March 28, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Abakoresha Ubutaka nabi bararye bari menge! Dore Impamvu:

Ese Itegeko rishya ku nkomoko y’Imari ya Leta rifite izihe ngaruka ku banyarwanda?

Leta y’u Rwanda imaze kwemeza Itegeko rishya rigena Inkomoko y’Imari n’Umutungo by’Inzego z’Imitegekere y’Igihugu zegerejwe Abaturage hagamijwe gukuraho imbogami zituma Inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe Abaturage zitabasha kwihaza mu mutungo wazo.

Iri tegeko No 75/2018 ryo ku wa 07/09/2018 rigaragaramo imisoro itatu ariyo Umusoro ku mutungo utimukanwa ukubiyemo (Umusoro ku Nyubako n’Umusoro ku Kibanza), Umusoro ku nyungu z’Ubukode n’Umusoro w’Ipatanti.

Inzego za Leta zivuga ko Impamvu iri tegeko ryavuguruwe by’Umwihariko ku bijyanye n’Umusoro ku mutungo Utimukanwa hagamijwe gushaka aho inzego z’Ibanze zikura umutungo hagamijwe kugera ku Iterambere rirambye ndetse no kubaka Ibikorwaremezo.

Jonathan Nzayikorera, Umukozi muri Minisiteri y’Igenamigambi ushinzwe Ibijyanye n’imisoro y’Inzego z’Ibanze avuga ko abafite imitungo nibakurikiza neza Ibikubiye muri itegeko bizagira Ingaruka nziza ku Iterambere ry’Igihugu n’abaturage.

Ati “Kera hahozeho imvugo ngo ibi ni ibya Leta, iyo mvugo yarisobanuye ko abaturage batiyumvagamo ibibakorerwa.”

Yongeraho ko ubu bibaye byiza imihanda yose yo mu gihugu yashyirwamo Kaburimbo ariko kugira ngo bishoboke harasabwa Imbaraga za buri wese.

Ati “Ubu uyu munsi twifuza ko bishobotse Imihanda yose yaba Kaburimbo kuko byagaragaye ko Imihanda y’igitaka ihenda Guverinoma kubera Imiterere y’ibihe mu Rwanda.”

“Ariko ibi bizagerwaho imisoro igenerwa inzego z’Ibanze nitangwa neza.”

Kimwe mubyo iri tegeko rizakemura kandi n’Ikijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka aho uzabukoresha nabi azisanga ari we wishyura imisoro myinshi kurusha ubukoresha neza.

Nzayikorera avuga ko muri Iki gihe hari imikoreshere idahwitse y’ubutaka ku buryo hatagize Igikorwa hazavuka Ibibazo bikomeye Igihugu kitakwigobotora.

Ati “Reba, Ese ubu abanyarwanda bakomeje kubaka batya Abana bacu bazabona aho batura. Ubutaka ni ubwanyu ariko mu bukoreshe neza.

Yongeraho ko Iri tegeko rinagamije gufasha abantu gutura neza

Ati “Ubu babandi bumvise Urugero ngo mu Bugesera bagiye kubaka Ikibuga cy’indege bakihutira kugurayo ubutaka bamenye neza ko Ubutaka baguze bakabubika budakoreshwa Imisoro yabwo iziyongera ugereranyije n’ababukoresha neza. Iri tegeko rishya rirongera imisoro bityo uramutse ukoresha neza Ubutaka uzanoroherezwa mu misoro.”

Muri iri tegeko kugeza ubu umusoro uri hagati y’Amafaranga y’u Rwanda 0 kugeza kuri 300 kuri M2. Gusa hategerejwe ko hasohoka amabwiriza y’inama y’abaminisitiri ashyiraho imisoro ya buri gace bitewe n’aho umutungo uherereye.

Nzayikorera ati “ Ugomba Kwibaza Uti ‘Kuki naguze Ubutaka ntakeneye, nabuguze ngo mbumaze Iki? Ibi bivuze ko hari abo wabujije kugira icyo babukoresha babukeneye. Bene aba bazajya basora 200% by’umusoro bari gutanga iyo bukoreshwa neza.”

Gusa iri tegeko rigaragaza n’abasonewe Umusoro barimo: Abantu bafite Inzu imwe yo guturamo, Inzu za Leta n’Ibigo byazo ariko zidakorerwamo ubucuruzi, Inzu z’Inzego z’Ibinze zahawe Ibyiciro by’Abatishoboye ariko aha Nyjanama izajya ibigiramo uruhare Igaragaza utishoboye uwo ari we, Inzu z’Imiryango Mpuzamahanga nka za Ambasade ariko niba mu gihugu iy’u Rwanda iherereyemo bayirusoresha nabo Ambasade yabo izajya Isora, Ubutaka bwagenewe Ubuhinzi byibuza butarengeje hectare ebyiri, ahantu hagenewe guturwa ariko ntihagezwe Ibikorwaremezo by’ibanze (Hataragera Master Plan)

Print Friendly, PDF & Email

1 thought on “Abakoresha Ubutaka nabi bararye bari menge! Dore Impamvu:

Leave a Reply to HollisSyday Cancel reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.