DORE IMPAMVU 5 ZIRI GUTUMA IMODOKA ZO MURI KOREA ZIRI GUKUNDWA CYANE KU ISOKO RY’U RWANDA
Muri iyi minsi hirya no hino mu mihanda yo mu Rwanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali usanga umubare w’imodoka za Hyundai na KIA zikorerwa muri Korea ugenda uzamuka umunsi ku wundi ndetse bamwe batangiye kubona ko izi modoka mu gihe gito zizaba ziri mu ziyoboye izindi mu gutungwa na benshi mu Rwanda.
Kimwe mu bigaragaza uburyo izi modoka ziri kuganza cyane ku isoko ry’u Rwanda, harimo nko kuba iyo ugeze mu kigo cy’ububiko bukuru bw’u Rwanda ahazwi nka MAGERWA mu mbuga iparikwamo imodoka, usanga izi modoka za Hyundai na KIA ziri kubwiganze bwa 65% bw’imodoka zose zihaparitse zitegereje guhabwa ibyangombwa. Ni nako kandi zimwe ziba zisohoka hinjira n’izindi.
Mu gushaka kumenya icyihishe inyuma y’uku gukundwa cyane kw’izi modoka, Topafricanews yaganiriye n’umukozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri SAFE TRAVEL MOTORS LTD ikigo gitumiza kikanacuruza izi modoka maze batwereka zimwe mu mpamvu ziri gutuma izi modoka zigurwa cyane ku isoko ryo mu Rwanda.
- Ziri ku giciro gito
Ubusanzwe byari bigoye kubona imodoka mu Rwanda yakozwe nyuma y’umwaka wa 2005 iri kugura munsi y’amadolari ibihumbi icumi (10,000USD) ku isoko mpuzamahanga hatarajyaho imisoro. Gusa izi modoka za Hyundai na KIA, nyinshi muri zo ziri kwinjira mu Rwanda, usanga ziba zarakozwe nyuma y’uyu mwaka nyamara ugasanga ziri kugurwa amafaranga atageze kuri ayo twavuze haruguru.
Urugero ni nk’imodoka ya Hyundai Santa Fe yo mu bihumbi 2006 iba ifite imyanya 7 usanga ku isoko mpuzamahanga iba igura amadolari ibihumbi bitandatu na magana atatu (6,300USD) hatarajyaho imisoro.
Ibi bisobanuye ko ari imodoka umuntu ashobora kwisangamo bitewe nuko mu mufuka we byifashe kuko ushobora no kubona imodoka yakozwe mu 2010 ikakugeraho ihagaze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000RWF), kandi habariyemo n’imisoro.
- Ibyo zikoresha (consumption/consomation)
Akenshi iyo tuvuze ibyo imodoka ikoresha duhita twumva ibipimo by’ibitoro ikoresha ugereranije n’intera y’urugendo ikoze. Izi modoka za Hyundai abazicuruza ndetse na bamwe mu bazikoresha bavuga ko zifite umwihariko wo kuba zidakoresha ibitoro byinshi ugereranije n’izisanzwe zimenyerewe cyane mu Rwanda.
- Imiterere y’izi modoka
Benshi mu bayobotse izi modoka bavuga ko ahanini bakururwa n’uburyo zisa ndetse n’uko ziteye, harimo uburyo ngo ziba ari nini ku buryo abazicayemo usanga baba bisanzuye ugereranije n’ubundi bwoko bw’imodoka zibarirwa mu cyiciro kimwe. Ikindi ngo nuko izi modoka za Hyundai na KIA usanga zigaragara nk’imodoka ziyubashye urebeye inyuma ndetse wanageramo imbere ukabona ko zisa neza ku buryo buri wese yakwishimira kuyigendamo.
- Zirakomera
Kimwe mu bintu byitabwaho cyane mu gihe umuntu ari gushaka imodoka, harebwa n’ikijyanye n’uburambe bwayo cg gukomera.
Hyundai na KIA nk’imodoka bivugwa ko ziramba cyane kandi zikaba zishobora kugenda mu mihanda itandukanye yaba iy’ibitaka cg iya kaburimbo.
- Pièces de rechange/Spare parts
Mu myaka nk’itanu ishize, iyo wabwiraga umuntu ko ugiye kugura imodoka ya Hyundai cyangwa KIA, wasangaga akwamaganira kure cyane, bitewe nuko yumvaga ko ari imodoka izaguhindukira umutwaro aho kukubera igisubizo.
Impamvu yabyo ahanini ngo nuko wasangaga kubona ibikoresho byo gusimbuza ibyangiritse muri izi modoka byarabaga ari ihurizo rikomeye, yemwe wagira n’amahirwe yo kugira icyo ubona ugasanga gikosha cyane. Gusa kugeza ubu ibi bikoresho ntibikiri ikibazo na gato kuko abacuruza izi modoka mu Rwanda batazizana zonyine ahubwo banazana n’ibi bikoresho ku buryo ugikeneye akibona bitamugoye kandi ku giciro kiri hasi cyane.
Mu gihe wifuza kubona ibisobanuro byimbitse kuri izi modoka wagana ikigo cy’ubucuruzi cya Safe Travel Motors Ltd bakagufasha.
Batanga kandi serivisi zitandukanye, nko gutumiza no kugurisha imodoka zo muri Korea, ndetse bakagufasha kubona mu buryo bworoshye ibikoresho bisimbura ibyangiritse, n’izindi serivisi zitandukanye.
Wabasanga aho bakorera I Gikondo mu nyubako ya GBC iri munsi gato ya Merez ya mbere ku muhanda KK 698 ST, cyangwa ukabahamagara kuri +250789696900.