April 24, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Ibintu 10 Utigeze wumva ahandi byagufasha Gutangira Business yawe ntoya

Tubanje kubasuhuza nshuti za TOPAFRICANEWS.COM, by’Umwihariko Urubyiruko ruhora rudusaba inama zigamije kubafasha gutinyuka kwihangira Imirimo.

Ikigamijwe muri iyi nyandiko ni ukukwereka ibintu 10 wakora ugatangiza Business yawe bityo bikagufasha gutegura ejo hazaza hawe n’ah’abazagukomokaho.

Niba warigeze kugira inzozi zo gutangiza Business yawe, birashoboka ko waba waratangiye gusaba inama zagufasha. Benshi bakubwira ibintu bitandukanye ndetse rimwe na rimwe bigatuma ubura icyo ufata n’Icyureka.

Nyuma y’Ubushakashatsi nakoze nasanze nta buryo buhamye bwo gutangiza Business ntoya ndetse n’inini.

Naje gusanga Inama zijyana no gutangiza Business ahubwo zigufasha gutekereza mu bundi buryo. Niyo mpamvu nagushakiye ibi bintu 10 wakora ukabasha gutinyuka gukora akabizinesi niyo kaba ari agato ariko ari akawe.

Ubusanzwe gutangiza Business yawe ni nk’Ishuli uba utangiye kuko uko bwije nuko bukeye ugenda wunguka ubumenyi ari nako uhindura.

  1. Banza ukemure Ikibazo cyo gutinya

Abantu benshi barota gutangiza Business zabo ariko bagahorana impagarara zo guhomba. Tangira uhangane n’ubu bwoba uvuge uti “Ndashaka kuba Boss wanjye ku giti cyanjye”. Abantu benshi batangira Business barahomba ariko ntibacika intege. Ubu bwoba rero busanzweho si wowe ubugira wenyine ni urwa twese. Hera ubu ubutsinde.

  1. Igira ku bandi

Wari uziko kwigira ku bandi bitavuga kujya kubareba ngo bakwigishe? Wowe umva iby’abantu bavuga, -inshuti, umuryango, inararibonye ndetse na biriya bikurimo. Byumve byose. Noneho nutangira gukora genda wifashisha biriya bitekerezo wumvishe na biriya bikurimo. Bibaye byiza wafata n’agakayi ukajya wandika ibyo ukoze ukagereranya n’ibikurimo.

Niba uri kuganiriza abantu kuri Business yawe, kurikira neza uburyo bari kubyakira. Soma intekerezo zabo n’uburyo bagusubizanyamo haba mu gukoresha ibimenyetso by’Umubiri cg amagambo bakubwira. Ese bakunze igitekerezo cyanjye? Cg bishimiye ko ndikugana mukerekezo kibi? Gerageza kubasaba kukubwiza ukuri. Biriya ubumvishemo bishobora kugufasha gutekereza ku byo abakiliya bawe bazatekereza.

Ntuzirengagize na rimwe ibitekerezo by’inararibonye cg bariya basaza bacuruje kera kuri ubu bakaba barigiriye mu kiruhuko business bakazisigira abato. Aba bantu baba bazi neza ibigenda n’ibitagenda. Ntuzirengagize inama zabo.

  1. Ba Igisubizo

Aho kugira ngo utangire Business yawe utekereza ku cyo uzagurisha, tangira utekereza icyo Business yawe izakemura. Ndakubwiza ukuri, uzahirwa igihe uzaba uri gufasha umukiliya gukemura Ikibazo yarafite kurusha kumugurisha. Erega ubundi Business ikozwe neza ni nk’Inka idateka.

Urugero: Ntabwo twatangije www.topafricanews.com tugamije gushaka amafaranga mu buryo bwihuse. Ahubwo twayitangije tugamije kwagura imitekerereze y’abasomyi b’Inkuru zacu kuko inyinshi nubwo ziba mu Cyongereza ariko abazisoma batubwira ko banyurwa kandi bazibonamo itandukaniro kuko ziba zisa nk’uruhererekane.

Aha wakwibaza ngo none se muzunguka gute niba mutagamije ubucuruzi? Aha waba wanyumvishe nabi. Tugamije ubucuruzi ariko mu gihe kirambye. “We have long-term Business goals.”

Icya mbere nuko wowe wumva impamvu ya Business yawe. Urundi rugero “Ushobora gutangira ucuruza “Udusobanuye” Filimi zisobanuye ku muhanda, ariko ukageraho ukagira igitekerezo cyo gushinga iduka cyangwa Studio ikora udusobanuye hafi aho ukorera. Uti bisaba amafaranga! Nibyo koko ariko nawe Tekereza mu buryo bwagutse wiguma muri ako kantu wubatse wicaramo na mudasobwa, Tekereza uburyo wakwagura mu gihe kirambye. Erega uwo ni umwuga wawe kandi ugomba gukura.

  1. Oroshya Ibintu

Niba ufite Igitekerezo cya Business ukaba ushaka kugikoraho kikavamo ikintu gifatika, oroshya ibintu, wibikomeza. Itonde kandi wirinde ko igitekerezo cyawe utagishora mu bintu bikurenze. Twara gake. Ushobora kubigira binini bikarangira ubuze ababigura cg ubuze icyo ukora n’icyureka. Aha ubyumve neza Ushobora kugira igitekerezo kinini ariko ukagitangira gake kugeza igihe uzagerera ku ntego. Nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi.

