March 29, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Bimwe mu bigaragaza Louise Mushikiwabo, nk’umugore utajya arya iminwa mu ruhando rwa Politiki

Ku myaka 57 y’amavuko, Louise Mushikiwabo, Minisitire Ushinzwe Ububanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yatorewe kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Byinshi kuri Mushikiwabo byaranditswe biranavugwa ariko Umunyamakuru wa TOPAFRICANEWS yahisemo kugaruka ku mico n’imikorere yaranze Mushikiwabo yerekana uburyo atajya arya iminwa ku bibazo bya politiki byaba ibyerekeranye n’u Rwanda, Afurika cyangwa Isi.

Mu myaka ya 2008, Minisitiri Louise Mushikiwabo yayoboraga Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho yariho icyo gihe. Ubwo yari Minisitiri w’Itangazamakuru yakundaga gusura Abanyeshuli bigaga Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse agakunda no kwifatanya nabo mu minsi mikuru itandukanye by’Umwihariko Umunsi wahariwe ubwigenge bw’Itangazamakuru.

Nyuma Louise Mushikiwabo yaje kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri 2009 ariko benshi bivugiraga Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Leta ya Kigali, wa Guverinoma n’ibindi ariko ntibyakuragaho ko ari Minisitiri akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.

Ahagana mu myaka ya 2012, Nibwo Minisitiri Mushikiwabo yahuye n’akazi benshi bemeza ko katari koroshye ahanini bitewe n’Ibibazo u Rwanda rwari rufitanye n’Ibihugu by’abaturanyi, Akarere, Afurika, Uburayi, na Loni byose bikaba byari bizingiye ku mutwe wa FDLR wari warazuye Umugara wiyemeje guhirika Ubutegetsi mu Rwanda cyangwa u Rwanda rukemera ibiganiro.

Abasesengura Politiki basanga FDLR y’icyo gihe yarakoraga ibisa no kwikirigita  ndetse icyo gihe Minisitiri w’Ingabo James Kabarebe yabaye nk’uburira uwo mutwe ko uramutse ukandagiye ku butaka bw’u Rwanda utarenza iminota ibiri utararangira.

Ku rundi ruhande Mushikiwabo ntiyabaga yorohewe n’abamubaza byinshi babihuza uko bashatse ariko nawe ntiyaryaga iminwa ngo abime ibisubizo kuko n’ubusanzwe gusubiza ntibimwisoba dore ko abifitiye impamyabushobozi ndetse n’Ubunararibonye kuko yabikozemo igihe kirekire.

Ataraba Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Mushikiwabo yabaye umuvugizi ahantu hatandukanye harimo na Banki Nyafurika Itsura amajyambere. Ntawatinya kuvuga ko Mushikiwabo yakoze n’Itangazamakuru kuko hari inyandiko nyishi yagiye yandika zigasohoka mu binyamakuru bitandukanye Mpuzamahanga ndetse afite ubunararibonye mu kwandika Ibitabo.

Avuga Indimi zitandukanye neza zirimo Igifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili ndetse hari n’uherutse kwerekana ko azi n’Igitaliyani.

Tugarutse ku misubirize n’imisobanurire y’ibibazo yerekana kutarya iminwa kwe no guhagarara ku ijambo twahere ku bisubizo yagiye atanga byerekeye FDLR n’abayishyigikiye.

Hari muri Nyakanga 2013, ubwo Minisitiri Mushikiwabo yari muri Loni I New York yashimangiye ko u Rwanda rutazahwema gushakira amahoro akarere n’Afurika muri rusange.

Icyo gihe u Rwanda rwari ruri gushinzwa guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahari harabaye isibaniro ry’imirwano y’Imitwe yitwaje intwaro itandukanye irimo M23 na FDLR.

Icyo gihe Mushikiwabo yaboneyeho yibutsa akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ko u Rwanda rwifuza guturana na Congo Itekanye ifite amahoro n’ituze kandi rukazafatanya n’ibindi bihugu byo mu Karere kugera kuri iyo ntego.

Mbere yaho hari mu Ukuboza 2012, aganira n’itangazamakuru Minisitiri Mushikiwabo yasobanuriye isi yose ko u Rwanda nta narimwe ruzagirana ibiganiro na FDLR.

Icyo gihe hari imbuga za Internet zandikaga zemeza ko u Rwanda ruri kotswa igitutu ngo rwicare ku meza y’Ibiganiro na FDLR.

