March 28, 2024

TOP AFRICA NEWS

We Digest News to tell the Truth

UDUSHYA: Mu Itangira ry’amashuli, abigaga mu mashuli y’incuke bamwe bimutse abandi barasibira bitewe n’imyaka bafite, hari n’abibagiwe abarimu babo

 Abanyeshuri bo mu mashuli y’incuke mu mujyi wa Kigali bamwe basibiye abandi barimuka bitewe n’imyaka bafite ibemerera kwimuka.

Abanyeshuli bahoze biga mu mashuri y’incuke kuri ubu bakaba bafite imyaka 6 na 7 yo gutangira amashuri abanza bemerewe kwimuka n’aho abari munsi y’iyo myaka bakomeza kwiga mu mwaka bigagamo ntagihindutse.

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yaterenye hifashishijwe ikoranabuhanga iyobowe na Perezida Paul Kagame,  mu myanzuru yasohose yemeje ko ibikorwa bimwe bigomba gukomeza gufungwa ibindi bigafungurwa ariko bigakora hubahirizwa amabwiriza n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Corona Virus.

Mu byemezo byemejwe harimo n’ifungurwa ry’amashuri by’umwihariko mu Mujyi wa Kigàli warukiri muri Guma mu Rugo. 

Umunsi wa mbere w’isubukurwa ry’amashuri ababyeyi basaga nk’abahuzagurika bataramenya aho abana babo baribwige ndetse na bamwe mu bana bari baribagiwe abarimu babigishaga kuko abanyeshuri bari benshi haje n’abatangizi. 

Ku munsi wa mbere w’ifungura ry’amashuli, Minisitiri w’uburezi Dr Uwamariya Valentine yasuye Urwunjye rw’amashuli rwa Remera Catholic aganiriza abanyeshuri aboneraho no kubibutsa amabwiriza n’ingambazo byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona virus.

Yabibukije ko bagomba kujya bataha kare bihuta kuko bashobora kwandurira munzira barimo bataha mu gihe baba bahuye n’abantu benshi aho byagorana guhana intera.

Aganira n’itangazamakuru yavuze ko ntakibazo gikwiriye kubaho hagati y’abayobozi b’ishuli n’ababye ko umwana wujuje imyaka yo gutangira mu mwaka wa mbere ko agomba kwimurwa.

Minisitiri w’uburezi yagize ati “Urabona ko abana bari banyotewe no kwiga ku munsi wa mbere bitabiriye, ubusanzwe ku munsi wa mbere wasangaga hataje abana benshi , ariko ubu uragera mu ishuli ugasanga abana barimo,”

Yongeraho ati “Tubizi neza ko hari abana bagejeje igihe cyo kwinjira mu mashuli abanza (Primary) kubera umwaka bamaze bagombaga guhita bayitangira, twari twavuze y’uko bagomba guhita bemererwa bagatangira, ahongaho rero biraza kuba ibiganiro hagati y’abayobozi b’amashuli n’ababyeyi kuko hari aho twagiye dusanga ubuyobozi bw’ishuli n’ababyeyi batabyumva kimwe.”  

Akomeza agira ati “By’umwihariko abatuye mu Mujyi wa Kigàli tugiye kwibanda ku masomo y’ingenzi ndetse twongere n’amasaha yo kwiga. Turaza kubinoza.

Ibyumweru bari kwiga bizagabanyuka ariko amasaha yo kwiga niyongerwa no ku munsi wa gatandatu bazawiga. Hari iby’ingenzi umwana urangije icyiciro agomba kuba azi n’ibyo tugiye kwibandaho”.

Abanyeshuri bari banyotewe no kwiga kuko wasangaga bafite akanyamuneza kandi bazindutse baherekejwe n’ababyeyi harimo n’abifuza gutangiza abana.

Abatuye Umujyi wa Kigali ufunguriwe amashuli mu gihe abandi bo mu zindi ntara bari bamaze igihe bo biga kugira ngo bazabafate bisaba ko bongererwa amasaha yo kwiga nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi.

 

Yanditswe na Isabella Iradukunda Elisabeth

Print Friendly, PDF & Email

Leave a Reply

TOPAFRICANEWS.COM © All rights reserved.