April 18, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Kinyinya: Banze guha Rwanda Revenue Umusoro mu gihe batarubakirwa Isoko

Bavuga ko bemerewe kubakirwa Isoko kuva kera ariko kugeza ubu ntibararibona

Bamwe mubacururiza mu Isoko riherereye mu Karere Ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya mu Kagali ka Gasharu banze kwishyura imisoro bakwaga n’abashinzwe gukusanya imisoro ya Rwanda Revenue babwirwaga ko batasora imisoro batazi mu gihe kandi aho bacururiza basanga ari igisebo kubabaka Imisoro.

Iri soko riherereye mu Murenge wa Kinyinya rihuriramo abaturage batandukanye bava mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali baba baje kuhacururiza cyangwa kuhahahira.

Gusaba ko ryubakwa byavuzwe kuva kera bagenda bemererwa kuryubaka ariko imyaka ikomeza kwigira imbere nta gikozwe.

Ubwo umukozi wavugaga ko ari Uwa Rwanda Revenue waturutse ku Karere ka Gasabo yabasabaga imisoro bamubwiye ko icya mbere batanze gusora ahubwo ngo n’abasobanurire icyo imisoro bagiye batanga yakoze.

Nubwo batashatse ko tubavuga amazina ariko bimwe mu byo bavugaga ko bituma nta bushake bwo gusora bagira harimo kuba nta makuru ajyanye n’umusoro bakwa bazi, kuba nta bwiherero bagira, kuba bacuruza ibicuruzwa birambitse mu ivumbi ndetse n’imvura yagwa bakabura iyo berekeza ndetse no gutanga amafaranga ariko bakaba batazi iyo ajya.

Bacururiza hasi bigatuma bibaza niba imisoro ari ngombwa

Umwe muri bo yagize ati “Nta Toilette tugira, Ipatanti y’umwaka ntituyizi, dutanga umusoro w’Ukwezi w’Isuku ndetse tugatanga n’andi 200 y’Isuku buri munsi. Aya mafaranga ntituzi iyo ajya n’icyo akoreshwa.”

Yongeyeho ati “Nibaze badukoreshe Inama badusobanurire hanyuma natwe bumve ibyifuzo byacu tubigendanemo neza.”

Abajijwe kuri ibyo bibabazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya Rwabukumba Umuhoza yabwiye Ikinyamakuru TOPAFRICANEWS.COM ko ku kijyanye n’ubwiherero babufite, ati “Hari uwikorera wubatse Ubwiherero hafi y’iryo soko ahagana kuri Kontineri, kandi burakoreshwa ariko birumvikana bagomba kwishyura amafaranga yo ku bukoresha.”

Ikinyamakuru TOPAFRICANEWS cyahageze gisanga hari ubwiherero ariko bufunze abo twahasanze badutangariza ko batazi impamvu budakora.

N’aho ku bijyanye n’Umusoro byo ngo umucuruzi wese agomba gusora kuko ariko amategeko abiteganya. Gusa kuba isoko ritarubakwa byo ngo n’ibintu bihangayikishije Umuyobozi w’uyu murenge kuko ngo ahora abikurikirana dore ko ngo hari n’umushoramari wamaze guhabwa isoko ryo kuryubaka nawe akaba yarabyemeye ariko hakaba hataramenyekana ikidindiza iyo mirimo.

Iri soko rimaze imyaka isaga 10 rimeze uku

Umuhoza ati “Nubu tuvugana narimfashe Telefoni ngiye kumuvugisha ngo mubaze aho bigeze kuko n’akarere kamaze kumwemerera kuryubaka.”

Iri soko ricururizwamo imyaka itandukanye, imboga, imbuto, imyenda, ibiribwa n’ubucoconsho butandukanye.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.