April 16, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Ruhango: Bishimira uruhare rw’umugore mu kubungabunga ibidukikije

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu karere ka Ruhango, Bwana Rusiribana Jean Marie

Ubwuzuzanye mu kurinda no gusigasira ibidukikije bushingiye akenshi ku ifatwa ry’ibyemezo bihera mu muryango ndetse no ku muntu ku giti cye. Ni intabwe ikomeye ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvugako umugore agiramo uruhare rukomeye biturutse ku ruhare rwe mu guteza imbere umuryango.

Kuba abagore bagira uruhare mu kubungabung ibidukikije bifasha umuryango gushyirako ingamba za ngombwa zisigasira umubano hagati y’abantu n’ibidukikije nk’uko bigenda bigarukwaho n’inzobere mu kubungabunga ibidukikije.

Icyo umuntu atakwirengagiza ni uko abagore usanga bagira uruhare rukomeye mu ngo zabo, usanga kandi n’ibijyane no gusigasira ibidukikije mu rugo bikunze kubagarukaho by’umwihariko.

Uwitwa Uwimana wo mu murenge wa Byimana waganiriye n’itangazamakuru, avuga ko kurengera ibidukikije ari inshingano z’umugore mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.

Mukandamage Seraphine, uyobora ishyirahamwe ry’abagore basaga 230 baboha uduseke n’ibindi bikoresho mu bikorwa mu migwegwe n’ishinge avugako n’abagore ubwabo bahagurukiye kwiteza imbere babungabunga ibidukikije cyane ko ari kimwe mu bihesha umuryango ubuzima bwiza.

Yagize ati “Ahanini abanyarwandakazi nitwe duteka, mukubungabunga ibidukikije mpereye nko ku mashyamba, ubu turi kwihatira gukoresha amashyiga ya kijyambere ndetse n’abafite amatungo turi kwihatira gukoresha biogas, ubundi tugatema amashyamba yeze neza.”

Akomeza atangaza ko uruhare rw’umubyeyi w’umugore ari ukwigisha abo abyaye kumenya uko babungabunga ibidukikije bahereye kubyo bafite mu rugo bafatanije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ibi bishimangirwa n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe Ubukungu, Bwana RUSIRIBANA Jean Mari, uhamya ko umugore agira uruhare rukome mu kubungabunga ibidukikije muri aka karere, hagamijwe iterambere rirambye.

Yagize ati “ Abagore ni abantu bakomeye cyane, ariko hano iwacu gahunda y’uburinganire hano yateye imbere cyane nubwo hariho gahunda z’umwihariko w’abagore nk’inama y’igihugu y’abagore, usanga gahunda zose za leta bazijyamo zirimo no kurengera ibidukikije.”

Akomeza avuga ko kuberako bakurikirana ibibera mu muryango cyane bafatanije n’abagabo, ariko abagore ari ba mutima w’urugo kuko bagira uruhare mu gusigasira isuku no gutanga uburere ku bana, ibintu bituma ibidukikije bisigasirwa uko bikwiye mu muryango muri rusange.

Gahunga ya leta y’u Rwanda mu cyerekezo 20/20 kubijyanye no kurinda, no gusigasira umutungo kamere n’ibidukikije ni ukugabanya umubare w’ababeshejweho n’ubuhinzi mu buryo buziguye ukava kuri 90 % ugera munsi ya 50%, ishyirwaho ry’amabwiriza ajyanye no gusigasira ibidukikije n’imicungire irambye y’umutungo kamere, kugabanya byibuze kuza kuri 60 % indwara ziterwa n’iyangirika ry’ibidukikije ndetse no kubanya umubare w’abakoresha inkwi, ukava kuri 94 % ukagera kuri 50%.

Akarere ka Ruhango ni kamwe mu turere 8 tugize intara y’amajy’epfo, gafite abaturage bagera ku bihumbi 346. Abagore muri aka karere bihariye 52.3 % by’abaturage bose, mu gihe abagabo ari 47.6%.

Onesphore Dushimirimana

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.