COVID 19: Guma Murugo irasharira ariko iratanga ibisubizo

Abatuye mu mujyi wa Kigali bamaze ibyumweru birenga bibiri bari muri Guma mu rugo nk’uburyo buhamye bushobora gufasha mu kwirinda icyorezo cya COVID 19.
Mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 2 Gashyantare 2021 iyobowe na Prezida Paul Kagame yemeje ko umujyi wa Kigali wongererwa ikindi cyumweru cyimwe cya guma murugo cyatangiye tariki 3 kuzageza tariki ya 7 Gashyantare.
Ibi bivuze ko tariki ya 8 Gashyantare hari ibikorwa bizakomorerwa bigatangira gukora ariko nabwo hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo.
Biteganyijwe ko imirimo imwe nimwe izafungurwa hagakora 30% by’abakozi basanzwe bakora abandi bagakorera mu rugo ndetse no mu modoka zitwara abagenze mu buryo rusange zikazajya zitwara ½ cy’abagenzi zisanzwe zitwara.
Izi ngamba nshya zizageza tariki ya 22 Gashyantare 2021 ubwo hazongera gusuzumwa aho icyorezo cyerekeza hakaba hashyirwaho izindi ngamba zigamije kugitsinda burundu.
Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya RBA yavuze ko impamvu umujyi wa Kigali wongereweho icyumweru cyimwe cya Guma mu rugo cyari gikenewe kugira ngo hashimangirwe ibyiza byari bimaze kugerwaho mu byumweru bibiri byari bishize.
Asobanura ko byatangaga icyizere kuko abandura bashya n’abapfa baragabunyutse.
Dr. Ngamije yagize ati ”iyo ugereranyije imibare y’abantu bapfaga mu byumweru bibiri bishize muri raporo twatangaga buri munsi bagabanyutseho 36% kubera kubitaho ndetse n’imiti mishyashya yatangwagwa mu mavuriro”
Ati “Turashaka ko umuntu uzajya urwara azajya ahabwa ibyangombwa byose kugira ngo tumurinde gupfa, tuributsa abantu ko COVID 19 ihari turacyafite amakuru y’abantu bayicyerensa nkuko abantu bagiye babivuga ngo ni indwara y’abakire n’abakuze. Iyi sikiri indwara y’abatwara amakamyo nkuko byahoze bivugwa. Kuri ubu nta muntu utarabona umuntu wayanduye yaba umuturanyi cyangwa umuvandimwe we tuyirinde rero ubu ni indwara tumaze kumenya.”
Avugako abaturage b’umujyi wa Kigali bakwiye gufata Guma mu rugo nk’igisubizo babonye kuko bizafasha mu gukomeza gukurikirana abanduye bityo nabo bakazaba bakize.
Mu ipimwa riherutse gukorwa byagaragaye ko mu utugari twose tw’umujyi wa Kigali nka 5% mubasuzumwe bose baranduye abandi bafite ibimenyetse bya corona virusi.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ko Leta ibizi neza ko Gahunda ya Guma mu rugo ari umuti usharira ku baturage bose kuko ukoma mu nkokora benshi mu miryango kuko ihutaza ubukungu bukahazarira ariko ataricyo cyifuza cya Leta.
Prof Shyaka yagize ati” Guma Murugo ntabwo aricyo cyifuzo cyacu nka Leta, ariko guma murugo yaje ari nk’igisubizo cy’ ikibazo dufite cy’ubwandu bwinshi, ni ukuvuga ngo rero kugira ngo dutere intambwe nuko abanya Kigali , abanyarwanda bose dufatanya kugirango 60% yo guhangana n’icyorezo twari tumaze gusarura mu byumweru bibiri byashize twongereho niyo 40% isigaye tuyibone muri iki cyumweru cyongeweho.”
Ati “Icya kabiri guma mu rugo ntabwo iryoshye , guma murugo hari abantu itoneka , ni umuti usharira turabizi,..ubwo rero icyo ubuzima busaba turasimbuza guma murugo ktwidagadura no kugenda”.
Isabella IRADUKUNDA Elisabeth