March 28, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Don Bosco Gatenga TVET School mu Isura Nshya y’Uburezi bw’Imyuga na Tekinike

Ikigo Don Bosco Gatenga TVET School kiratangaza ko gishishikajwe no gukomeza gutanga Uburezi bujyanye na Tekinike ku rwego rwisumbuye hagamijwe gukomeza kugendana n’Icyerekezo u Rwanda rwihaye cyo kugira Ubukungu bushingiye ku bumenyi ndetse n’abaturage babasha kugira Uruhare mu Iterambere ry’aho batuye n’igihugu muri rusange.

Leta y’u Rwanda yifuza ko byibuze mu mwaka wa 2024, 60% by’Abarangiza Icyiciro Rusange cy’Amashuli Yisumbuye byibuza bazajya bakomereza mu mashuli y’Imyuga azwi nka TVET ari hirya no hino mu gihugu.

Mu Kiganiro na Padiri Gatete Innocent, Umuyobozi wa Don Bosco Gatenga TVET School nka rimwe mu mashuli afite Ubunararibonye mu Kwigisha Imyuga avuga ko Icyerekezo u Rwanda rwihaye kuri bo nk’abasaleziyani ba Don Bosco byabaye nko korosora Uwabyukaga kuko n’Ubusanzwe bo  bahora bashyira imbaraga mu gufasha urubyiruko binyuze mu kubigisha imyuga itandukanye.

Don Bosco Gatenga TVET School itandukanye na Gatenga yo muri 1976

Mbere uhereye Igihe Ikigo cya Don Bosco Gatenga cyashingiwe mu mwaka wa 1976, hatangirwamo ubumenyi bw’Imyuga ku bana batandukanye, by’umwihariko ku bana babaga batagize amahirwe yo gukomeza amashuli yisumbuye, gusa ayo masomo y’Imyuga akaba Atari ku rwego rwa Tekinike nk’uko ubu bimeze.

Umunyeshuli warangizaga umwuga yahabwaga Certificat ariko nyuma y’aho iri shuli rihindukiye TVET ubu abarangiza bahabwa Diplome y’amashuli yisumbuye ndetse abatsinze neza bagakomeza muri za Kaminuza.

Padiri Innocent Gatete, uyobora Ishuli rya Don Bosco Gatenga TVET

Iki Kigo kibarizwa mu maboko y’Abasaleziyani kiyemeje gutanga amasomo y’Imyuga ku buryo bwo hejuru nyuma y’aho Leta y’u Rwanda yarimaze gushyiraho uburyo bworohereza abana kwiga Uburezi bw’Ibanze, bikaba byaratumye umubare w’Abana bari muri icyo cyiciro wiyongera bityo Abasaleziyani nabo biyemeza gutangiza amasomo afasha abari mu cyiciro cy’Abafite uburezi bwibanze akaba ari nabo bemererwa kukigamo.

Muri Don Bosco Gatenga TVET School hari amashami atandukanye arimo Ubwubatsi (Construction), Amashanyarazi (Electricity), Gukora Ibijyanye n’amazi (Plumbing), Ikorabuhanga (ICT), Electronics, Gusudira (Welding), Ububaji (Carpentry), Culinary Arts, n’Ibijyanye n’Amazi n’Imitunganyirize y’Amazi yakoreshejwe (Water and Waste Water Management).

Hifashishwa Ubunararibonye n’Intumbero ya Don Bosco

Padiri Gatete ati “Nk’Abasaleziyani kubera ko dufite Ubunararibonye cyane mu bijyanye no gutanga ubumenyi mu myuga byabaye ngombwa ko dutangiza ishuli rya Tekinike mu buryo buvuguruye kandi rigatanga amasomo agendanye n’igihe tugezemo, kandi rikagira intego yo guha abana baryizemo ubumenyi buzabashoboza kubona akazi ariko cyane cyane no kukihangira.”

Kuri ubu usanga ababyeyi batarabasha kumva neza amasomo y’Imyuga mu gihe nyamara benshi mubayize usanga aribo bafatiye runini sosiyete aho usanga umubare munini warihangiye imirimo ndetse n’abandi bakora mu bigo bitandukanye kubera ubumenyi baba bafite mu myuga itandukanye.

Abanyeshuli ba Don Bosco Gatenga TVET usanga baba bashishikajwe no kumenya ibyo biga

Padiri Gatete asanga igituma babasha gutanga ubumenyi mu buryo bufite ireme ahanini bigendana n’indangagaciro za Don Bosco zo kureba kure no gushakisha igifitiye akamaro sosiyete by’umwihariko urubyiruko.

