March 28, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Nyampinga wahaye Mwiseneza Josiane inyito idasanzwe yatutswe bikomeye

Umuriro watse! Umwe mu bakobwa bahataniye ikamba na Mwiseneza Josiane muri Miss Rwanda yatutswe bikomeye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kwandika ijambo ryateye urujijo ku ifoto y’uyu mugenzi we.

Mwiseneza mu buryo budashidikanywaho ni we mukobwa ushyigikiwe bidasanzwe muri Miss Rwanda, yigaruriye igikundiro kidasanzwe kuva yinjiye muri iri rushanwa akaryitabira yakoze urugendo rurerure cyane ndetse akahagera afite igikomere cyo gutsitara! Benshi bamukundiye uwo muhati, bati “ikiri muri uyu mukobwa kirakomeye.”

Ntibyakorohera uwamuvuga mu buryo bugayitse kugeza aho irushanwa rigeze kuko uyu mukobwa arashyigikiwe mu buryo bukomeye, abafana be bakuzomera ukumirwa! Ibi nibyo byabaye ku mukobwa witwa Uwihirwe Casmir Yasipi wifotoranyije na Mwiseneza Josiane yasohora ifoto akayandikaho ijambo ’Savage’ ryakuruye urunturuntu.

Uyu mukobwa ubusanzwe ufite ubuhanga mu busizi, yagereranyijwe n’umuntu w’umwirasi ushaka kugaragaza Mwiseneza nk’injiji, inyamaswa n’ibindi iryo jambo ry’Icyongereza ryasobanura. Abandi bamubwiye ko afite akaga ko kuvuga atyo niba atazi igisobanuro cyaryo, bamuhundagazaho ibitutsi. ’Savage’ ni ijambo benshi bahise bafata nk’irisobanura ’Igisimba’.

Ibi byose byaturutse ku ifoto yafashwe Uwihirwe ari kumwe na Mwiseneza ubwo bari bitabiriye ikiganiro batumiwemo kuri Radio Rwanda kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mutarama 2019, uyu mukobwa akayishyira kuri Instagram ye yanditseho iryo jambo ritakiriwe mu buryo bumwe.

Ni mu ruhererekane rw’ibitekerezo byashyizwe kuri Instagram ku ifoto y’aba bombi yatangajwe n’uwitwa TheCatVevo uri mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane mu Rwanda mu gutangaza amakuru yaciye ibintu. Yayisohoye asaba ibisobanuro abamukurikira.

Mu batanze ibitekerezo kuri iyo foto yanditseho ijambo ritavugwaho rumwe, uwitwa Fillette yagize ati “Ku bufasha bw’inkoranyamagambo zitandukanye, ijambo ’Savage’ icyambere risobanura, (kw’inyamaswa cyangwa imbaraga za kamere) kugaragaza umunabi, kurubira, kutabashwa. Icya kabiri ni (kw’ikintu kibi) gukomera cyane, kuba bidasanzwe.”

Yakomeje avuga ko mu mateka cyangwa mu ndimi byafatwa nko kuvuga utaragezweho n’iterambere cyangwa umuturage, ubundi bikanavuga umuntu w’umugizi wa nabi cyangwa umugome muri rusange. Ati “Mukobwa muto Yasipi ndagira ngo nkubwire ko mu byubahiro byawe ugomba gusaba imbabazi Mwiseneza Josiane ukabitangaza nk’uko n’ubundi wabishyize ku karubanda, hanyuma ubutaha wenda wajya ujya gutangaza ikintu ukabanza kureba igisobanuro cyacyo mbere, ndabyumva ko Icyongereza atari rwo rurimi rwawe rwa mbere.

Uwitwa Chris Paul yagize ati “Rimwe na rimwe iyi si si shyashya. Ni gute wakwanga Mwiseneza Josiane hanyuma ukavuga ukwiye kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda. Mwahatana ariko ntihabeho urwango. Ikimwaro kuri wowe Yasipi.”

Yakomeje amubaza ati “Yasipi, ese buriya ubonye ibuye risanzwe ariko inyuma barisize agahu ka zahabu no kubona zahabu inyuma bayisize ibitaka, wahitamo iki? Ikiri muri Mwiseneza kirakomeye kuruta uruhu rwiza rutagira umutima muzima.”

Mu batanze ibitekerezo kuri uyu mukobwa, benshi bamusabye gusabira imbabazi ijambo yavuze kuri Mwiseneza gusa uwitwa Adolphe Mugina we agaragaza ko ’Savage’ iyo bigeze ku mbuga nkoranyambaga bishobora guhindura igisobanuro nk’ibigaragara muri Urban Dictionary ahubwo bikavuga inkazi ariko mu byiza cyangwa ’mubi cyane’ [mu mvugo zigezweho] mu kurangwa n’ibikorwa bidasanzwe byagombaga gusaba imbaraga nyinshi cyane bityo bigafatwa nk’ibidasanzwe.

Abandi batanze ibitekerezo ku mvugo ya Yasipi bamusabiye guhita yirukanwa mu irushanwa! Umubare w’abamusabiye guhanwa cyangwa gusaba imbabazi niwo uri hejuru cyane y’uwabamuvuganiye kuri iri jambo yavuze kuri Mwiseneza Josiane.

Uyu mukobwa yakijweho umuriro kubera ijambo yanditse ku ifoto ya Mwiseneza Josiane

Uwihirwe Yasipi Casmir wazize Mwiseneza Josiane bahatanye agatukwa bikomeye ni umukobwa w’imyaka 18 asoje amashuri muri Lycée de Kigali mu ishami ry’Imibare, Ubugenge na Mudasobwa. Asanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali ariko yiyamamarije mu Burasirazuba nk’intara akomokamo.

Muri Miss Rwanda yinjiranye umushinga wo guteza imbere impano z’urubyiruko no gukomeza kurushishikariza gutekereza mu buryo bwisumbuye.

Uyu mukobwa asanzwe ari umuhanga mu mivugo yiganje mu rurimi rw’Icyongereza, yaherukaga kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa ry’abahiga abandi mu mivugo rizwi nka ‘Kigali Itatswe n’Ubusizi’ ryabaye ku wa 27 Ukwakira 2018.

Ba Nyampinga bose bari basuye Radio Rwanda kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mutarama 2019

Umukobwa witwa Uwihirwe Yasipi Casmir yatutswe cyane azira Mwiseneza Josiane

Mwiseneza Josiane akomeje guca ibintu muri Miss Rwanda

Ba Nyampinga bose wabonaga bishimiye kwifotoranya na Mwiseneza Josiane nubwo bahatanye

Ku mbuga nkoranyambaga byakomeye! Benshi bibasiye Yasipi

Yasipi yazize kwandika iri jambo ku ifoto ya Mwiseneza

Print Friendly, PDF & Email

1 thought on “Nyampinga wahaye Mwiseneza Josiane inyito idasanzwe yatutswe bikomeye

Leave a Reply to Denver Schnur Cancel reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.