March 28, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Kabarebe yasobanuye uburyo FPR Inkotanyi nta nyungu yari ifite mu kwica Habyarimana

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe, yasobanuye ko Ingabo za FPR Inkotanyi,RPA, zitigeze zibona inyungu n’imwe mu kwica Juvénal Habyarimana wahoze ayobora u Rwanda ndetse ko n’iyo zibishaka zitari kubura uburyo.

Gen. Kabarebe yabitangaje kuri uyu wa Kane mu kiganiro ‘Rubyiruko Menya Amateka yawe’ yahaye urusaga 500 rwo mu Mujyi wa Kigali rwari ruteraniye ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.

Mu Ukwakira 1990 Ingabo za FPR Inkotanyi zari zigizwe ahanini n’impunzi z’abanyarwanda zari zarahejejwe hanze, zatangije urugamba rw’amasasu rwo kubohoza u Rwanda.

Leta ya Habyarimana yari iriho yaje kwemera imishyikirano yarangiye tariki 4 Kanama 1993, hemejwe ko ubutegetsi busaranganywa ingabo za Leta n’iza FPR Inkotanyi zikavangwa.

Ayo masezerano ntiyashyizwe mu bikorwa kuko tariki 6 Mata 1994, indege yari ivanye Habyarimana Arusha muri Tanzania yahanuriwe hejuru y’Ikibuga cy’Indege i Kanombe, bucya Jenoside yakorewe Abatutsi itangira mu gihugu hose.

Kabarebe yabwiye urubyiruko ko ingabo za FPR Inkotanyi zari zifite ikinyabupfura n’icyo ziharanira cyagutse ari nabyo byaziteraga imbaraga no kudatsindwa ku rugamba.

Ati “Kugera mu 1993, Ingabo za FPR Inkotanyi zari ingabo ushobora kubona ari inyeshyamba ariko ubunyamwuga zari zifite, ubwitonzi, uko zibayeho, imirwanire biruta ingabo za Leta. Iyo wabonaga abasirikare ba FPR Inkotanyi ukabona n’abasirikare ba Guverinoma (FAR) wibazaga ko FAR ari zo nyeshyamba naho iza FPR Inkotanyi ari Ingabo za Leta .”

Kabarebe yavuze ko FPR Inkotanyi yerekanaga ko umwanzi w’u Rwanda ari imiyoborere mibi ikandamije abanyarwanda bose, mu gihe Habyarimana n’ingabo ze bavugaga ko umwanzi w’igihugu ari abatutsi.

Ati “Ntabwo umuntu yaba arwanira kubohora igihugu n’abanyarwanda no kubateza imbere, ngo ahure n’umuntu urwanira kwica abatutsi, nubwo waba ufite ingufu cyangwa ubumenyi bingana gute iyo ntambara ntabwo ushobora kuyitsinda.”

Kuba FPR Inkotanyi yaramaze imyaka ine irwanira kubohora igihugu ikagera n’aho yemera amasezerano ya Arusha ngo ni uko icyo yifuzaga cyari amahoro.

Kabarebe avuga ko iyo baba bashaka ubutegetsi, Habyarimana n’ingabo ze batari kubatangira.

Ati “Kugeza mu 1994, FAR ntabwo yari igishoboye guhagarara imbere ya RPA ngo iyibuze kujya mbere. N’abavuga urupfu rwa Habyarimana, ntabwo Habyarimana yari abangamiye RPA kuko ntiyayibuzaga gufata Leta. Iyo ziba intego zo gufata Leta, RPA yashoboraga gufata Leta na Habyarimana ahari tukamuzirika. RPA yari ifite imbaraga nyinshi ku buryo FAR ntabwo yari igishobora kuyihagarara imbere, yarayikererezaga gusa.”

Kuba byaratwaye amezi atatu ngo ingabo za FPR zihagarike Jenoside, Kabarebe avuga ko imbogamizi itari ingabo za Leta ahubwo ngo ikibazo cyabaye Interahamwe kuko nta birindiro zagiraga zinyanyagiye hirya no hino.

Nta nyungu FPR Inkotanyi yari ifite mu kwica Habyarimana

Abantu batandukanye bakunze gushinja Ingabo za FPR Inkotanyi kuba ari zo zahanuye indege ya Habyarimana mu gihe izindi raporo zigaragaza ko ari abahezanguni n’Abahutu, ndetse abacamanza b’Abafaransa bakora amaperereza y’urudaca kuri iki kibazo cyanateje igitotsi mu mubano w’ibihugu byombi bagaragaje ko ibisasu byayihanuye byavuye mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyagenzurwaga n’Ingabo za Leta.

Inyandiko ziherutse kugaragazwa z’Urwego rw’u Bufaransa rushinzwe Iperereza ryo hanze y’igihugu, zigaragaza Colonel Théoneste Bagosora wahoze ayobora ibiro bya Minisitiri w’Ingabo na Laurent Serubuga wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (FAR), nk’abatanze itegeko ryo guhanura indege ya Habyarimana.

Kabarebe yabwiye urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali ko nta nyungu n’imwe FPR Inkotanyi yari ifite mu guhanura indege ya Habyarimana.

Ati “RPA nta nyungu yari ifite mu kwica Habyarimana kuko ntiyari ayibangamiye na gato. None se ko yazaga muri CND (Inteko Ishinga Amategeko) indaki zose zizengurutswe n’ingabo za FPR Inkotanyi […] abasirikare yazanaga ni ba barinzi bato, akayinjiramo akongera agasohoka akagenda, iyo bashaka kumwica baba baramwiciye aho.”

Mu Ukuboza 2018 ubucamanza bw’u Bufaransa bwatangaje ko iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana rifunzwe burundu nyuma yo kuburirwa ibimenyetso.

Gen. James Kabarebe yasabye urubyiruko guhora ruri maso kugira ngo hatagira urumeneramo agasubiza u Rwanda mu icuraburindi.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.