Icyo gihe aganira n’Itangazamakuru, Mushikiwabo we yagize ati “Turi gukurikiranira hafi ibikorwa bya FDLR ndabizeza ko imipaka y’u Rwanda itekanye.”

Yongeyeho ko Umuryango Mpuzamahanga ukomeza kwirengagiza FDLR icyo ari cyo, yemeza ko ari amabandi, abicanyi bakomeje kuvuruga Kongo nk’uko basize bagize u Rwanda.

Aha Minisitiri Louise Mushikiwabo na Ambasaderi Richard Gasana bari barikumwe na Ban Kimoon wayoboraga Loni muri za 2014

FDLR icyo gihe yarigizwe n’umubare munini w’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda uko imyaka yagiye yicuma niko bamwe batahukaga abandi bagahitamo kuguma muri Congo gusa amakuru yemeza ko hari abandi bakinangiye umutima wo gushyira intwaro hasi biyumvisha ko igihe kizagera bakagera ku mugambi wabo.

Mushikiwabo yigeze kumenyesha UN ko u Rwanda ruzayigeza mu Nkiko

Hari na none muri Nyakanga 2013, ubwo Minisitiri Louise Mushikiwabo yaganira n’Ikinyamakuru Metro, aburira Loni ko u Rwanda ruzageza mu nkiko abakozi bayo barushinjaga gutera inkunga umutwe wa M23 wari uhanganye na Congo.

Icyo gihe Mushikiwabo yagarukaga kuri Raporo yari yatanzwe n’uwitwa Steven Hege avugamo u Rwanda ko ruri gutera inkunga ibikorwa byo guhungabanya Congo aho Mushikiwabo yasobanuye ko Loni yashimuswe n’abantu nka ba Steven Hege bafitiye u Rwanda urwango rw’Ubuhezanguni ndetse banarufitiye Afurika.

Icyo gihe Mushikiwabo yagaragarije Loni ko igihe kigeze ngo ibihugu byitwa ko bifite imberaga birekere kujya bibonerana u Rwanda birugrerekaho amafuti abonetse yose.

Uko ibihe byakomeje kwicuma, niko Congo yagiye nayo ikomeza guhangana n’u Rwanda, ndetse hari n’ubwo uwari uyihagarariye muri Loni yateranye amagambo akakaye n’uwari uhagarariye u Rwanda muri Loni ariwe Richard Gasana kugeza aho uwo mugabo wari uhagarariye Congo yavuze ko ibyo Gasana akora byose ngo yibuke ko ari Umunye-Congo.

Amakuru yageraga mu bitangazamakuru yavugaga ko uko guterana amagambo kwaburaga gato ngo bafatane mu makote.

Minisitiri Louise n’Umwuka w’Intambara muri Congo

Muri Kanama 2013 noneho rwari urugamba rwo gusubiza abavuga ko bafite ibimyetso simusiga ko u Rwanda rwateye Kongo ku manywa y’Ihangu.

Ubyitegereje koko bias nk’Ibyari byabaye kuko tariki ya 29 Kanama 2013, u Rwanda rwapakiye Ibifaru by’Intambara rwerekeza mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bwarwo ariko Intego ya mbere kwari ukurinda Inkiko z’Igihugu doreko rwari rumaze igihe rumishwaho ibisasu biremereye nk’igikorwa cy’ubushotoranyi.

Icyo gihe Mushikiwabo yatangiye urugamba rwo kwereka Congo ko amazi yarenze inkombe ibyo kwihangana byananiranye ndetse anongeraho ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kumenya uwarashe ku butaka bwarwo.

U Rwanda rwagezaho rurambirwa Ibisasu ruterwa biva muri Congo, rwerekeza uburinzi ku nkiko zarwo ku manywa y’ihangu

Ati “Ibyo gupfumba amaboko byarangiye.”

Mu nkuru umunyamakuru wa TOPAFRICANEWS yari yasohoye mu Kinyamakuru IGIHE mu rurimi rw’Igifaransa yaririmo amagambo ya Mushikiwabo agira ati “Le bombardement persistant du territoire rwandais est inacceptable. Les Civils rwandais sont visés par les forces de la RDC. Nous sommes restés patients aussi longtemps que nous avons pu mais cette provocation ne peut plus être tolérée », a-t-elle averti.

