Kuva mu gihombo ukagera ku rwego rwo kubaka imiturirwa, ibyo amakoperative akwiye kwirinda kugira ngo yungukire abanyamuryango bayo
Mu gihe mu Rwanda urwego rw’amakoperative rugenda rwiyubaka, haracyari bamwe mu banyamuryango b’amakoperative bakora amakosa amwe na mwe akunze gusenya ayo makoperative cyangwa akayashyira mu gihombo rimwe ugasanga biteje ubukene mu banyamuryango nyamara bo atariko babyifuzaga.
Iyo urebye kuri amwe mu makoperative yabashije gutera imbere, bazakubwira ko urwego bagezeho bitapfuye kuza gutyo gusa ahubwo bisaba kwihangana no gukomeza ubunyangamugayo no kwigira ku bandi kugira ngo koperative runaka ibe yagera ku rwego rushimishije.
Mu Kiganiro Business Talk cyatambutse kuri TV1 kuwa 5 Gashyantare 2021, abayobozi b’amakoperative abiri, (KOABIGA na COPCOM), basobanuye byinshi bijya bizahaza amakoperative ndetse bikanayabuza kuba urwego rw’ubushabitsi rwungukira abanyamuryango barwo nk’uko ibigo by’imali byungukira ababigana.
KOABIGA ni Koperative y’Abahinzi bahuje Intego ba Gasabo ikaba ikorera mu bishanga bitandukanye byo mu karere ka Gasabo aho bibanda ku buhinzi bw’imboga naho COPCOM ni Koperative Iharanira Iterambere y’Abacuruzi b’ibikoresho by’ubwubatsi ikaba ikorerera mu Gakiriro ka Gisozi.
Duhereye kuri Koperative COPCOM, iyi koperative yatangiye abanyamuryango bayo badafite aho gukorera ariko nyuma yo kwihuza baje gufata inguzanyo ya Banki ndetse na buri munyamuryanga agira uruhare atanga, none kuri ubu iyi koperative ifite inyubako z’ubucuruzi zigezweho, ariko umuyobozi wayo avuga ko kugera aho bageze ubu bitahanutse mu kirere.
Nzamwita Samson waruhagarariye COPCOM mu Kiganiro cya TV1 yasobanuye ko batangiye ari abanyamuryango 102 none kuri ubu bamaze kurenga 300.
Iyo utembereye aho iyi Koperative Ikorera mu Gakiriro ka Gisozi ntabwo washidikanya ko ari ahantu haca amafaranga menshi abarirwa mu mu mamiliyari y’amafaranga y’u Rwanda kuko usibye kuba bakora mu buryo bunoza n’ibikoresho bihacururizwa cyangwa bihakorerwa biri mu bikoresho by’ibianze bikenerwa cyane n’urwego rw’ubwubatsi mu Rwanda.
Nzamwita ati “Iyi Koperative ifite inzu z’ubucuruzi zigezweho zubatswe ku mbaraga z’abanyamuryango tutibagiwe n’inguzanyo twasabye muri Banki.”
Asobanura ko kujya muri Koperative Atari urugendo rworoshye kuko rimwe na rimwe hagaragaramo imbogamizi zishobora no kuyisenya.
Nzamwita ati “Kujya muri Koperative si ukujya mu Ijuru…Icyo mbivugiye uwabona Koperative COPCOM aho igeze ubu yagirango byarizanye akiyibagiza ko inguzanyo ya Banki igomba kwishyurwa.”
Asobanura ko mu by’ukuri COPCOM yigeze gufata inguzanyo bongeye ku mafaranga y’abanyamuryango ariko nyuma kubera imicungire mibi ya Koperative baza gusanga bamaze guhomba miliyoni 706 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ati “Iyo abanyamuryango bacika Intege, Koperative iba yarasenyutse.”
Kuba Koperative COPCOM itarasenyutse habayeho no gukomeza kwigira ku bunararibonye bw’andi makoperative nuko bakomeza gukora ndetse n’igihombo bagikuramo.
Nzamwita ati “Ubu nonehoho abanhanga mu gukora audit batubwira ko turi mu gihe cy’inyungu”
Nzamwita Samson kimwe n’abandi bafite amakoperative yabashije kugera ku rwego rushimishije barimo na KOABIGA batanga inama zatuma amakoperative aramba akaba urwego rw’ubucuruzi, muri izo nama hakaba harimo gucunga umutungo neza, kugira intumbero z’igihe kirekire, gusaranganya inyungu mu banyamuryango, kwiga neza imishinga y’amakoperative, kwigira ku bunararibonye bw’abakubanjirije ndestse no guhuriza hamwe imbaraga nk’abanyamuryango.