March 29, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Dore Imirimo 6 itegereje Perezida Kagame mu 2019

Aha Perezida Kagame yari yitabiriye Umuganda

Perezida Paul Kagame ategerejwe n’akazi gatandukanye byanze bikunze agomba gukora muri uyu mwaka wa 2019 kugira ngo umwaka wa 2020 uzagere gatunganye n’ubwo hari akazakomeza na nyuma y’aho.

Harabura iminsi mike Perezida Kagame agashyikiriza Perezida wa Misiri ubuyobozi bw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) ariko ntibivuze ko Perezida Kagame aruhutse gukorera uyu muryango ahubwo akazi karakomeje.

  1. Perezida Kagame azakomeza gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’amavugurura ya AU

Nkuko byagiye bigarukwaho igihe kirekire Perezida Kagame akijya ku buyobozi bwa AU Ndetse na mbere y’aho yari yarahawe Inshingano zo kuyobora Itsinda rishinzwe gukora amavugurura mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Nk’umwe mubayayoboye kandi wakunze kuyabazwa ntibishoboka ko yaba Terera iyo ngo yigendera abahe ibitabo na raporo z’ibyakozwe ahubwo agomba no gukomeza gukurikirana ishyirwamubikorwa ry’ibyavuye mu mavugurura ndetse no gukomeza gutanga Inama nk’inararibonye y’uwo muryango.

  • Perezida Kagame agomba gushyira imbaraga ku nama ya Commonwealth

U Rwanda mu 2020 ruzakira Inama ikomeye y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ikaba izitabirwa n’abayobozi batandukanye bakomeye ndetse ntagihindutse n’Umwamikazi w’Ubwongereza azayitabira.

Iyi nama izi ku Izina ry’Impine rya CHOGM iterana rimwe mu myaka 2. Buri imyaka ibiri kandi hatoranywa igihugu kigomba kuyakira iyiheruka ya 2018 ikaba yarabereye mu Bwongereza bityo iya 2020 ikazabera I Kigali mu Rwanda. Iyo Perezida atabonetse ashobora guhagararirwa na Minisitiri w’Intebe

CHOGM yabayeho mbere yabaye mu 1971 ibera muri Singapore kuva icyo gihe hamaze kuba 25 iyihereka yabereye I Londre. Iyi nama iba igomba kuba rimwe mu myaka ibiri ariko hari ubwo itabaye inshuro ebyiri.

Iya 2020 yo igomba kuba byanze bikunze kandi izabera mu Rwanda ndetse no mu minsi ishize I Kigali habereye inama yarigamije gushyiraho akanama kayitegura iyo nama ikaba yarayobowe na Perezida Kagame bikaba bivuze akazi katangiye kandi katagomba guhagarara. Uyu muryango ugizwe n’Ibihugu 53

  • Perezida Kagame mu kunoza imikorere n’umubano mu bihugu bya EAC

Muri iki cyumweru turangije Perezida Kagame yahawe inshingano zo kuyobora Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba. Perezida Kagame agiye kuyobora uyu muryango mu gihe hari ibikjomeje gutuma umubano hagati y’Ibihugu by’Akarere utagenda neza by’Umwihariko hagati y’u Rwanda, U Burundi na Uganda.

Ibi bihugu uko ari bitatu bikomeje kurangwa n’umwuka utari mwiza ku mibanire. Gusa hari icyizere ko uyu mwaka Perezida Kagame na bagenzi be bashobora gushyira imbaraga mu gukemura ibyo bibazo bikagera 2020 bifite aho biganishwa n’uburyo bwo kubikemura burundu.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe aherutse gutangaza ko akanyamuneza karanze Ihererekanya ry’Ubuyobozi bwa EAC hagati ya Museveni wa Uganda na Kagame kazakomeza kandi ikigamijwe ni ugusubiza ibintu mu buryo.

Aha haniyongeraho gukurikirana Ishyirwa mu bikorwa rya Gali ya Moshi yakomeje kugarukwaho cyane izahuza u Rwanda na Tanzania n’ibindi bikorwa by’Iterambere

  • Perezida Kagame agomba kumanuka mu baturage akirebera aho Vision 2020 igeze

Mu gihe twegereje kugera muri Vision 2020 nk’Icyerekezo cy’Iterambere u Rwanda rwari rwihaye mu myaka yashize, nta kabuza ko hari ibyagezweho n’ibitagezweho. Uyu ni umwaka rero uretse n’umukuru w’Igihugu ahubwo n’abandi bayobozi bagomba gutangira kugera hasi mu baturage bakareba koko ko ibyifuzwaga byagezweho cyangwe niba hari ibigomba kunozwa.

  • Perezida Kagame yitegure gukomeza kuba Umuntu Ngishwanama ku bibazo bitandukanye

Nk’uko bisanzwe Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda agomba gukomeza kwitegura gutanga inama ku bindi bihugu mu buryo butandukanye burimo izijyanye n’umutekano, iterambere n’imibereho myiza y’abaturage n’ibiyashamikiyeho.

Nko ku mutekano, Afurika iracyabangamiwe n’umutekano muke by’umwihariko igice cy’Akarere k’Ibiyaga bigari ndetse n’amajyaruguru y’Afurika hakiyongeraho n’ibindi bihugu bikomeje kwibasirwa n’ibikorwa by’Iterabwoba birimo nka Kenya na Somalia.

Ntagushidikanya ko Perezida Kagame azakomeza gutanga inama ze hagamijwe kugera ku mahoro arambye dore ko abifiteho inararibonye agendeye ku mateka y’u Rwanda.

  • Perezida Kagame agomba gushyira Imbaraga mu guhangana n’Ubushomeri mu rubyiruko

Nubwo imibare ivuga ko ikibazo cy’Ubushomeri mu rubyiruko kidahangayikishije cyane gusa iyo uganiriye n’urubyiruko rukwereka ko ibivugwa n’imibare ntaho bihugurira n’ibibazo urubyiruko rufite.

Leta y’u Rwanda ikomeza gushyiraho gahunda zigamije gukura urubyiruko mu bushomeri hakongerwaho na gahunda zo kkwihangira imirimo. Perezida Kagame rero muri uyu mwaka wa 2019 nugukomeza agakurikirana ndetse akanasaba ababishinzwe kunoza neza ishyirwa mubikorwa za gahunda zose zigamije kuremera imirimo urubyiruko rwinshi rwiganjemo urwarangije Kaminuza n’amashuli y’isumbuye ariko rutagira akazi.

Wasiga igitekerezo cyawe kuyindi mirimo usanga Itegereje Kagame mu mwaka wa 2019.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.