April 19, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Impuguke zagaragaje ko 5G izagabanya Impanuka z’imodoka mu mihanda

Mu gihe ibihugu bitandukanye biri gukora amanywa n’ijoro mu kuvugurura Umuyoboro wa Internet ya 4G LTE ukagezwa kuri 5G ya nyayo, zimwe muri serivisi zatangiye gukoresha interineti ya 5G zatangiye guhindura ubuzima bw’abazikoresha, nk’uko impuguke mu Ikoreshwa n’Isakaza rya interineti zibitangaza.

Nkuko bigaragara muri raporo ya Ericsson abantu bane (4) ku icumi biyandikisha ku muyoboro wa terefone igendanwa mu 2026 bazaba bakoresha 5G.

 Nk’uko byatangajwe na Ammar Ammar, umuyobozi wa Ericsson ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza imiyoboro (Networks), “5G imaze guhindura ubuzima ku batangiye kuyikoresha.”

Mu kiganiro cyakozwe mu buryo bw’Ikoranabuhanga cyagarukaga kuri raporo ya Ericsson Mobility Ammar yongeyeho ko: “serivisi zo kwakira amakuru zizoroha ndetse kandi umuyoboro wa 5G uzafasha abantu kwiga neza bitabaye ngombwa ko basanga umwigisha aho ari, mu zindi nyungu nyinshi zizavuka mu ikoreshwa umuyoboro wa 5G.”

Bwana Ammar mu kiganiro cyatambutse kuwa mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 yari kumwe na Jérémy Doutté Visi Perezida wa sosite ya talabat yo muri UAE, wagarutse ku mpinduka zazanywe n’icyorezo cya COVID 19 mu ikoreshwa rya Internet muri serivisi zitandukanye, ibintu bitari byarigeze bibabho mbere hamwe na Visi Perezida wa Ericsson mu burasirazuba bwo hagati na Afurika (MEA)Todd Ashton wavuze ko bimwe mu bizajyana na 5G harimo izamuka mu mikoreshereze ya Drones mu gucunga umutekano, ubuhinzi n’ibindii…

Avuga ku ngaruka za 5G Networks, Bwana Ammar yagize ati: “Kuri ubu Umuguzi aragira ati ‘Ndashaka rwose kuba mu ishuri, nkarebana n’ inshuti zanjye na mwarimu mu buryo butansaba kuba ndiyo.”

Yongeraho ati “5 G izafasha imodoka zitwara ibi bikazagira n’uruhare mu kugabanya impanuka zo mu muhanda zakundaga guhitana ubuzima bw’abantu.”

Ati: “Hamwe n’imodoka zitwara hazabaho ihumure kubadakunda gutwara imodoka hirya no hino, 5G izoroshya serivisi z’ubuzima aho abantu bazajya babagwa hifashijwe iyakure kandi mu buryo bwihuta bitawe n’imbaraga z’umuyoboro wa 5G”

Umubare w’abaturage bakoresha 5G ku isi hose wari hafi 5 ku ijana mu mpera za 2019 umubare munini ukaba ari uwabaherereye mu mijyi minini ikomeye ku Isi.

Ubwiyongere buhanitse bwagaragaye muri Amerika, Ubushinwa, Koreya y’Epfo n’Ubusuwisi.

Muri Koreya y’Epfo, abatanga serivisi bubatse byihuse imiyoboro ya 5G igera ku gice kinini cy’abaturage mu gihe mu Busuwisi, umubare w’abaturage bakoresha 5G wageze kuri 90 ku ijana mu mpera za 2019.

Kugeza ubu, ku isi hari amasosiyete acuruza 5G arenga 100. Biteganijwe ko mu mpera za 2020 abagera kuri 15 ku ijana bahwanye n’abantu barenga miliyari bazaba bakoresha 5G

5G biteganyijwe ko igomba kuba uburyo bwihuse mu mateka bwo gutumanaho hifashishijwe terefone igendanwa kandi biteganijwe ko buzagera kuri 60% by’abatuye isi mu 2026.

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.