Impuguke za Ericsson ziragaragaza uruhare rwihuzamuyoboro wa murandasi mu gutezimbere Afrika
Impuguke zo mu Isosiyete y’Itumanaho Ericsson ziraganira ku mpinduka mu mikoreshereze y’Ikoranabuhanga hagamijwe guhangana n’ibibazo bigenda bivuka ndetse no kugira ngo Afurika igire ejo heza hagendanye n’igihe isi iganamo.
Ibiganiro biratangirwa muri Festival y’Ikoranabuhanga AfricaCom hifashijwe murandasi uhereye tariki ya 9 kugeza ku ya 12 Ugushyingo 2020.
Muri ibyo biganiro, Ericsson iribanda ku ruhare rw’itumanaho mu guha ingufu ejo hazaza h’ikoranabuhanga muri Afurika hagamijwe ingaruka nziza ku mibereho ya muntu.
Mu rwego rw’ibiganiro nyamukuru n’abavuga rikijyana, Ericsson izasobanura amahirwe ari muri Afrika by’umwihariko mu Ikoranabuhanga, uburyo imiyoboro migari izihutisha serivisi muri Afrika, iterambere n’icyerekezo cya 5G muri Afurika, n’ibindi byijyanye n’ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga hagamijwe kwihutisha akazi.
Ericsson izanagaruka kuri gahunda ya UNICEF n’umuryango mpuzamahanga w’itumanaho (ITU) igamije guhuza amashuli hifashijwe ikoranabuhanga, ibi bikaba bishimangira ko kubona interineti mu burezi ari ingenzi ku rubyiruko rw’iki gihe.
Afurika ituwe n’abantu barenga miliyari kandi biteganijwe ko abaturage baziyongera mu myaka iri imbere. N’umugabane ufite ubukungu bwiyongera cyane.
ICT ni ngombwa mu iterambere rya Afurika kandi itangwa rya serivisi za ICT no guhuza imiyoboro ya interineti bizagira uruhare runini mu kugera ku iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika.
Ericsson yishimiye kwitabira AfrikaCom y’uyu mwaka bikaba biri mu bukangurambaga bwa #AfricaInMotion bwifuriza bukanashakira Afurika Iterambere rinyuze mu Ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga.
Bamwe mu bayobozi ba Ericsson bari muri ubwo bukangurambaga ni: Nora Wahby, umuyobozi wa Ericsson- Afurika y’Iburengerazuba na Maroc; na Todd Ashton akaba Visi Perezida n’Umuyobozi wa Ericsson muri Afurika y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba.