April 19, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

Kinyinya: Amakipe ya Gasharu FC na Murama FC yahuriye mu Mukino wiswe uwo kurwanya za rubagimpande

Yanditswe na Rutazana Eric

Kuri Iki cyumweru tariki ya 6 Kamena 2021 mu Murenge wa Kinyinya habaye Umukino w’Umupira w’amaguru wahuje amakipe y’abagabo bafite hejuru y’imyaka 35.

Amakipe yakinnye ni GASHARU FC na MURAMA FC zo mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ukaba wabereye ku Kibuga cy’Umupira w’Amaguru giherereye Mbonwa mu kagari Ka Murama.

Uyu mukino ni uwa mbere wahuje ayo makipe nyuma y’amezi 15 COVID 19 ishyize abantu mu bwigunge kuko imikino n’indi myidagaduro byari byarasubitswe mu Rwanda hose hagamijwe kurwanya ikwirakwizwa ry’Icyorezo cya COVID 19.

Uyu mukino ubaye nyuma y’iminsi mike Leta y’u Rwanda itangaje ko imyidagaduro ikorerwa ahantu hagutse yasubukurwa nubwo Icyorezo kitaracika burundu.

Ibi biratanga icyizere cy’uko ubuzima buzongera bugasubira uko bwahoze mbere icyorezo cya COVID 19 kitaraduka.

Uyu mukino warangiye ari ibitego 3 bya MURAMA FC ku gitego 1 cya GASHARU FC

Mu Kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’Umukino BARAGONDOZA Jean Damascene, Umuyobozi muri jyanama y’Umurenge wa Kinyinya akaba anakina mu Ikipe ya GASHARU FC yavuze ko uyu mukino warugamije kongera guhuza abantu bakongera gusabana nyuma y’igihe bari mu bwigunge.

Yagize ati”Uyu mukino wateguwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa kinyinya nyumaya y’igihe kinini abantu babayeho mubwigunge.”

Yongeraho kandi ko uyu mukino wateguwe ugamije gufasha abafite imyaka yigiye hejuru mu rwego rwo guhangana n’indwara zikomoka kukudakora imyitozo Ngorora mu biri.

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo ukora Siporo, uba wiyongerera amahirwe yo kubaho igihe kinini kandi ko gukora Siporo,birinda indwara y’umutima,indwara y’ubuhumekero, birinda kuba warwara Cancer, Diabetes ndetse n’izindi ndwara.

Uwitwa Munyeshyaka Dioscar, utuye mu mudugudu w’Agatare akaba n’Umukinnyi w’Ikipe y’abakuze ya Gasharu FC yagize ati “Siporo ituma amaraso atembera neza, ituma umubiri ubasha kurwanya indwara zuririra ku ntege nke za gisaza ndetse kandi igatuma umuntu agira umubiri usa neza kabone n’ubwo yaba afite imyaka iganisha mu zabukuru”

Igikorwa cyo guhuza abakuze bagakina umupira ni kimwe mu bikorwa bishyigikiwe n’umujyi wa Kigali hagamijwe kurwanya indwara zibasira umubiri zikomoka kukudakora siporo.

 

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.