March 28, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

ESE IBIRUNGA MINWA (LIPSTICS) KU BALI N’ABATEGARUGOLI B’U RWANDA BYABA BIHONYORA UMUCO NYARWANDA?

Bikunda kugarukwaho na benshi mu banyarwanda cyane cyane abigiye ejuru mu myaka, bavuga ko bidakwiriye kwisiga amarangi nk’umunyarwandakazi ugamije ubwiza kuko ngo bo basanga ari ukwica umuco.

Ariko bamwe mu bakoresha ubu buryo bwo kwirunga iminwa hagenderewe kunoza ubwiza bwabo no gusa neza mu bandi, basanga kwaba ari ugukabya uramutse uvuze ko gushaka gusa neza ari ukwica umuco.

Umwe mu bo twaganiriye utarifuje gutangaza amazina ye yagize ati “njyewe numva kwaba ari ugukabya uvuze ko gusa neza ari ukwica umuco kuko, ahubwo mu muco nyarwanda cyera kugira isuku no gusa neza ku bakobwa cyangwa abagore byari umuco. Kuba rero iterambere ryazana uburyo bushya butuma umunyarwanda asa neza kurushaho simbibona nko kwica umuco rwose.

Nubwo ariko bamwe cyane cyane urubyiruko bashimangira ko kwirimbisha hifashishijwe ibirunga minwa Atari ukwica umuco, hari bamwe mubo twaganiriye bagaragaje ko atariko babibona bakemeranya n’abavuga ko kwisiga ibirunga minwa ari ugutandukira k’umuco.

Bakomeje bavuga ko Atari ngombwa guhinyuza uko Imana yakuremye wisiga amarangi ngo ukunde ube igitangaza.

Nubwo ariko hari abatavuga rumwe kw’ikoreshwa ry’ibirunga minwa ,ntawabura kuvuga ko hakurikijwe bumwe mu bushakashatsi bwagiye bushyirwa ahagaragara , ibirunga minwa bishobora kugirira akamaro katari ukugaragara neza gusa kubabikoresha ahubwo bishobora no ku bafasha gukingira uruhu rwabo kumagara kw’iminwa, imirasire y’izuba ishobora gutera cancer y’uruhu.

Igitekerezo  cyo gukora ibirunga minwa bifasha abantu kwirinda zimwe mu ndwara zishobora kwibasira uruhu  nka cancer kikaba cyaratangiye mu ntangiriro  z’ikinyejana cya 20 n’abaganga b’inzobere mu gukora imiti itandukanye.

Mu myaka  5,000 mbere ya Yezu ishize bivugwa ko aribwo aba Sumerian bwambere mu mateka y’isi babashije kuvumbura no gukoresha ibirunga minwa (lipstick) aba bakaba bari abaturage bari batuye mu gice cy’amajyepfo ya babylonia ubu hakaba ari kubutaka bwa Iraq.

Bivugwa ko bakoreshaga amabuye abengerena akoreshwa mu guhanga imiringa itandukanye muri iki gihe bita “gemstones” bakaba barayasyaga hanyuma bagakoresha agafu kavuyemo mu kwirimbisha basiga ku minwa no hejuru y’ibitsike.

Uwanditse iyi nkuru aboneka kuri E-mail: nduwarodrigue@gmail.com

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.