March 29, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

U Burundi buraca amarenga yo gushaka kuganira n’u Rwanda

Iyi ni Ifoto yo mu 2012. Iriho Perezida Paul Kagame, Pierre Nkurunziza w'u Burundo na jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania

Mu Cymweru gishize Perezida Paul Kagame yatorewe kuyobora Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), hakaba hari mu nama ya 20 y’Uwo muryango ku ruhande rw’u Burundi ikaba yari yitabiriwe na Visi-Perezida w’Icyo gihugu Gaston Sindimwo.

Kuri Sindimwo asanga uyu mwaka umubano w’u Rwanda n’U Burundi ushobora kugaruka mu buryo nk’uko Tubikesha Radio DW y’Abadage.

Sindimwo yagize ati “U Burundi ntibwagombaga kuba Intambamyi. Ibintu byagombaga kwisobanura ubwabyo. Icyari kigenderewe nuko ibintu bijya mu buryo uyu muryango ugakorera hamwe kandi neza hagamijwe kugera ku byifuzo by’Abaturage ba EAC”

Aha Sindimwo yasobanuraga ko u Burundi butigeze buba intambamyi ku Itorwa rya Perezida Kagame mu kuyobora EAC.

Nyuma y’uko yari Perezida wa AU, uyu mwanya Perezida Kagame yahawe wo kuyobora EAC ushobora kuba amahirwe mukurangiza Umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Gabriel Banzawitonde, Perezida w’Ishyaka Alliance pour la paix, la démocratie et la réconciliation, asanga Paul Kagame akwiye gutegura Inama idasanzwe yo kuganira ku kibazo cy’u Rwanda n’u Burundi.

Ati”Afite manda y’umwaka umwe bityo akaba akeneye kuyirangizanya Ishema n’Icyubahiro. Iryo shema rizava mu gushakira ibisubizo ibibazo birangwa mu muryango.”

Zénon Nimubona wo mu Ishyaka rya Renaissance asanga kuba Perezida Kagame ayoboye EAC ntakibazo u Burundi bwiteze kugirana n’u Rwanda.

Yibutsa ko “Ubuyobozi bwa EAC butajya buvugirwamo ku myanzuro bufata kuko imyanzuro Ifatwa n’umuryango rusange ntifatwa n’umuntu umwe, hafatwa  umwanzuro wumvikanyweho.

Twibutse ko Ubuyobozi bwa EAC buhanahanwa hagati y’Ibihugu bityo Perezida Kagame niyusa Ikivi cye nk’u Rwanda, ubuyobozi buzashyikirizwa u Burundi.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.