March 28, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Uko Huro yabaye igicumbi cy’imihango y’umuganura mu mateka y’u Rwanda

Ikigereranyo cy'ibyakorwaga mu gihe cyo kuganuza umwami

Umusozi wa Huro uherereye mu Murenge wa Muhondo w’Akarere ka Gakenke ufite amateka y’umwihariko ku bijyanye n’imitegurire n’imigendekere y’umuhango w’umuganura uhereye kera ndetse n’ubu aya mateka aracyafite imbaraga aho usanga inshuro nyinshi ku rwego rw’akarere ari ho umuganura wizihirizwa.

Huro, ni kamwe mu duce twari tugize u Bumbogo mbere hose bwitwaga u Busarasi. Ni agace kari hagati y’umugezi wa Yanzi, Shyorongi, Rulindo, Base, ukamanuka Nyabarongo werekeza werekeza ku Giticyinyoni. Ni naho hakomotse insigamigani ‘Ihuriro ni i Huro’.

Mu mateka yo hambere Umuganura wari umusaruro wa mbere w’imbuto zahinzwe, wakorerwaga ku mbuto za Gihanga ari zo amasaka, uburo n’inzuzi. Kuri ubu umuntu ashobora kuganura imbuto iyo ari yo yose, n’umushahara wa mbere waba umuganura kuko ugereranywa no kurya bwa mbere ku mbuto cyangwa ku musaruro w’umurimo wose wakoze wiyushye akuya.

Kurya kuri uwo musaruro bwa mbere ni ukuganura, kuwuhabwa mbere y’abandi ni ukuganuzwa. Uko ibintu byari bimeze abato baganuzaga abakuru, abana bakabikorera ababyeyi, rubanda rugufi bakaganuza abatware gutyo abatware nabo bagategura uko baganuza umwami ariko imbuto zivuye mu bahinzi.

Amateka avuga ko Umuganura watangijwe na Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya 9 nk’uko Umuyobozi w’ishami ry’umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr Nzabonimpa Jacques yabisobanuye. Kuri ubu wizihizwa ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa Kanama.

I Huro niho hategurirwaga umuganura  ndetse Gihanga awutangiza yabikomoye ku banye-Huro. Mu kinyejana cya 16 ubwo Ruganzu II Ndori yari aturutse i Karagwe nyuma y’aho igihugu cyari cyarigaruriwe n’Abanyoro  n’Abanyabungo, yifashishije abanye-Huro mu kongerera ingufu umuganura. I Bwami umuhango w’umuganura ntiwashoboraga gutangira abanye-Huro batarahagera.

Ikindi ni uko kugira ngo abanyarwanda batangire kubiba imbuto, abanye-Huro ari bo babigaragazaga bifashishije amakuru bakuraga ku ivubiro  nubu riracyahari. N’ubu baracyagenda bakanagayo ijisho bakamenya ko imvura ishobora kugwa cyangwa kutagwa mu gihe runaka nk’uko bitangazwa na bamwe mu batuye muri aka gace.

Umusaza Mudahinyuka Paulin w’imyaka 73 wavukiye i Huro, avuga ko by’umwihariko mu isambu ye ariho hubakwaga ibigega byateranyirizwagamo imyaka mbere yo kujya kuganuza umwami bigategurwa n’abasekuruza be.

Iby’ingenzi mu gutegura umuhango wo kuganuza umwami

 Nk’uko Mudahinyuka abivuga, umuganura wa mbere watangiriye kuri Mumbogo I wagiye kuganuza Ruganzu II Ndori ahitwa i Kayenzi ka Byumba (Rulindo). Amaze kumushyira umuganura, Ruganzu II Ndori yaramushimiye amuha ingoma yagombaga kujya igaragira izindi mu gihe bajyanye umuganura ibwami.

Mbere yo kugira ngo abanye-Huro bajye kuganuza umwami babanzaga kujyana ingoma I Mbirima na Matovu kwa Mibambwe III Sentabyo nubwo yari atakiriho, bakajya mu bigabiro bye bakavugirizayo ingoma bakabona gukomeza.

Rwari urwibutso ko Mibambwe III Sentabyo yatsinze Mashuba ya sabugabo akigarurira igice cya Ndiza.

Ibyifashishwaga mu gutegura umuganura w’ibwami byabaga birimo igitenga.  Bagendaga bagihetse kirimo ubusa hanyuma bagategura inkangara nziza bakaba arizo bashyiramo imbuto abantu bakagenda bazikoreye.

Izi mbuto bitaga imbuto z’umwami zabaga zirimo amasaka, uburo n’inzuzi zigaherekezwa n’umutsama n’ingoma.

Iyo abaganuza bageraga ibwami bavuzaga ingoma n’umurishyo woroshye wo kubambura umwami akazana n’umugabekazi ku karubanda, ingoma zigasuka, bakururutsa cya gitenga bagasukamo uburo n’amasaka bazanye muri za nkangara byombi bakabiteranya.

Umuganuza mukuru yagiraga ati “Gahorana amashyo n’ingoma nyagasani mwami w’u Rwanda; mbazaniye ubutumwa buvuye i Huro kwa Mumbogo, yampaye umuganura w’imbuto ya Gihanga n’umutsama; ibihe byabaye byiza umusaruro warabonetse.”