  1. Bara Ikiguzi

Mu gihe utangiye igitekerezo cya Business yawe, Ibaze uti bizantwara angahe? Biragusaba kubimenya. Nzatangirana ibikoresho ki? Nzakenera iki?

Ku Kiguzi uge wongeraho n’aho uherereye uzakorera, uzakodesha, kwamamaza n’Ibindi

Aha rero niho uzagaragarira koko ko igitekerezo cyawe ugishyikiye. Business is not words. “Bisiness si amagambo” ni ibikorwa.

Fata ikiguzi ufite ugikube kane. Ariya ubona ukubye kane nicyo gishoro kizatuma utajegajega. Aha uhatekereze neza. Niyo mpamvu nakubwiye gutangira gake ariko ufite intego nini. Mu gihe kandi utekereza kuri Budget nawe ntuziyibagirwe. Uzibaze nzajya ndya iki, ayo nkodesha inzu, kugura gaz, ubwishingizi nka mituelle, n’ibindi..

Nurangiza ibyo byose wabitunganyije, noneho Tangira Business.

  1. Itekerezeho nk’Umuntu udafite n’Igiceri na kimwe

Impamvu mubyo ukora ugomba kubaho nk’Umuntu utagira igiceri na kimwe mu mufuka nuko bishoboka ko ushobora kuzabura amafaranga mu bihe biri mbere. Kubera ko nubundi wowe ukora nk’utayafite nubundi biriya bihe nibiza ntabwo bizagukanga.

Ubusanzwe business nyinshi zikunze guhura n’ibibazo nko mu gihe zigeze ku myaka itanu. Kuko ziba zamaze gukura zikeneye ibikorwaremezo byinshi nibwo bamwe bahura nikibazo ugasanga hari abakizamuka bahise babuririraho bakabatwara abakiriya.

Muri uku kubaho nk’utagira amafaranga rero menya ko kubaho nkutagira amafaranga bitandukanye no kubaho utagira amafaranga. Wowe rero urayafite yazigamire kiriya gihe. Yacuruze ariko uziko ari ayakiriya gihe kigoye.

  1. Unguka mu gihe uri Kubaka

Ibi bishatse kuvuga ko niba watangiye Business ikiri nto, wireka akazi cg hahandi wakuraga udufaranga. Natwo dufate ariko wubake Business. Business ni Process. Ubaka business mu ntambwe kugeza uvuye mu kuba umukozi ahubwo ukagana mu kuba rwiyemeza mirimo.

Nkarwiyemezamirimo muto bizagutwara igihe kugira ngo urye ku matunda wabibye. None se siko ubizi wowe? Hari ubyuka mu gitondo agatera itunda bugacya arirya? Urategereza ariko ukazarirya.

  1. Igambe Business yawe

Imwe mu mbogamizi abantu bafite business bahura nayo ni uko batazi kuyimarketing. Batinya no kuyivuga. Yigambe ube nk’Umuvugizi wayo uyiyumvemo ikujyemo ube yo. Abakurwanya ntubahe agaciro ariko wumve ibyo bavuga mpaka ubikoze bakemera cg bagaceceka. Aha ndakwibutsa ko ugomba kwigamba Business yawe niyo sanduka yawe ubikamo kashi.

  1. Sobanukirwa n’amategeko yo gutangiza Business.

Gutangiza Business biraryoha. Ariko amategeko ntaryoha kuri rwiyemezamirimo. Ariko uko byagenda kose ugomba gusobanukirwa amategeko akurikizwa ngo utangire Business.

Mu Rwanda, RDB ishishikariza abantu kwandikisha Business zabo.

Erega ikigamijwe si ukugusoresha ahubwo bifasha abakurikirana iterambere ry’Igihugu cyacu kumenya uko abanyarwanda bagenda bahanga imirimo. Kuri ubu hari abafashwa bake ariko igihe kizagera nawe ufashwe upfa kuba ibyo ukora bifitiye Umunyarwanda akamaro

Muri Business, nunanirwa gukurikiza amategeko ya Leta uzahura n’ibihano bikakaye. Nibyiza rero gukurikiza amategeko kabone nubwo haba hari uwukubeshya ngo aragukingira Ikibaba. Umukuru w’Igihugu yigeze kuvuga ati “There is no shortcut to Development”. Ntabyo guca mu nzira ya panya. Ubaha amategeko niyo watangira wubaha aya Akagari ugakomeza burya ni akagari ni Leta.

  1. Tekereza ku bucuruzi n’Ubunyangamugayo

Burya ubunyangamugayo ni icyumve cyiza uminjira mu bucuruzi. Iyo ntabunyangamugayo ukorana n’abakiliya bawe barabivumbura. Ni hahandi uzasanga ntawukikwiteza.

Kora ubushakatsi ku isoko ryawe, umenye abakenera serivisi zawe umenye n’uburyo bw’Imikoranire myiza, nubikora neza bazakubera aba-Ambasaderi nuba ufite ibikorwa byiza, bazajya babivuga ahandi, bikaba bigusaba ubunyamugayo

Tukaba Dusoreje aha Tukagusaba gukanda LIKE kuri Paji yacu Ya Facebook kugira ngo ujye ukomeza ubone inama zagufasha kuzamuka https://web.facebook.com/TopafricanewsCom/

BYANDITSWE NA CHIEF EDITOR/TOPAFRICANEWS.COM

Print Friendly, PDF & Email
TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.