April 24, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Hasabwe Itegurwa ry’Ibirori byo gutangiza Iyubakwa rya Gari ya moshi ihuza Tanzania n’u Rwanda

Muri Mutarama 2018, Perezida Kagame yemeranyije na Perezida Pombe Magufuri ko bitazarenza uyu mwaka uyu muhanda utaratangira kubakwa

Leta y’u Rwanda na Tanzania byemeranyije kwihutisha imirimo ijyanye n’Iyubakwa ry’Umuhanda wa Gari ya moshi ugomba guturuka I Saka muri Tanzania ukagera I Kigali.

Aya masezerano yagezweho nyuma y’Ibiganirobyabereye I Dar es Salaam byahuje Leta y’u Rwanda na Tanzania ku matariki ya 21 na 22 Ukwakira 2018.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete mu gihe Tanzania yarihagarariwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo  Isaac Kamwele.

Hari kandi n’uhagarariye u Rwanda muri Tanzania, Ambasaderi Eugene Segore Kayihura ndetse n’itsinda ryaherekeje Minisitiri Gatete rigizwe n’Impuguke mu by’ubwubatsi bw’Ibikorwaremezo

Aganira n’Itangazamakuru Minisitiri Kamwele yavuze ko ibikorwa byo kubaka uyu muhanda bigomba kuba byatangiye bitarenze ukwezi ku Ukuboza uyu mwaka nk’uko Ikinyamakuru TOPAFRICANEWS.Com kibikesha itangazamakuru ryo muri Tanzania.

Kamwele yagize ati “Abaminisitiri b’Ibihugu byombi, twemeranyije ko bitarenze ukwezi ku Ukuboza 2018, hagomba kuba habaye ibirori byo gutangiza ku mugaragaro iyubakwa ry’uyu muhanda.”

Yavuze ko hashyizweho Komite ziri gukurikirana icyo gikorwa hagati y’Ibihugu byombi anongeraho ko ikigamijwe ari ugukora ibishoboka byose ngo uyu muhanda wubakwe vuba bishoboka.

Ambasaderi Claver Gatete yasabye Leta ya Tanzania ko yaha umwanya abanyarwanda bazobereye iby’ubwabatsi ko baza kwigira ku mirimo y’iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya Moshi uri kubakwa I Mwanza muri Tanzania, Tanzania ikaba yamusubije ko bazakorana n’impande zibishinzwe urwo rugendo shuli rukagenda neza.

Gatete yavuze ko iyi Gari ya moshi izafasha n’ibindi bihugu by’ibituranyi birimo u Burundi na Uganda.

Mubemeye gutanga amafaranga yo kubaka uwo muhanda harimo na Banki nyafurika Itsura amajyambere.

Muri Mutarama uyu mwaka ubwo Perezida Kagame yagiriraga Uruzinduko muri Tanzania, yagiranye ibiganiro bitandukanye na Perezida wa John Pombe Magufuri aho bibanze cyane ku buhahirane hagati y’Ibihugu byombi,ubushomeri mu rubyiruko by’umwihariko n’imitegurire y’umuhanda mugari wa Gariyamoshi uzahuza icyambu cya Dar es Sallam n’u Rwanda bikaba bishobora kuba inzira ngufi ku bahaharira mu gihugu kimwe bajya mu kindi.

Muri ibi biganiro by’abakuru b’ibihugu byombi byarangiye bemeranyije ku mushinga wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uzahuza icyambu cya Dar es Salaam n’u Rwanda ndetse ko uyu mushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa uyu mwaka.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.