Ati “Kubera Intumbero Don Bosco yarafite, niho twasanze ko kugira ngo ibihugu bitere imbere, nuko abaturage babyo baba bafite ibintu bazi gukora, ikintu icyo ari cyo cyose bagashobora kukibyaza umusaruro n’ibintu bifatika, ibi bikagira uruhare mu iterambere ry’ abantu ubwabo, igihugu, akarere cyangwa Isi yose.”

Imyumvire y’Ababyeyi n’urubyiruko ku Kwiga imyuga iracyari hasi

Mu Kiganiro na Padiri Gatete uyobora Icyo Kigo akomeza asobanura ko mu gutanga ubumenyi bagenda bakora no ku myumvire y’Abantu kugira ngo bumve akamaro ko kwiga imyuga.

Asaba ababyeyi kureka kumva ko kwiga imyuga ari amahitamo ya nyuma ku muntu wananiwe ibindi.

Ati” Kugeza ubu ababyeyi bamwe n’urubyiruko baracyumva ko kwiga imyuga ari ikintu umuntu yiga aruko ibindi byamunaniye. Ugasanga hari abagitekereza bati ‘byose bikunanire unanirwe no kwiga n’umwuga?’. Ntabwo ari byo! Kuko umwuga usaba ubuhanga bwinshi, n’ibindi byibanze byinshi cyane ndetse ahubwo utanasangana abiga amasomo rusange..”

Akomeza atanga ingero aho agaragaza ko niba ugiye gukora moteri uzakenera kuba hari ubumenyi uyifiteho warabanje kuyibona no kuyikora mu Ishuli.

Ati “Ndetse hari nubwo Wabasha guhanga indi moteri bitewe n’iyo wabonye n’uburyo wayikozemo.”

Asanga kugira ngo igihugu gitere imbere byanze bikunze inzira yo kwiga umwuga ku buryo bwisumbuye ari yo nzira abanyarwanda bagomba gucamo.

Ese Umwana wifuza Kwiga mu Kigo cya Tekiniki akwiye kwiga mu Kigo kimeze gite?

Ni kenshi uzasanga ababyeyi babashije gusobanukirwa n’akamaro k’imyuga bashakisha ibigo by’amashuli bajyanamo abana babo. Iki ni ikibazo gikunze kubagora bitewe ahanini nuko kuba umubare w’Amashuli y’imyuga ugenda wiyongera bigatuma umubyeyi ayoberwa gukora amahitamo ahamye ku kigo ajyanamo umwana.

Padiri Gatete avugo ko Ikigo umubyeyi yajyanamo umwana ari ikigo gitanga uburezi bufite Ireme, gitekanye, gifite ibikoresho bihagije bya Tekinike, ndetse kikarinda abana gusahinda no kurangara.

Padiri Gatete ati “Kera aha ngaha (Don Bosco Gatenga) tugitangira baravugaga bati n’Ikigo cyakira abana bo mu muhanda  gusa ngo baza gukora Imyitozo ngorora mu biri. Ntabwo ari byo!, ubu ngubu ni Ishuli, ndanabatumiye bazaze baharebe igihe abanyeshuli biga ukuntu haba hatekanye, hari umutekano uhagije w’Ishuli, hari ibikoresho bihagije n’abarimu nabo barahari kandi bagenda bashakishwa buri gihe bitewe n’uko Isoko ry’Umurimo rihagaze”

Ubusanzwe amashuli y’Abihayimana aba azwiho Ikinyabupfura. Padiri Gatete avuga “Ishuli rya Don Bosco Gatenga TVET ridashakisha kuko risanganwe ubunararibonye mu gutanga bene ubwo burezi kandi bujyana n’Ikinyabupfura gikwiye umunyeshuli wifuza gutera imbere akagira ejo hazaza heza.

Ati “Ababyeyi bose bashaka kwandikisha abana babo amarembo arakinguye, Mubazane bige kandi mubitegeho umusaruro ufatika.”

Kwiyandikisha mu Ishuli rya Don Bosco Gatenga TVET bisaba kuba wararangije Icyiciro rusange cy’Amashuli yisumbuye ufite Urupapuro rubyemeza rutangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi (REB) bityo ukabasha gukomeza amasomo yawe mu mwuga wifuza.

Iri Shuli riherereye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Ku Km 1 uvuye Rwandex na m 500 uvuye MAGERWA cyangwa Uvuye Ahabera Expo.

Source: TOPAFRICANEWS/Kinyarwanda

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.