April 20, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

#Kwibuka29-Kinyinya: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kimwe n’ahandi mu gihugu hose, none kuwa 7 Mata 2023, abaturage batuye mu mudugudu w’Agatare mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bahuriye mu biganiro bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ibyo biganiro abaturage basobanuriwe amateka y’u Rwanda ya mbere y’ubukoloni na nyuma y’ubukoloni kugeza ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa mu mwaka wa 1994.

Mu Kiganiro cyatanzwe na Bwana Musabyimana Albert yibukije ko Jenoside yateguwe kuva kera ahubwo mu mwaka wa 1994 ukaba warabaye umwanya wo gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

Musabyimana yibanze ku rubyiruko asaba ko ruba maso rukarwanya uwaba afite umugambi wo guhakana no gupfobya Jenoside by’umwihariko asobanura ko benshi mu rubyiruko ruba mu mahanga ari rwo rukomeza kurangwa n’ingebitekerezo ya Jenoside bityo urubyiruko rwo mu Rwanda rukaba rukwiye guhaguruka rugakoresha ikoranabuhanga mu kunyomoza ibitekerezo by’abapfobya Jenoside.

Yashimangiye ko kugeza ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo guhangana n’uwashaka kugarura amacakubiri mu banyarwanda bityo asaba abaturage gukomeza kuzirikana ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera maze bagakomeza guharanira Iterambere.

Yibukije ababyeyi guharanira ko abana babo bazagira amahirwe yo kwiga kuko ariho bazakura ubumenyi bubateza imbere bityo bakirinda kuyobywa n’ibitekerezo by’abagamije gusenya u Rwanda.

Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye n’umwanya wo gusangira ibitekerezo n’ibyifuzo bimwe mu byagarutsweho hakaba harimo ko urubyiruko rwakwigishwa amateka y’u Rwanda neza kuko abenshi usanga batayabwirwa neza.

Musabyimana yibukije urubyiruko ko rugomba gusoma amateka dore ko amenshi yanditse mu bitabo no kuri Internet bityo narwo rukaba rusabwa gukora ubushakashatsi rukayamenya. Aha kandi yashishikarije abakuru kujya babwira abana babo amateka kuko mu mateka ariho umuntu avoma imbaraga zo gutera imbere agendeye ku bukana bw’ayabanje.

Nyuma y’Ikiganiro cyatanzwe na Albert Musabyimana wari Umushyitsi mukuru, Abaturage bumvise ijambo rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame rijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ijambo ryatambutse kuri Radio y’igihugu rigakurikirwa n’abaturage mu midugudu aho batuye, habayeho kurisobanura mu ncamake kuko ryatambutse mu rurimi rw’Icyongereza.

Ahagana ku musozo w’Ijambo rya Perezida Kagame yagize ati “ Bamwe mu bagerageza kugoreka ibyabaye mu mateka yacu, nta soni bagira. Ariko dufite ubuzima tubaho, kandi nta muntu n’umwe uzadufatira icyemezo cy’uko tubaho ubuzima bwacu. dufite imbaraga nyinshi tuvoma muri aya mateka, zitubwira ziti ntimukwiriye na rimwe kwemerera uwo ariwe wese kubabwiriza uko mukwiriye kubaho ubuzima bwanyu.”

Yakomeje agira ati “Ni urwo Rwanda rwacu, turi abantu bagira Ikinyabupfura, biyoroshya, bazi aho bavuye, ariko ndagira ngo mbabwira ko igihe cyose bamwe muri twe tuzaba tukiriho, tukiri aha, icyo nababwira ni uko tuzabaho ubuzima bwacu, uko dushoboye kose. Ntituzigera twemera ko hari utubwiriza uko tubaho ubuzima bwacu.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahindutse, rukubaka ubumwe kandi ko icyemezo cy’ubumwe cyashyizwe imbere mu guharanira ahazaza.

Tugarutse ku bwitabire bw’abaturage batuye uyu mudugudu, Ibiganiro byabereye mu mudugudu w’Agatare byitabiriwe cyane nk’ikimenyetso cy’uko abanyarwanda bagenda bunga ubumwe kandi bakorera hamwe mu gushakira ibisubizo igihugu cyabo.

Umudugudu w’Agatare ni umwe mu midugudu igize umurenge wa Kinyinya mu mujyi wa Kigali. Uyu mudugudu ugenda uturwa n’abantu b’ingeri zitandukanye abawugendamo bakaba bemeza ko ugenda ugira isura nshya ugereranyije n’imyaka 10 ishize.

Print Friendly, PDF & Email

1 thought on “#Kwibuka29-Kinyinya: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.