Elle a en outre ajouté, “nous avons la capacité de déterminer qui a tiré sur nous et nous n’hésiterons pas à défendre notre territoire. Le Rwanda a la responsabilité de protéger sa population ».

U Burundi na Tanzaniya bitangira kwijandika

Ahagana mu myaka yakurikiyeho nibwo u Burundi bwatangiye kuba inzira y’Ubusamo ya FDLR yari yakameje ishaka ku ngufu ubutegetsi mu Rwanda. Icyo gihe abakozi ba FDLR mu nzego zo hejuru bari bari kuzenguruka isi basobanura isobanurampamvu yo gutera u Rwanda benshi bakaruhukira muri Tanzania yariyobowe na Mzee Jakaya Kikwete washimangiraga ibiganiro na FDLR.

Kikwete na Nkurunziza

Uretse Tanzania, u Burundi nabwo bwari bwabaye inzira y’aba-FDLR noneho bihumira kumirari ubwo haba hatangiye kuboneka n’imirambo iri guca mu Kiyaga cya Rweru ubwo u Rwanda ruba rugushije ishyano noneho Loni imenyeshwa ko ruri kwica n’abaturage barwo rukabata mu Kiyaga cya Rweru abarundi b’abarobyi bati natwe “Ntituzi aho iva uretse ko iri guturuka ku ruhande rw’u Rwanda.”

Uretse Tanzania yari yimakaje ko u Rwanda ruganira na FDLR, hari gukorwa Poropagande zitandukanye ngo u Rwanda ruhindane ku ruhando Mpuzamahanga, kari akazi katoroshye kuri Louise Mushiwabo wagombaga gusubiza iby’Intambara ya Congo, agasubiza ku mirambo ya rweru ndetse no ku ruhande Kikwete yari yafashe.

Habagaho gufatanya n’inzego zibishinzwe hatangwa ibisobanuro ariko ku Kibazo cy’u Burundi icyo gihe Mushikiwabo yerekanye ko u Rwanda rufite ubushake bwo gufasha u Burundi gukora iperereza kuri iyo mirambo igihe bwaba bwifuje ko rufashwa.

Kuri Kikwete we yamweruriye ko u Rwanda nta narimwe ruzashyira mu bikorwa ibyo Kikwete yifuzaga ndetse icyo gihe Perezida Kagame we yabaye nkuburira umuntu wese witwara nk’umubyeyi wa Batisimu wa FDLR.

Nyuma y’Iminsi mike Kikwete yahise atangaza ko Atazongera kuvuga kuri FDLR bigaragara ko nawe yararambiwe.

Ndetse nyuma mu Ugushyingo 2015 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko mu gihe cyose u Burundi buzaba buvuye mu bibazo bya politiki bibwugarije muri iyi minsi, u Rwanda rwiteguye kuganira nabwo ku kibazo cya FDLR bivugwa ko yambutse umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikerekeza muri icyo gihugu.

Mushikiwabo yemeza ko Ijwi ry’Afurika rigomba kumvwa

Uko FDLR yagendaga izima mu Itangazamakuru niko hakomezaga n’ibindi bikorwa bigamije kwerekana ko Afurika nayo ifite ubushobozi bwo kwishakira ibisubizo ku bibazo ifite.

Hatangiye gahunda zo gushyiraho ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye, u Rwanda rutangira kumvikana rujya mu miryango mpuzamahanga itandukanye yo ku mugabane wa Afurika n’ibindi bigaragaza ko noneho Afurika Igomba gusenyera umugozi umwe.

Mushikiwabo mu Kubohora imyumvire y’Abanyafurika

Nubwo ibyo bibazo byose byari byarakomeje kwibasira u Rwanda ariko ntirwaburaga kujya no mu bindi.

Hari muri Nyakanga 2013 mu Rwanda hateraniye Inama mpuzamahanga yasuzumaga urugendo rw’Imyaka 50 Afurika imaze ibonye ubwigenge ndetse n’imyaka 19 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Icyo gihe Mushikiwabo nk’umwe mu batanze Ikiganiro yasabye Abanyafurika guhuriza hamwe Ibitekerezo bagasenyera umugozi umwe kuko aribwo bazagera kukwibohora nyako.

Icyo gihe Ministre Mushikiwabo yavuze ko Abanyafurika baboshywe n’amateka y’Ubukoloni gusa akerekana ko hagize igikorwa ayo mateka yahinduka.

