March 29, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Minisitiri w’Intebe yatashye ku mugaragaro Ibikorwa byo kwagura Uruganda rwa Skol

Kigali, Ku wa 29 Mutarama 2019: Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, mu izina rya Nyakubahwa Kagame Paul, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yatashye ku mugaragaro ibikorwa byo kwagura uruganda rwa Skol Brewery Ltd.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yashimangiye akamaro k’iki gikorwa:

“Kwagura uru ruganda ni intambwe y’ingirakamaro cyane kuri Skol nk’uruganda ndetse no ku bakiriya bayo isanzwe ifite kuko nyuma yo kwagura uru ruganda, ubu rwagize ubushobozi bwo gukuba kabiri ibinyobwa rwajyaga rukora. Ibi bizongera ingano y’ibinyobwa bicuruzwa imbere mu gihugu n’ibyoherezwa mu bihugu duturanye.”

Minisitiri w’Intebe yanagagaraje ko kwongerera ubushobozi uruganda rwa Skol biri mu murongo umwe na Gahuda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere ya 2017-2024 (NST1). By’umwihariko, bizagira uruhare rugaragara mu guteza imbere ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Made in Rwanda ndetse binagire uruhare mu gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje yo kongera ibyoherezwa mu mahanga ku rugero rwa 17% buri mwaka, kugera mu mwaka wa 2024.

Yifashishije raporo ya Banki y’Isi ya 2019 ku Korohereza Ishoramari yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika no ku mwanya wa 29 ku Isi, Minisitiri w’Intebe yashishikarije abashoramari bose kurushaho gushora imari yabo mu Rwanda. Yanabijeje kandi ubufatanye buhoraho bwa Guverinoma y’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe yasoje ijambo rye ashimira cyane UNIBRA, nyiri uruganda rwa Skol, kuba yarashoye imari mu Rwanda ndetse anabashishikariza gukomeza umurego mu bikorwa byabo.

Print Friendly, PDF & Email

1 thought on “Minisitiri w’Intebe yatashye ku mugaragaro Ibikorwa byo kwagura Uruganda rwa Skol

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.