Kigali: Abacuruzi b’ibiribwa n’imbuto barataka ibihombo bikomoka ku ngamba za Lockdown zikomeje guhungabanya Ubukungu bw’abaguzi
Bamwe mu bacuruzi bacururiza mu masoko yo hirya no hino mu mujyi wa Kigali batangaza ko bahuye n’ibihombo byatewe n’uko umujyi wa Kigali washyizwe muri Lockdown hari bimwe mubicuruzwa bibora bari baraguze ariko ntibabasha kubicuruza kubera ko amabwiriza yashyizweho atabemerera kujya ku isoko nkuko bisanzwe.
Uwizeyimana Alice, ucururiza mu isoko ryo mu Gakiriro ka Gisozi avuga ko nkawe yari yaranguye ibiribwa ariko amabwiriza ya Lockdown amusanga mu rugo muwundi murenge bityo kugira ngo azabone uko agera aho yarasanzwe akorera ntibyakunze kuko imodoka cyangwa ubundi buryo bwo gutwara abagenzi bagana mu bice bitandukanye by’umujyi bwahagaritswe.
Nubwo kandi Leta yavuze ko ubucuruzi bw’Ibiribwa bwemewe ariko ntihatangajwe uko abacuruzi bagera aho bari basanzwe bacururiza.
Bavuga ko ubutaha igihe hafashwe umwanzuro uhagarika bimwe mu bikorwa wazajya usuzumanwa ubwitonzi hakitabwa kuri buri ngingo ngo hatagira ababihomberamo.
Abacuruzi ntibari kubona abakiliya
Bitandukanye na mbere ubwo hatangazwaga Lockdown bwa mbere, abantu bihutiye kugura ibiribwa bitandukanye babika mu rugo, ariko noneho ubu siko ibintu bimeze.
Umunyamakuru wacu yabashije gutembera mu bice bitandukanye by’isoko rya Gikondo, abacuruzi bamubwira ko muri iki gihe umujyi wa Kigali uri muri Lockdown, abaza guhaha ibyo kurya ni bakeya cyane ugereranyije na mbere..
Ubwo umunyamakuru wa TOP AFRICA NEWS yaganiraga na bamwe mubacuruzi bacuruza ibiribwa nk’imwe muri service zemerewe gukora muri ibi bihe bo mukarere ka Kicukiro mu isoko rizwi nk’isoko rya Gikondo, bavuze ko nubwo bakora ariko abaguzi ntabo kuko haza umwe umwe bitandukanye na Lockdown ya mbere aho wasangaga abantu bagana amasoko bahaha byinshi bajya kubika murugo birinda ko bazabura icyo kurya mu minsi ya Lockdown.
Bavuga ko kandi uko abaguzi babura ari nako ibicuruzwa by’ibiribwa nk’imboga ni mbuto bipfa bakabijugunya bikabateza ibihombo.
Ibi biterwa ahanini nuko no kugera ku isoko bitoroshye kuri bamwe ndetse no gukora basimburana bityo uwacuruje uyu munsi ejo ntagaruke hagamijwe kwirinda umubare munini w’abahurira mu Isoko.
Aha rero ninaho hava ko iyo atacuruje uyu munsi byabindi yaranguye birabora uretse n’umubare muto w’abaza guhaha.
Ingaruka za Lockdown ya mbere zikomeje guhungabanya ubukungu
Umwe mubacuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati” Abaguzi ntabo nta mafaranga arimo, abantu ntamafaranga bagifite nk’ubu abaguzi tubona ni bake haza umwe umwe ugereranyije n’iminsi yashize.”
Akomeza agira ati “Lockdown ya mbere itandukanye cyane n’iyubu kubera ko ubwa mbere tujya muri Lockdown barahahaga cyane , bagahaha nibyo bajya gukora sitoke mu rugo ariko kuri ubu ntibigishoboka kuko ubukungu bwarahungabanye”
Yongeraho ko ubwa mbere abantu baryaga ntacyo bitayeho kuko bari bagifite amafaranga baziko n’imirimo yabo izakomeza bisanzwe.
Ati “Siko byagenze kuko bamwe bahise bahagarikwa ku mirimo yabo kandi ko ubu hari bamwe mu babyeyi bari barafashe amafaranga yose bakayashyira mu myiteguro yo kujyana abana ku ishuri bari biteguye gutangira kuwa 18 Mutarama biba birasubiswe kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona Virusi.”
Mu babyeyi kandi ngo harimo n’abagujije amabanki n’abagenzi babo kugira ngo babashe kujyana abana ku ishuri ibi byose bigatera ibura ry’amafaranga”
N’ubwo bamwe mubaturage batangiye kugaragaza amikoro make nko kubura ibiribwa bibatunga bo mu mujyi wa Kigali, Leta y’u Rwanda yo ivuga ko yiteguye bihagije kuzafasha abafite amikoro make kurusha abandi bagahabwa ibibatunga muri iyi minsi bari muri Lockdown kandi imirimo yabo ikaba yarahagaze.
Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu asobanura ko hazitabwaho ababaye kurusha abandi bagahabwa ibiribwa nkuko ubushize byagenze.
Asobanura ko ntamuntu ugomba kwicwa n’inzara gusa nanone akavuga ko aho gutinya inzara batinya Corona Virus yugarije isi kandi ngo nubwo umujyi wa Kigali ariwo ushyizwe muri Lockdown abandi bo muzindi ntara nabo ntibakwiye kwirara ngo barenge kumabwiriza kuko icyorezo gihari kandi cyirica abantu b’ingeri zose abato n’abakuru .
Isabella Iradukunda Elisabeth