwanda.

Gusa no gutanga iri kamba niyo barimuha hari n’abasanga bitazanyura abanenze irushanwa.

Ikigaragara nuko bifuza ko ryanozwa rigategurwa n’inararibonye kuko n’akanama nkemurampaka karyo ntibakemera.





Tuzakomeza kubakurikiranira iri rushanwa uko rizarangira.

Ufite igitekerezo wagishyira muri Comments aho bagusaba kuzuza website washaka ukahashyira www.topafricanews.com

Print Friendly, PDF & Email

1 thought on “Abategura Miss Rwanda banasabiwe kugezwa Imbere y’intumwa za rubanda

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.