Umwami na we agasubiza ati “Urakoze mwana wanjye kandi ntumwa ya Mumbogo, ugende umunshimirire.”

Igitenga kimaze gusesekara, umwami yaracyegeraga hamwe n’abaganuza, yakoraga muri ya mbuto akayikwiza agira ati “imbuto nisesekare u Rwanda rwose maze rubanda rwa kanyarwanda bahinge beze, Imana Rugira na yo idusesekazeho umugisha w’imvura.”

Nyuma yo kuganuza umwami hakurikiragaho igitaramo gikomeye ibwami ndetse umwami akaba yaha ba baganuza impfizi bazarya basubiye iwabo n’isuka abifuriza gukomeza guhinga bakeza.

Imigenzo n’imiziririzo yagengaga imbuto izajyanwa ibwami

Imbuto zajyanwaga mu muganura zagombaga kuba zidafite inenge uhereye mu ibiba ryazo.

Mudahinyuka babanzaga gusuzuma niba zizashobora kumera. Bazishyiraga mu gikari ahantu hiherereye, bagatoranya ubusitani buto bakabibamo za mbuto(uburo, amasaka) bagatwikira bakajya buhira n’amazi mu minsi umunani bakareba ko yameze, itamera bakajya gushaka ahandi hari imbuto itunganye.

Ati “Igihe cy’umwero abahinzi batoranyijwe n’abatware bakusanyaga umusaruro I Huro. Mu isambu yanjye niho hubakwaga ibigega binini cyane bakoranyirizagamo ya mbuto yo kuzajyana i Bwami.

Cyari ikizira ko iyi mbuto yanikwa n’abagore cyangwa abakobwa kugira ngo batazayitambuka bari mu mihango bakaba bayihumanya. Abagabo bayanikaga na bo ntibari bemerewe kuyikozamo intoki ahubwo bakoreshaga agati karekare bitaga ‘ifando’. Cyaraziraga ko bayikorzamo intoki.Imbuto zakoreshwaga mu mihango yo kubandwa no guterekera, zerekezaga ku mitsindo.”

Akamaro k’umuganura mu muryango

Ababyeyi bafite umwana ukuze baramushakiraga; iyo yamaraga guhabwa urugo bamuhaga isuka n’imbuto ariko ntiyashoboraga kwibibira ahubwo yajyaga guturukiriza ababyeyi  na bo bakazagira igihe bajya kumubibira.

Iyo yezaga ntiyashoboraga kurya ku musaruro atagiye kuganuza ababyeyi. We n’umugore we babanzaga kuganuza ababyeyi, bakabakira bakabashimira bagira bati ‘bana bacu muzahinge ku rutare byere, muzabonere aho abandi baburiye’.

Umubyeyi na we yagiraga igihe atumira abana be akabakira bagasabana agasa n’ubaganuza ari na bwo hatangwaga inyigisho yo guhana no kugorora umwana wabaga ataritwaye neza mu muryango no gushima uwitwaye neza akaba yahabwa umurima cyangwa itungo kugira ngo abandi bamurebereho baharanira ko ku muganura utaha na bo bazashimwa.

Mudahinyuka ati “Umuganura cyari igihe cy’ibyishimo, gusabana, igihe cyo kugira ngo abana bumve impanuro z’ababyeyi, nicyo wari ugamije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias we agira ati “ Uburyo umuganura wizihizwaga mu bihe bya kera bwabaga bufite igisobanuro gikomeye cyane. Muri icyo gihe abana bubahaga ababyeyi. Ariko kubera ko tugenda twinjira mu iterambere hari zimwe mu ndangagaciro zigenda zirengagizwa. Umuryango wose warahuraga ugasabana ariko ubu basigaye baryana kuko mu bibazo byinshi tugira usanga ari amakimbirane mu miryango.”

Uko ivubiro rya Huro rifasha mu iteganyagihe gakondo

Nyuma y’aho Ruganzu II Ndori ateye ibiti birindwi bita ‘ibiti by’Imana’ kuri Tare yasubiyeyo kubisura atereye amaso mu Bumbogo asanga amapfa yarateye rubanda inzara ibamereye nabi.

Mu gushaka gukemura ikibazo cy’amapfa, Ruganzu II Ndori yagiye i Busigi (Tumba) gushaka abavubyi.

Yabajyanye mu Bumbogo bashyiraho amavubiro atatu, rimwe ryashyizwe i Kabona ka Muramba(mu Murenge wa Rushashi) ubu ryamezemo igiti cyitwa umwifuzo, irindi rijya kuri Nyabarongo aho bita kuri Gahiro ubu hamezemo umukindo mu gihe irya gatatu ryashyizwe I Huro na bugingo n’ubu riracyahari.

Ivubiro cyari ikibindi kinini kirimo amazi bateretse mu butaka kugira ngo abahinzi bazajye bamenya igihe cyo kubiba imbuto, nibabona urume rwatonze imbere mu kibindi bamenye ko igihe cy’ibiba cyegereje, ko imvura iri hafi batangire begeranye imbuto yo kuzabiba kugira ngo bazaganuze umwami.

Ivubiro rya Huro nubu ntirirakama ndetse baracyaryifashisha.Abarituriye bajya barigenzuraa bakamenya igihe imvura izagwira cyangwa igacika, ibigereranywa n’iteganyagihe rya gakondo.

 

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.