Kinyinya: Mu birori by’Umuganura byiganjemo abakiri bato, hariwe runonko, amadegede, umutsima w’Amasaka n’ibindi. Ihere ijisho

Mu murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Gasharu, Umudugudu w’Agatare habaye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura byitabiriwe n’Umubare munini w’Abakiri bato.
Ni ibirori byaranzwe n’ibyishimo ndetse no gusangira Umuganura nyirizina. Byabanjirijwe n’Umupira w’Amaguru wahuje abana bato bakinaga umukino twakwita “karere”, bamwe muri mwe muzi uko wabaga umeze aho abana bashobora kuza bagahurira ku mbuga bamwe bakikura amashati abandi bakambara, ubwo gahunda y’Umupira igakomeza. Twibuke neza kandi ko n’izamu ryo gutsindamo ibitego ryaba ari ibinonko nkuko bigaragara ku ifoto mubona muri iyi nkuru.

Nyuma hakurikiyeho ubusabane bwaranzwe n’imbwirwaruhame n’inyigisho bigaruka ku muco nyarwanda n’Umuganura ndetse habaho no gusangira ku biryo bitetswe gakondo, Ikigage ndetse, amata ku bana ndetse n’ibinyobwa bigezweho mu rwego rwo kugera ku byifuzo bya buri wese.
Mu Kiganiro na Nsabimana wa Butorano, Butorano bwa Ngunzu, Ngunzu bwa Nkundibiza, Nkundibiza wa Mbarubukeye yagiranye na TOP AFRICA NEWS yavuze ko umuganuro usobanuye byinshi birimo gukunda igihugu, gukorera hamwe no gukunda umurimo.

Ati “Ubusanzwe abantu baganura ibihari, baganura umusaruro wabonetse, mwiza kandi ushimishije.”
Umuyobozi w’Umudugudu w’Agatare Bwana Ruzindana Gilbert yavuze ko nubwo ibirori bitari bihambaye kubera amikoro make y’Abaturage ariko byaranzwe n’ibyishimo ndetse banasangira ibyabashije kuboneka mu bushobozi bwaturutse mu baturage.
Ati “Mwabonye ko twari dufite runonko, mwabonye ko dufite umutsima w’Amasaka, mwabonye ko dufite ibigori, abana banyweye amata, ndetse twabonye ko ibirori nk’Ibi bituma abana, urubyiruko n’ababyeyi basabana. Mu by’ukuri umuganura ni mwiza kuko utwibutsa uko abatubanjirije basabanaga ndetse n’uburyo bakoreraga igihugu.”
Umudugudu w’Agatare ni umwe mu midugudu y’icyaro mu mujyi wa Kigali ariko ukaba ari numudugudu ugenda wubakwa n’ingeri zitandukanye. Urangwamo ibikorwaremezo birimo amazi n’amashanyarazi. Ku bijyanye n’imihanda, abatuye umudugudu w’Agatare bifuza ko nabo bakwegerezwa ibikorwaremezo by’imihanda ikoze neza bityo bakava mu bwiza bajya mu bundi.
Dore amafoto agaragaza abatuye Umudugudu bari mu muganura:
