U Rwanda rwugururira amarembo Abadafite aho baba

Muri icyo gihe kandi u Rwanda rwerekanye imyumvire inyuranye na Tanzania, n’Ibindi bihugu byibituranyi byari bikataje mu kwirukana Abanyarwanda babiboma, Gusa icyo gihe u Rwanda rwabyitwayemo neza kuko rwo rwari rwamaze guhitamo kutihorera kuko byaba ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu bwo kuba aho ashaka uretse Atari n’ubumuntu.

Icyo gihe Mushikiwabo yahumurije abanya-Tanzania baba mu Rwanda ko bakomeza kwiyumva nk’abari iwabo bagatura nta gihunga.

Icyo gihe kandi hakurikiye n’urujya n’uruza rw’impunzi zihunga u Burundi.

Mushikiwabo yeruriye Perezida Hollande w’u Bufaransa

Louise Mushikiwabo/Photo:Internet

Hari muri Mutarama 2015, ubwo Perezida w’u Bufaransa yari yaje mu nama ya 15 ihuza ibihugu bya OIF yabereye muri Senegal, u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe na Minisitiri Mushikiwabo.

Icyo gihe Perezida Hollande yabaye nk’utanga amasomo ku baperezida ba Afurika ameze nk’ubwira “Utwana” twe aho yagarukaga ku kugundira ubutegetsi kwa benshi, ndetse amaze kuvuga ijambo yahawe amashyi y’urufaya biza kugaragara ko Mushikiwabo byamwanze munda maze ubwo yarari kuganira na FRANCE 24 yerurira Perezida w’Ubufaransa w’Icyo gihe maze mu rurimi rw’Igifaransa ati “C’est tres « gênant » de l’entendre « dicter ce qui devrait se passer dans leur pays ». « Qui décide de l’avenir politique des Africains ?», «Ce n’est pas Paris qui décide, c’est évident. »

Aha yagaragazaga ko ibyo Hollande yavugiye muri Afurika biteye ikibazo kuko bitumvikana ukuntu umuntu azava ikantarange akaza gushakira abenegihugu (abatuye umugabanre) igisubizo kidakenewe nk’aho abonako bo batakwishakira ibisubizo.

Akimara kuvuga ibyo Mushikiwabo yakirijwe yombi ku mbuga nkoranyambaga aho umubare munini w’abamwishimiye ari abakomoka ku mugabane wa Afurika.

Nyuma y’imyaka hafi ine Abanyafurika bagaragaje ko biyumvamo Mushikiwabo maze bamushyigiukira bivuye inyuma ndetse bamugeza no kumwanya wo Kuyobora Umuryango w’Ibihugu 84 bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

Mushikiwabo kandi ntagushidikanya ko umubare utari muto w’Abafaransa nawo umwiyumvamo kw’Ikubitiro hakaza Perezida Emmanuel Macron w’U Bufaransa ariko akabangamirwa n’abahezanguni b’abafaransa batumva ibintu kimwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda

Izamurwa rya Louise Mushikiwabo ni Ikindi gitego cy’u Rwanda kuri Politiki mpuzamahanga mu nzego zitandukanye zirimo Afurika yunze Ubumwe, Loni, Gushakira ibindi bihugu amahoro nka Darfour na Centrafrique ndetse no gukomeza gukorera Ubuvugizi abababaye bitewe n’Intambara n’ibindi bibazo birimo n’iby’amoko bigenda bigaragara hirya no hino ku mugabane w’Afurika.

Ese Perezida Kagame ninde azagirira icyizere igihe azaba akeneye Usimbura Minisitiri Louise Mushikiwabo ugomba kwerekeza I Paris muri Mutarama 2019?

Ambasaderi Olivier Nduhungireho nawe yakunze kumvikana asubiriza mu rya Mushikiwabo igihe yabaga ari Muri Loni yungirije Richard Gasana. Nduhungirehe mu mbwirwa ruhame ze na Gasana bumvikanye cyane ubwo u Rwanda rwari ruyoboye Akanama ka Loni gashinzwe amahoro Ku Isi gusa bimwe mu bintu bishimira n’uko byibuze bushije Ikivi, Inyito kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yemeranyijweho n’Umuryango w’Abibumbye wemeye kureka kuyiha andi mazina kuko ayo yabaga agararamo kuyipfobyo no gutiza umurindi abayihakana.
Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.