April 16, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Intambwe y’ubwiyunge i Ruseke na Giheta, udusozi tw’amateka akomeye mu gihe cya Jenoside

Iriba ry'ubwiyunge ku batuye udusozi twa Giheta na Ruseke, mbere batariyunga uwo ku gasozi kamwe ntiyatinyukaga kuhahurira n'uturutse ku kandi bahanganye

Agasozi ka Ruseke ko mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi karibasiwe, umubare munini w’Abatutsi bari bagatuye baricwa, imitungo yabo irasahurwa, barasenyerwa maze gasigara ari amatongo.

Nyamara ntabwo bapfiriye gushira kuko hari abarokotse ndetse basubira gutura ku masambu yabo bongera kwisuganya baharanira kubaho n’ubwo urwo rugamba rutari rworoshye.

Ruseke iyi ifite akandi gasozi biteganye ka Giheta aho ibitero byashegeshe Abatutsi byaturutse. Imibanire y’abatuye utu dusozi twombi ubusanzwe bavuga ko yari nta makemwa mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma ya jenoside, bamwe bari bafite ubwoba ko bongeye kurebana mu maso n’abo bahemukiye bibwiraga ko nta wuzarokoka, abandi na bo bafite intimba n’umujinya w’ababo babuze.

Kayigi Philbert ni umwe mu barokotse Jenoside wo mu Kagari ka Cyambwe. Ababyeyi be n’abavandimwe bane barishwe asigarana na mushiki we ndetse no mu muryango wagutse yabuzemo abantu benshi.

Ababigizemo uruhare barafunzwe, bemera ibyaha basaba imbabazi barafungurwa, ubu abagera kuri bane baturanye na we ku musozi umwe barasabana, bagatumirana mu birori, bagatabarana mu byago ariko byavuye kure.

Abatuye udusozi twombi barebanaga ay’ingwe

Giheta yaje kuba umudugudu aho inzego z’imitegekere ya Leta zivugururiwe yari ituweho n’Abahutu ku kigereranyo kiri hejuru ya 99%. Uwa Ruseke na wo wari utuweho n’Abatutsi benshi.

Aho Jenoside itangiriye Abanyagiheta ni bo bagize uruhare batiza n’umurindi abaturutse ahandi bica Abatutsi bo kuri Ruseke, barabasenyera, babarira ibyabo nk’uko Umukuru w’Umudugudu wa Giheta, Mutarindwa Jean Claude abivuga.

Mutarindwa akomeza avuga ko nyuma ya jenoside hamaze kugira abatutsi barokoka, abatuye utu dusozi twombi ngo barebanaga ay’ingwe.

Agira ati “Ukuntu ibintu byacu byari bikomeye, dufite iriba ryitwa Rubumba, abasaza bacu ni ho bahuriraga buhira inka zabo. Abarokotse Jenoside iyo bazaga kuvoma, abana b’i Giheta cyangwa abantu bakuru bakababona baragarukaga kubera kubatinya. Na bo iyo bazaga kuvoma bakahasanga abo ku musozi wacu barindiraga ko bahava bakabona kuvoma.”

Mu 1994 na 1995 ngo nta muturage wa Giheta washoboraga kunyura kuri Ruseke agana mu gasantere ka Kagarama bari basanzwe bahuriramo. Abarokotse Jenoside ntibashoboraga kunywera mu kabari kamwe n’abo mu bwoko bw’ababahemukiye.

Uko inzira y’ubwiyunge yaharuwe

Mutarindwa wari ufite imyaka 17 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga ntiyigeze ayigiramo uruhare. Yitegerezaga imibanire y’abatuye imisozi yombi agasanga bafitanye amakimbirane, akibaza iherezo ryayo.

Afatanyije na mugenzi we witwa Hategekimana Protogene warokotse Jenoside batangije inzira y’ubumwe n’ubwiyunge. Ati “Protogene twari twariganye, burya kwigana ni nk’igihango gikomeye. Nyuma twaje kujya duhura akaza kunsura nange kuko ntacyo nishishaga ntabwo namutinyaga, twaraganiraga tugasangira.

Maze kumutinyuka namubajije ikizongera guhuza abaturage bacu. Yarambwiraga ati ‘ntabwo byashoboka mwatugiriye nabi.’ Nagiriwe ubuntu bwo gukunda gusoma no kumva radio. Kuri Radio Rwanda hacagaho ikinamico yitwa Musekeweya ivugwamo udusozi tubiri twa Muhumuro na Bumanzi ikabamo n’abantu bagirana amakimbirane, nakumva uko babikina nkabihuza n’Abatutsi bo kuri Ruseke n’Abahutu bo mu Giheta”.

Yakomeje agira ati “Numvaga abakinnyi nka Shema na Batamuriza, Rutaganira na Zaninka nkumva ayo makimbirane natwe ari yo aturanga. Nkabwira mugenzi wange nti ‘nutaha wumve radio isaha iyi n’iyi nsa n’umuhaye umukoro kuko twari duhuje.

Iyo twongeraga guhura naramubazaga nti ‘bya bintu warabyumvise’ akambwira ati ‘yego narabyumvise’. Nti ‘wumvise atari twebwe ?’ Ati ‘Yego ni twe’, nkamubaza icyo twakora kugira ngo twongere duhure ».

Asobanura ko uyu mugenzi we yageze aho akabyumva agatangira kubiganiriza abakecuru b’Intwaza bo ku musozi wabo, akagaruka akamubwira ko ari intambara ikomeye cyane. Gusa ngo byari umusaraba bagombaga guheka.

Yakomeje agira ati « Naramubwiye nti ‘amaboko yacu ni yo yasenye iwanyu, reka tuzanayakoreshe tuza kubasaba imbabazi, yongere abe ari yo ahubaka. Mu baturage ba hano hari abari bamaze kuva muri gereza bemeye ibyaha muri  Gacaca na bo baramfashije.

Narababazaga nti mwemera ko bariya bantu twabahemukiye, hakagira ababyemera mbasaba ko tubyemera twese kandi ko twajya gusaba imbabazi. Maze kubona nka 40 babyemera nasanze ba bakecuru mbabwira ko twifuza kubasaba imbabazi nge n’abaturage bange. Baranyakiriye kuko nasanze baratangiye kubohoka ariko ukabona na bo atari bose babyemera. »

Gusaba imbabazi ziherekejwe n’ibikorwa byahesheje Abanyagiheta guharirwa imitungo irenze miriyoni 40 bishyuzwaga

Abaturage bo mu Mudugudu wa Giheta bamaze kunoza umugambi wo gusaba imbabazi abo biciye bakabasahura n’ibyabo, biyemeje kubanza gukoresha amaboko yabo ngo bubake bimwe mu byo basenye nk’uko umupfakazi witwa Mukaleta Annonciata na we abihamya.

Ati « Kariya gasozi ni ko karimbuye akacu kari kuzuye abantu none dusigaye turi mbarwa. Ibikorwa byabo byatumye imbabazi zigenda ziza, turababarira. Nk’iyi nzu ni bo bayinyubakiye, bari barahasenye ari itongo, bambumbira amatafari bamfashiriza umufundi barabirangiza. »

Kayigi Philbert na we avuga ko inzu atuyemo abamwiciye ari bo bayimwubakiye ndetse uko umwaka utashye bagira igikorwa bamukorera cyo kumufata mu mugongo.

Abarokotse Jenoside kandi batanze imbabazi za burundu nyuma y’aho ababahemukiye biyemeje kubaha umubyizi, bakabahingira bakabaterera n’imyaka.

Mutarindwa yagize ati «Twarambutse aho abicanyi bakoreraga inama z’ibitero ni naho twahuriye ubwa mbere turi nk’abantu 100 n’amasuka. Abakecuru bahatubonye baravuze bati ‘noneho birarangiye bagarutse kutwica’.

Twashize ubwoba turakomeza nkajya mbagabagabanya urugo bari buhingire, baratwemerera tubaterera imbuto ubwa mbere, ubwa kabiri n’ubwa gatatu. Umunsi wa mbere twagiye turi nk’abantu 100 bagenzi bacu babonye ko tugarutse amahoro, dusubiyeyo tugenda turi nka 200, ku munsi wa gatatu nta muturage n’umwe wasigaye. Umunsi wo gusoza twari twatumiye n’ubuyobozi bw’akarere dukora ibirori ».

Yakomeje agaragaza ko uru rugendo barutangiye mu 1999 ariko kubera ko kwari ukugenda buke buke babahaye imbabazi kubera Gacaca.

Kubabarira babifashijwemo no gusenga

Mukaleta Annonciata na mugenzi we Seraphine bavuga ko kubabarira babifashijwemo n’Imana kuko bitari byoroshye kubera amarorerwa yakorewe ku musozi wabo.

Ati “Nyuma byari biteye ubwoba, Imana yo mu ijuru ni yo yadufashije. Imitima twari dufite ntiyatwemereraga kongera gutura hano. Byari biturenze cyane kubona umuntu mwasangiraga aguhiga bukwavu ukongera ukamusanga utekereza ibyo yagukoreye.

Ubu tubanye neza nta kibi gihari, turatwererana mu birori, tugatabarana mu bibazo. Twarababariye ariko ni nk’Imana yagiye ivugira mu muntu.  Warebaga hepfo no haruguru ukabona nta wundi uziyambaza uretse umuturanyi, duhitamo kubababarira.”

Abagize uruhare muri Jenoside bishimira imbabazi bahawe

Mugabowindekwe Joel, uvuka mu Mudugudu wa Giheta, Akagari ka Cyambwe mu Murenge wa Musambira, ni umwe mu bemera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Nasabye imbabazi banyakira neza bamfata nk’umuntu utanze amakuru y’ukuri kuko hari n’abandi bemeraga uruhare rwabo mu rupfu rw’uwo mwana. Ntuye hafi y’akagezi katugabanya, tubanye neza kuko iyo usabye umuntu imbabazi ntacyo umukinze byanze bikunze arakubabarira.

Mu kabari turahura tugasangira. Ubu hari umugabo warokotse Jenoside wanyizeye andagiza inka nyimaranye imyaka ine. Kuba narabohotse biturutse ku mbabazi nasabye nkazihabwa bituma uwarokotse Jenoside duhuye tubasha kuvugana niba hari icyo buri wese akeneye kuri mugenzi we akakimubwira. Numva ibyo bintu ntako bisa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yavuze ko ibyo abaturage ba Giheta na Ruseke bakoze ari intambwe ishimishije mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge kuko babikoze babyibwirije ndetse bikwiye kubera isomo abo mu yindi midugudu.

Yagize ati “Ubu abaturage babanye neza, bateye intambwe ishimishije ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge. Ibyo rero bakoze kandi babyibwirije ni byo dukomeza gushishikariza na bagenzi babo mu yindi midugudu kugira ngo na ho bikorwe abanyarwanda bakomeze kubana neza nta rwikekwe.”

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakiri abarokotse Jenoside batarishyurwa imitungo yabo yangijwe, abo muri aka Kagari ka Cyambwe ikibazo cyabo cyarangijwe mu minsi itatu ku buryo nta wigeze aregera imitungo ye mu Nkiko Gacaca, intambwe bavuga ko ikomeye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bo bamaze kugeraho.

By Kanamugire Emmanuel

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.